Ambasaderi Eugene Gasana Richard uhagarariye u Rwanda muri Loni mu buryo buhoraho, waraye agizwe Perezida wa UNSC (Ifoto/Interineti)

 

Ubuyobozi bw’Akanama gashinzwe umutekano ka Loni (UNSC) buri mu maboko y’u Rwanda kuva kuri uyu wa 2 Nyakanga 2014.

Iyi ni inshuro ya kabiri ari nayo ya nyuma u Rwanda ruyoboye UNSC, mu gihe cy’imyaka 2 rugomba kumara muri aka kanama nk’umunyamuryango udahoraho.

Iyo myaka y’ubunyamuryango bw’u Rwanda muri UNSC izarangirana n’Ukuboza 2014.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirijwe ubuyobozi bwa UNSC, mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwizihiza isabukuru ya 10 rumaze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga.

U Rwanda rusimbuye u Burusiya ku buyobozi bukuru bwa UNSC; u Burusiya bwatangiye kuyobora aka kanama muri Kamena 2014.

Muri iki gihe cy’ukwezi k’ubuyobozi u Rwanda ruhawe, ruravuga ko ruzashyira ingufu mu guhamagarira amahanga gushishikarira ibikorwa byo kubunganbunga amahoro mu mahanga.

Ibihugu biri muri Loni bisimburanwa ku buyobozi bwa UNSC hakurikijwe uko inyuguti zitangira amazina yabyo zikurikirana muri alufabe (alphabetical order). Gusa hari ibihugu bitanu bifite umwanya uhoraho muri ako kanama, bifite icyo bita mu gifaransa “droit de veto”

Iyo droit de veto, cyangwa ijambo rihoraho muri UNSC, ryahawe ibihugu 5 byatsinze intambara y’isi ya kabiri mu rwego rwo kurendera inyungu zabyo, ari byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Burusiya.

U Rwanda ruri mu bihugu 6 bya mbere ku isi bifite umubare munini w’ababungabunga amahoro mu mahanga; rufiteyo abasaga ibihumbi 5

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAmbasaderi Eugene Gasana Richard uhagarariye u Rwanda muri Loni mu buryo buhoraho, waraye agizwe Perezida wa UNSC (Ifoto/Interineti)   Ubuyobozi bw’Akanama gashinzwe umutekano ka Loni (UNSC) buri mu maboko y’u Rwanda kuva kuri uyu wa 2 Nyakanga 2014. Iyi ni inshuro ya kabiri ari nayo ya nyuma u Rwanda ruyoboye UNSC, mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE