Ubuhungiro kwa Kayumba Nyamwasa bugiye gusubirwamo
Urukiko rwo muri Africa y’epfo rwafashe icyemezo ko uburenganzira bw’ubuhunzi bwari bwarahawe Kayumba Nyamwasa buhagarikwa bukongera kwigwaho.
Icyo cyemezo cyafashwe kubera umuryango urebana n’ikiremwa muntu wari wasabye ko nta buhungiro Kayumba agomba kubona kuberako ashinjwa ibyaha by’intambara hamwe n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe mu Rwanda no muri Congo igihe yitwaga Zaire.
Inzego zishinze gutanga ubuhungiro zigiye kwiga icyo kibazo irebe ko bakongera bakazimuha cyangwa bakazimwima.
Icyemezo cy’urukiko cyageze ku Inyenyeri News kirerekana ko hakiri intambara ndende mu kibazo cy’ubuhungiro bwa Nyamwasa.
Hano hasi murebe uko itangaza makuru ryabivuze:
- Timeslive
- SABC
- Ibyo abarega abarega Nyamwasa babivugaho: Consortium for Refugees and Migrants in South Africa
- Amateka y’uru rubanza rwa Nyamwasa
Dativa Uwineza
Inyenyeri News – South Africa.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/ubuhungiro-kwa-kayumba-nyamwasa-bugiye-gusubirwamo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Kayumba.jpg?fit=630%2C346&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Kayumba.jpg?resize=140%2C140&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONUrukiko rwo muri Africa y'epfo rwafashe icyemezo ko uburenganzira bw'ubuhunzi bwari bwarahawe Kayumba Nyamwasa buhagarikwa bukongera kwigwaho. Icyo cyemezo cyafashwe kubera umuryango urebana n'ikiremwa muntu wari wasabye ko nta buhungiro Kayumba agomba kubona kuberako ashinjwa ibyaha by'intambara hamwe n'ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe mu Rwanda no muri Congo igihe yitwaga...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS