Nyuma yo kumenya ko Col Patrick Karegeya yitaby’Imana, mugenzi wacu Rwema Francis yegereye aba bashije kugera aho nyakwigendera yahitaniwe maze bamutangariza amwe mu makuru babashije kumenya. Inkuru yabaye impamo ko Nyakwigendera Col Karegeya yagambaniwe na Apollo Kiririsi, twakomeje gukurikirana uyu Kiririsi uwo ariwe maze bamwe mu bari basanzwe bazi Col Karegeya bya hafi badutangariza ko Kiririsi ari umunyarwanda utuye I Kigali akaba ngo ari umucuruzi. Kiririsi yamenyanye na Col Karegeya kera ubwo Col Karegeya yari akiri umuyobozi ushinzwe iperereza ryo hanze yigihugu.

Apollo Kiririsi

Aime Ntabana

Kiririsi yari asanzwe aziranye na Ntabana Aime, umwana w’imfubyi ya genoside yo muli 1994 warerewe m’urugo kwa Col Karegeya, niwe watumye Col Karegeya amenyana na Kiririsi kubera akazi ke katumaga amenyana n’abantu benshi kandi bigahulirana n’uko Col Karegeya yari umuntu ukunda abantu cyane ndetse bitandukanye n’abasilikare benshi bahora bikanga. Ubugwaneza n’urugwiro yakiranaga abantu, byatumaga abantu ba mwisanzura ho kuko yari afite n’akarusho ko kuba umuntu w’umunyakuri bityo akumva ntacyo yikeka cyatuma yishisha abantu. Apollo Kiririsi rero yakomeje kwumvikana na Col Karegeya kugeza igihe ahungiye igihugu akerekeza muri Afurika Yepfo. Cyokora Aime Ntabana ariwe warezwe na Karegeya yaje guhungira mu Bugande ahunga gutotezwa na Gen Jack Nziza, ageze I Bugande Apollo Kiririsi yakomeje kumusura ndetse akana sura Col Karegeya muri Afurika Yepfo. Hanyuma mu kwezi kwa gatanu ku mwaka ushije, Aime Ntabana yarashimuswe ndetse aburirwa irengero, cyokora benshi bakemeza ko ngo yashimuswe n’u Rwanda, ibyo byakurikiwe n’uko Apollo Kiririsi yarekeye aho gufata telephone ndetse ageze aho ahindura nimero yayo. Mu minsi ishize yongeye kuvugana na Col Karegeya, amwemeza ko yari yaragize ubwoba bwo kuvugana nawe kubera ko Ntabana yaburiwe irengero bityo akagira ubwoba bw’uko nawe azashimutwa. Ubwo nibwo bongeye gusubira kuvugana no ku mvikana no gusurana dore ko Kiririsi yemezaga ko bakoranaga ubucuruzi. Mu mwaka ushije wa 2013 Kiririsi abo twavuganye bemeza ko yasuye Col Karegeya inshuro nyinshi. Nk’uko abakurikiranye iby’urupfu rwa Col Karegeya Patrick bemeza, bavuga ko yaratakishisha Kiririsi ndetse ko ariwe wari wateganije Hoteli yo guhulira mo izwi kwizina rya Michelangelo Towers.The Michelangelo Towers hotel in Sandton, Johannesburg, Thursday, Jan. 2, 2014. Rwanda’s former spy chief Patrick Karegeya was found dead, possibly strangled, in his room at the hotel, police said Thursday, and opposition leaders immediately accused Rwandan President Paul Kagame of ordering his assassination. (AP Photo/Denis Farrell)

 

