Imirambo y’Abarundi babiri Niyonkuru Fidèle na Nyabenda Jérémie baherutse kurasirwa mu Rwanda yashyikirijwe inzego z’ubuyobozi mu Burundi nyuma barashyingurwa.

Iyo mirambo yajyanywe n’abayobozi bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bayishyikiriza Umuyobozi w’Intara Cibitoke, ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, ahari n’Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, Déogratias Ndikumana.

Iyo mirambo yatanzwe iri mu masanduku abiri nkuko Radio Ijwi ry’Amerika yabitangaje. U Burundi bwahise buyishyira mu masanduku bwari bwateguye, buyijyana kuyisuzumira mu ivuriro ry’ahitwa mu Rukana muri Komini Rugombo, nyuma ijyanwa gushyingurwa.

Abo mu miryango y’abishwe basabye ko hakorwa iperereza ry’uko barashwe. Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Joseph Iteriteka yatangaje ko bagiye gukurikirana icyo kibazo.

U Rwanda rwasobanuye uko byagenze kugira ngo baraswe

Kuwa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2016, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yemereye abanyarwanda ko iri sanganya ryabayeho biturutse ku kuba abasirikare b’u Rwanda babajije abo baturage bari bageze kuri batanu abo ari bo, abandi ntibasubiza.

Byabereye mu Mudugudu wa Ruhwa mu Kagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi.

Ibyo ngo byatumye ingabo z’u Rwanda zigira amakenga y’abo ari bo dore ko mu minsi ishize hari abajura bavuye i Burundi bagera muri ako gace bakaharasa umuturage w’u Rwanda ukuguru.

Lt Col Ngendahimana yagize ati “Byabayeho. Ni hafi y’umupaka mu Mudugudu wa Ruhwa, hari nka saa cyenda n’igice za mu gitondo. Bari abantu barenga babiri [bagera kuri bane cyangwa batanu]. Binjiye ku mupaka abasirikare bacu barabikanga, bababaza abo ari bo ntibasubiza.”

“Aho byabereye ni mu gice na none abantu baturutse i Burundi umuturage w’u Rwanda wari urinze imyaka ye yashakaga kubahagarika umwe muri bo amurasa ukuguru. Abasirikare kuko bazi ko ari agace karimo ibibazo, kubera uko kuntu abo bantu bambutse muri icyo gicuku, bababajije abo ari bo ntibasubize, icyakurikiyeho ni uko babarashe ku bw’amahirwe make babiri barapfa.”

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/abarundi.jpg?fit=463%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/abarundi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSImirambo y’Abarundi babiri Niyonkuru Fidèle na Nyabenda Jérémie baherutse kurasirwa mu Rwanda yashyikirijwe inzego z’ubuyobozi mu Burundi nyuma barashyingurwa. Iyo mirambo yajyanywe n’abayobozi bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bayishyikiriza Umuyobozi w’Intara Cibitoke, ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, ahari n’Umujyanama mu biro bya Minisitiri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE