Abashinzwe umutekano mu gihugu cy’u Burundi batangaje ko bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera Hafsa Mossi wari umudepite uhagarariye u Burundi muri EALA, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko abo bantu bafashwe baturutse mu Rwanda gusa yongeyeho ko iperereza rigikomeza.

Mu itangazo ryavuye mu biro by’igipolisi cy’u Burundi rigenewe abanyamakuru, rivuga ko abo bantu bakekwaho kwica nyakwigendera bafatiwe muri Mutanga-y’amajyaruguru kuri uyu wa Kane ushize, aha akaba ari hafi y’aho Hafsa Mossi yiciwe kuwa 13 Nyakanga.


Iri tangazo rikomeza rivuga ko abo bantu bafashwe bari gutegura kwivugana umujyanama muri perezidansi ya repubulika y’u Burundi utatangajwe amazina.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yemeje ko abo bantu bafashwe batavuzwe amazina bahabwaga amabwiriza ndetse bagaterwa inkunga ku buryo bw’amafaranga n’abandi bantu ngo bari mu Rwanda, ariko yongeraho ko iperereza rigikorwa.

JPEG - 61.5 kb
Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi

Gusa nubwo igipolisi cy’u Burundi kigereka uru rupfu ku Rwanda, bimwe mu bitangazamakuru byo mu Burundi bitangaza ko Hafsa Mossi atarapfa yari yabanje kwishinganisha, kuko yavugaga ko Minisititi w’Umutekeno Allain Guillaume Bunyoni yamugendagaho cyane.

Ikindi kandi radio RPA yo mu Burundi ivuga ko nyuma y’iyicwa rya Hafsa Mossi, Pierre Claver Mbonimpa, umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu APRODH, yahise atangaza ahantu bahera iperereza, aho yavugaga ko umupolisi witwa Felix Niyorugira, ukuriye station ya polisi ya Mutakura-Cibitoke ari we baheraho bakora iperereza.

Ntacyo u Rwanda rwari rwatangaza kubyo u Burundi bukomeje kururega kuri ibi, ariko u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo u Burundi bwakomeje kurushinja ruvuaga ko nta nyungu rwakura mu guhungabanya umutekano w’u Burundi.

JPEG - 50.8 kb
Hafsa Mossi wari umudepite w’u Burundi muri EALA yishwe arashwe