Michelangelo Towers Hotel biciyemo Nyakwigendera Patrick Karegeya

Nimuriyi Hotel Col Karegeya yagombaga guhuriramo na Apollo Kiririsi ku munsi wa kabiri tariki ya 31/12/13 sa munani z’amanywa ndetse mwishwa wa Col Karegeya witwa David nawe yagombaga kuba arikumwe na Karegeya bahura na Apollo ariko kandi biza guhinduka mu minota ya nyuma kuko David ya telefonnye Col Karegeya amubwira ko atari buboneke. Ibyo ntibyabujije Kareggeya kujya kubonana na Apollo Kiririsi nk’uko bali basanzwe bahura, saa moja za ni mugoroba David yaterefonye Karegeya nk’uko bisanzwe n’uko Karegeya yitaba telephone amubwira ko bakiri mu nama ndetse ko ali amahoro. Nyuma yaje guterefona kugirango yumve ko yageze mu rugo amahoro cyokora asanga telephone zavuyeho, yagiye gushaka iwe asanga nta wuriyo akomeza kuri Hoteli ali nabwo basanze k’umuryango handitseho do not disturb, ubundi basanga umurambo mugitanda woroshwe amashuka, bakaba bemeza ko Col Karegeya yishwe mu ma sa 08:45 za nijoro dore ko yari yavuganye na mwishwa we sa moja za nimugoroba.

Benshi tuvuganye bakaba bemeza ko Apollo Kiririsi yaje guhinduka igikoresho cya Kigali ndetse ako kazi  ko kunekera ubutegetsi bwa Kigali, akaba yarahoze agakorana na basore benshi barimo Gisile na Faraj, ibyo kandi babifatanije na mushiki wa Apollo uzwi kw’izina rya Zawadi n’abandi bakobwa bakoreshwa cyane gukurikirana abantu batemera ubutegetsi bwa Kigali ubundi bagatunga agatoki, kuva aho bamwe mu basilikare ba Kagame bamenyekaniye barimo gukoresha abacuruzi basohoka ndetse na bamwe muri aba bakobwa babakoreye imishinga y’ubucuruzi ya nyirarureshwa kugirango babashe kugenda ibihugu hirya no hino. Bityo rero biragaragara ko hinjiye abandi bantu bashobora kuba bari mu bindi byumba bya Hoteli bagafasha Apollo kwica inshuti ye ya mwizeye nk’uko yanicishije Aime Ntabana.

David mwishwa wa Karegeya wacitse kw’icumu ry’ababisha bivuganye Col. Karegeya, byafashije mu kumenyekana naho ubundi ntibyari buzamenyekane n’ababigizemo uruhare kuko na David baribuhamutsinde! Col Karegeya yari umuntu ukunda abantu kandi wanga amakangato kuburyo yanze no kugendana abasilikare leta ya Afurika yepfo yari yaramuhaye, kuriwe yemeraga ko ntawe yifuriza ikibi ati nizere ko ntamuntu ukwiye guhohotera undi, ubundi na none n’ubwo bwose we n’abagenzi be babemereraga gusaba imbunda bakanazigendana, Col Karegeya we yarayanze avuga ko ntambunda azagendana kuko we yemeraga ko igihe cy’umuntu iyo cyageze n’iyo mbunda bayimwicana.   Apollo Kiririsi ahitanye Col Karegeya kubera gushaka amafaranga ya Kagame asanzwe agenera abicanyi, Col Karegeya asize imfubyi zitagira kirera ubundi Kigali bamwe bishimye ngo bishe umwanzi ariko kandi ntibazi ko ahubwo bishe umuvandimwe. Ba banje ku muhekura Rutayisire mubyara we, bakurikizaho Aime Ntabana ndetse bigeze no gufungira umwana we wu mwangavu i Bugande, bamunanije gusohoka igihugu ubwo yagombaga kujya kwiga mu mahanga

Pophia Karegeya umwana wa Karegeya wari waraheze i bugande baramwambuye passport ku mabwiriza ya Paul Kagame.

Col Karegeya Patrick

 

Ng’uko ng’ayo! Twifatanya n’umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’ihuliro nyarwanda RNC, Col Karegeya yarabereye umwe mu bayobozi. Imana imuhe iruhuko ridashira.