Ntabwo Abanyarwanda ba kera babagaho nk’abantu b’ubu. Ubu ubuzima bw’ibihugu ahenshi bushingiye ku ngufu za Politiki. Ariko mu Rwanda rwo hambere, Abanyarwanda babagaho bishingiye ku bintu by’ibanze bakoraga kugira ngo bamwe bagirire abandi akamaro bitewe n’imirimo bakoraga.

Bakoresheje ubukorikori bwabo bubakaga amazu nkaya amze hafi imyaka ijana atarasenyuka

Ibyo buri wese yakoraga byaramutuganga we n’umuryango we ariko bigatuma atabera abandi umutwaro. Ku musaruro buri nzu, urugo ndetse n’umuryango bazega bakanawusarura, bageneraga abatware igice gito cyo kubatunga mu mirimo yabo ihanitse bakoreraga igihugu.

Abatangaga iki gice ntabwo bagihaga  Abatutsi, Abahutu cyangwa Abatwa nk’uko abazungu b’Abakoloni babisobanuye nyuma .

Bahaga iki gice abo bafataga nk’ingirakamaro  mu miyoborere y’igihugu haba mu borozi,abahinzi ndetse n’abahigi kuko iyi ariyo myuga ya gakondo mu Banyarwanda.

Ubuhinzi, ubworozi imyuga n’ubukorikori( Iyi niyo myuga ubukungu bw’u Rwanda bwari bwubakiyeho)

a.Ubuhinzi

Nubwo abazungu n’abanditsi nka Justin Kalibwami banditse ko guhinga byari umwihariko w’Abahutu, ariko buri muryango w’Abanyarwanda wari ufite ubutaka wahingaga. Abahinzi bakoreshaga isuka n’isando. Ariko bamwe bakoreshaga igiti bacukura akobo babibagamo.

Ntabwo Abanyarwanda benshi bakoreshaga ifumbire ahubwo bahitagamo kuraza ubutaka mu rwego rwo kubufasha kwibikira ifumbire bazakuresha mu gihe cy’ihinga gitaha.

Mu duce tumwe na tumwe buhingaga  imyaka yabo. Abanyarwanda ba kera hangingaga cyane cyane ibijumba, ibishyimbo, amashaza, uburo, ibigori, n’ibikoro. Hari n’aho bahingaga itabi n’ubunyobwa  cyane cyane mu Rukiga.

b. Ubworozi

Mu Rwanda rwo hambere,ubworozi bwari inkingi ya kabiri y’ubukungu. Ubwinshi bw’inka umuntu yabaga atunze bwagaragazaga urwego afite mu bukungu bwe ndetse n’agace atuyemo.

Mu mwaka wa 1956 umwanditsi Marcel d’Hertifelt  yanditse ko Abanyarwanda bahaga agaciro gakomeye inka kandi ko Umwami Yuhi IV Gahindiro ariwe wasobanuye iby’ibikingi n’uko abatware bajya batanga ituro i bwami. Ariko si inka gusa bororaga. Abanyarwanda ba kera bororaga imbwa, intama n’ inkoko(izi nyamaswa zakoreshwaga mu kuraguza).

Mu Rwanda rwa kera inka yari ifite agaciro ku buryo haribwaga gusa inka y’ingumba.

C.Imyuga n’ubukorikori

Abanyarwanda bo hambere bari bakeneye ibindi bikoresho byabafasha kubaho, bakabyaza umusaruro ibikomoka ku matungo no ku bihingwa.

Muri ubu buhanga bwabo Abanyarwanda bakoreshaga ubwatsi, icyondo, amazi, ishwagara, amase, n’ibindi bakubaka amazu yarambaga kandi abereye ijisho.

Abanyarwanda bakoraga ibikoresho by’ibanze birimo intebe, imbehe, inkono z’itabi, imiheto, inti z’amacumu, inti z’imyambi, ibicuba, imitozo n’ibindi babivanye mu biti.

Hari n’abakoraga intwaro mu byuma babinyujije mu bucuzi. Muri izi ntwaro harimo imyambi, amacumu, imyambi, inkota, inyundo, indyankwi, n’izindi.

Abakurambere kandi bakundaga kurimba. Mu bukorikori bwabo bakoraga imirimbo yambarwaga n’abagabo n’abagore kuko Abanyarwada ba kera n’ububu bakundaga kandi bagikunda  kurimba.

Haba aborozi, abahinzi n’abanyabukorikori bose bakoraga bagamije kwibeshaho kandi bakagirira akamaro igihugu cyose. Ntabwo bari bakeneye za mudasobwa z’ubu ariko bari bakeneye ibikoresho byabafasha kubaho neza kandi batandavuye.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNtabwo Abanyarwanda ba kera babagaho nk’abantu b’ubu. Ubu ubuzima bw’ibihugu ahenshi bushingiye ku ngufu za Politiki. Ariko mu Rwanda rwo hambere, Abanyarwanda babagaho bishingiye ku bintu by’ibanze bakoraga kugira ngo bamwe bagirire abandi akamaro bitewe n’imirimo bakoraga. Ibyo buri wese yakoraga byaramutuganga we n’umuryango we ariko bigatuma atabera abandi umutwaro....PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE