U Rwanda rwamaganye ibyo kugaba igitero mu Burundi
U Rwanda ruravuga ko ibirego by’u Burundi nta shingiro bifite ahubwo ari poropaganda iki gihugu gifite.
U Burundi buravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016, abasirikare b’u Rwanda, bambutse umupaka mu Ntara ya Ngozi bagira ibyo bangiza nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yabitangaje.
Emmanuel Ndayizeye umuyobozi wa Komini Mwumba avugana na RFI yagize ati “Mfite ibimenyetso ko abasirikare bambaye imyenda y’igisirikare cy’u Rwanda, bateye ku gasozi kitwa Sabanegwe ku wa kabiri, bangiza amwe mu mazu yo muri ako gace ndetse bakubita na bamwe muri ba nyirayo babona ku garuka mu Rwanda.”
Mu kiganiro amaze guha ikinyamakuru izubarirashe.rw umuvugizi w’igisirikare cy’ u Rwanda Lt Col René Ngendahimana yagize ati “Ayo makuru ni ibinyoma, nta musirikare w’u Rwanda wigeze yambuka ajya mu Burundi, ibyo ni bya bindi byabo bahora bavuga bidafite ishingiro.”
Kuva mu mwaka wa 2014 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, iki gihugu kiri mu bibazo by’umutekano muke, birimo n’abaturage bakomeje kwicwa.
U Burundi bwakomeje kuvuga ko u Rwanda rubiri inyuma, ariko ubuyobozi bw’u Rwanda bukavuga ko nta nyungu bwagira mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu.
Uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, waje no gutuma ubutegetsi bw’u Burundi buhagarika ibicuruzwa byose byazaga mu Rwanda, u Rwanda ruvuga ko nta cyo bizaruhungabanyaho.
Kugeza ubu kandi u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi barenga ibihumbi 50 bari mu nkambi ya Mahama mu Burasirazuba.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/u-rwanda-rwamaganye-ibyo-kugaba-igitero-mu-burundi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/Lt-Col-Rene%CC%81-Ngendahimana.jpg?fit=708%2C472&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/Lt-Col-Rene%CC%81-Ngendahimana.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSLt Col René Ngendahimana umuvugizi w'ingabo zu Rwanda Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko nta bushotoranyi cyakoze bwo gutera mu ntara ya Ngozi mu Burundi. U Rwanda ruravuga ko ibirego by’u Burundi nta shingiro bifite ahubwo ari poropaganda iki gihugu gifite. U Burundi buravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS