Ni ibintu bisa n’ibidasanzwe mu Rwanda kubona hotel yerura ikavuga ko yita ku bakiriya bayo bene aka kageni kugeza ubwo ibashakira abantu babafasha kuruhuka mu buryo bwihariye. Ibi bivuze ko umugore cyangwa umugabo uyigannye ashaka kuruhuka ariko ari wenyine, nta muntu badahuje igitsina bajyanye, bamushakira umufasha akamumara irungu.

Hanze aha, ntabwo iyi ari inkuru nshya kuko bisanzwe bivugwa ariko bikagorana kubibonera gihamya. Mu minsi ishize, hari umwe mu bakobwa bakora protocol mu birori n’inama zikomeye zibera muri Kigali, wabwiye IGIHE uburyo hari bagenzi be bakorera amafaranga menshi avuye mu kuraza abakiriya baba bitabiriye ibikorwa byabereye i Kigali.

Ati “Wasangaga kenshi ugiye gukora none ho umuntu akakubwira ngo aragushaka. Njyewe umushoferi yampaye amadolari 150 ngo anjyane. Ndabyibuka hari mu nama ya … twari tugiye gusura … Uwo muntu wanshakaga yari uwo muri Senegal.”

“Baguriye umushoferi twari twajyanye, arambwira ngo bakuntumye. Njye naramubwiye nti I am not that chick [ntabwo ndi bene uwo mukobwa], nti shaka undi dusa ujyana. Njyewe yambuze gutyo, hari abo nzi twajyaga dukorana, ubu barakize bafite imodoka.”

Ku bibera muri Hotel, uyu mukobwa waganiriye na IGIHE yakomeje agira ati “Iyi hotel… urabona ko iri mu ziyubashye mu gihugu, ijyamo abantu bakomeye. Hariyo umuntu, afite nimero z’indaya. Baramubwira bati dushakire umuntu,agahita ahamagara. Hari n’ukuntu nka protocol iba irangiye ugasanga bamwe mu bayikoze bahise bishyiraho maquillage bakajya kwicara bategereje abantu.”

Hotel ya Kicukiro irerura

Hari Hotel iherereye mu Karere ka Kicukiro, ivuga ko umugore cyangwa umugabo ugiye kuyiruhukiramo atajyanye uwo bari buruhukane, babimufashamo bakamumushakira.

Umuyobozi w’iyi Hotel yemeza atari umwihariko wabo kuko n’ahandi hose ibi bintu bihaba. Ati “Si umwihariko kuri twe, ngira ngo n’abandi barabikora […]Si ibintu bishya cyane no mu zindi hotel ujyayo ukababwira uti niba hari umuntu muziranye mumumpamagarire aze amfashe kuruhuka neza.”

Gusa uyu muyobozi ntiyemeranya n’abavuga ko ibi bikorwa ari uburaya aho yagize ati “Si iriya hotel yonyine ibikora n’izindi zirabikora, si n’uburaya […] ahubwo njyewe nshobora kuruhuka ari uko ndi kumwe n’undi muntu tutavuze ngo tugiye gukorana uburaya cyangwa ngo turakora ibintu bibi. Ushobora kuvuga uti kugira ngo nduhuke neza ni uko nshobora kuba ndi kumwe n’undi muntu tutanahuje igitsina.”

Akomeza avuga ko icyo bashyira imbere ari ugucunga umutekano w’abakiliya babo ku buryo uwo muntu wo hanze iyo yinjiye muri hotel adashobora kugira icyo yiba cyangwa ngo agire ikindi yangiza, naho ibindi bakora ‘ntabwo twebwe tuba twemerewe gukurikirana abantu mu byo bagiyemo mu gihe bidahunganya umutekano wa hotel’.

Umwe mu bakozi b’iyi Hotel nawe yashimangiye ibyavuzwe na sebuja maze avuga ko ‘haje umwe, babiri, batatu, bakeneye uwo baruhukana batimwizaniye, ubwo natwe twashaka igituma umukiriya abona serivise imunogeye’.

Abayobora amahoteli barabizi

Umunyamabanga Uhoraho w’urwego rw’amahoteli mu Rwanda, Butera Seth yabwiye IGIHE ko amakuru y’uko amahoteli afasha abakiliya kubona abakobwa bararana atari mashya, nubwo nta gihamya barabibonera.

Ati “Turabyumva ko baba bafite nimero z’abakobwa aho bakirira abakiliya, ariko ni amagambo gusa ntabwo turabona gihamya kuko tuyibonye nibwo twagira icyo dukora. Simpamya ko ndi mu mwanya nyawo wo kuvuga ko byaba ari icuruzwa ry’abantu, ariko biramutse bikorwa byaba binyuranije n’amahame y’ubucuruzi bwacu kuko uburaya ntibwemewe.’’

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu igiye gukora iperereza

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Karemera Pierre, yavuze ko nta makuru ahagije bafite ku buraya bugizwemo uruhare na za hotel ariko bateganya gutangira iperereza ku bantu baba bajyana abandi mu buraya ngo babone amaronko.

Ati ‘‘Twebwe turabizi ko bihari ariko nta kintu umuntu yashingiraho avuga ko bimeze gutya na gutya. Twebwe turapanga kuzakora icyo kintu, ndetse n’uburyo imirimo itangwa mu nzego z’abikorera.’’

‘‘Kugeza ubu nta makuru afitiwe gihamya turabona, biravugwa ariko ntiturabikoraho anketi ngo tumenye ngo birangana gute, baba bashingiye ku muntu umwe ubacuruza cyangwa se ni ukwijyana ubwabo… Ashobora kuba acuruza abantu bakuru abaha abagabo, ashobora noneho kuba anatanga abana batarageza ku myaka. Ni impungenge zikomeye kuko ‘Proxénétisme [gukura inyungu mu buraya bwakozwe n’abandi] mu Rwanda irahanwa nubwo abo bakobwa baba ari bakuru.’’

Uhuje n’amategeko u Rwanda rugenderaho, ibikorwa n’amahoteli bishobora gusa no gushyigikira uburaya, nubwo inzego zinyuranye zisanga bishobora no kuba icyuho cyo gucuruza abantu cyangwa gushora abana mu buraya.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gisobanura uburaya nk ‘ukugira umwuga igikorwa cyo guhuza ibitsina hatanzwe ikiguzi, byaba bikozwe n’umugabo cyangwa umugore’.

Ingingo ya 212 y’icyo gitabo ivuga ko ‘umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ufasha, uhagarikira cyangwa urengera abizi uburaya bw’undi cyangwa ureshya abo ashaka gushyira mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500.000 Frw kugeza kuri 3 000 000 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 213 ho hateganwa ko ‘Umuntu wese utanga abizi ahantu hose hakodeshwa hagakorerwa uburaya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu kuva kuri 1 000 000 Frw kugeza kuri 3 000 000 Frw.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/uburaya.jpg?fit=463%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/uburaya.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS  Ni ibintu bisa n’ibidasanzwe mu Rwanda kubona hotel yerura ikavuga ko yita ku bakiriya bayo bene aka kageni kugeza ubwo ibashakira abantu babafasha kuruhuka mu buryo bwihariye. Ibi bivuze ko umugore cyangwa umugabo uyigannye ashaka kuruhuka ariko ari wenyine, nta muntu badahuje igitsina bajyanye, bamushakira umufasha akamumara irungu. Hanze aha,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE