U Rwanda rwaje inyuma mu guha itangazamakuru ubwisanzure
Ni muri raporo y’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka Reporters sans frontier, yasohotse kuwa 20/4/2016, aho bashyira U Rwanda inyuma y’Uburundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo RDC, mu guha itangazamakuru ubwisanzure.
Iyi raporo yerekanye ko ibihugu byo mu majyaruguru ya Afrika bigerageza kutaniga itangazamakuru ugereranije n’ibyo mu gace k’ibiyaga bigari. Ibihugu nka Tunizia yavuye ku mwanya wa 96 mu bihgu 180 byo ku isi ikaza imbere ho ibihugu 30, Algeria yari ku mwanya wa 129 igasubira inyuma ho imyanya 10, Maroc ikaguma ku mwanya wa 131.
Ikibazo cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru kiracyateye inkeke mu bihugu nka Mali, Guinea, Nigeria, Tchad, Cameroun na Congo-Brazaville, mu gihe ibi bihugu byo bibarizwa mu myanya iri hagati ya 100-150 ku isi.
Uyu muryango kandi utangaza ko n’ubwo itangazamakuru ryagiye rigera ku bwisanzure guhera mu myaka ya 1990, ngo ariko haracyariho ibikorwa bitandukanye byibasira abanyamakuru, akenshi ngo bikitirirwa kurwanya iterabwoba.
Mu biyaga bigari rero ho siko bimeze, ubukungu buri hasi mu bihugu bimwe na bimwe ngo butuma imbaraga za politiki n’iz’ubukungu biryamira cyane ubwisanzure bw’itangazamakuru, ugasanga akenshi rikorera mu kwaha kw’ubuyobozi. Ariko ngo muri rusange ku isi hose, imikorere y’itangazamakuru yasubiye inyuma cyane mu mwaka wa 2015.
Bimwe mu bihugu bya Afurika bizwiho kuniga itangazamakuru, Eritrea iza mu myanya ya mbere, hamwe na Misiri na Soudan zombie, na Somalia. Aha hakiyongeraho ibihugu byo mu biyaga bigari birimo RDC iza ku mwanya wa 152 ku isi, Uburundi ku mwanya wa 156 naho U Rwanda rukaza ku mwanya wa 161.
Muri rusange ibihugu byose biza mu myanya y’inyuma ya 150 ngo itangazamakuru riracyafite inzira ndende yo kugera ku bwisanzure bwaryo.
Abashinzwe kugenzura itangazamakuru mu Rwanda bakunze kunenga ibyegeranyo bikorerwa u Rwanda bivuga ko runiga itangazamakuru ndetse banazitesha agaciro.