Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/Mbanda J)

 

U Rwanda ruravuga ko nta kibazo na kimwe rutewe n’uko FDLR yashyira ibirwanisho byayo hasi maze igatahuka.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta yavuze ko icyo ari cyo n’ubusanzwe u Rwanda rwayisabye kuva kera.

Madame Louise Mushikiwabo avuga ko icyo u Rwanda rurambiwe kumva ari icyo yita “umukino” wo kuva muri 2003 cyangwa 2004 aho FDLR yatangiriye kuvuga ibyo gushyira ibirwanisho hasi.

“icyo duhora tuyisaba ni ukureka ingengabitekerezo ya Jenoside, igashyira intwaro hasi hanyuma igatahuka inyunze mu ngabo za MONUSCO izabageza mu Rwanda.”

Mushikiwabo avuga ko bisa no gukina sinema iyo yumva ngo FDLR yahuruje ingeri z’abantu batandukanye, abarwanyi batarenze 100 bagiye gushyira ibirwanisho hasi. Ati “abantu bagera ku bihumbi 11 ba FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda no gusubizwa mu buzima busanzwe. Nta gitangaza kirimo kuba hari abandi 60 cyangwa 80 bashyira intwaro hasi.”

Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru, kuri uyu wa 20 Kamena 2014, ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga muri ibi bihe.

Abanyamakuru baboneyeho kubaza Minisitiri Louise Mushikiwabo iby’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Tanzania, Amerika, Afurika y’Epfo, u Burundi, General Laurent Nkunda na Human Right Watch.

Kuri Tanzania

Mushikiwabo yeruye avuga ko impamvu imibanire itari kugenda neza ari uko Tanzania isa n’ishyigikira FDLR.

Ati “FDLR ni umutwe w’abarwanyi basize ibara na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’u Rwanda rwabereyemo iyo Jenoside nitwe tuzi icyo uriya mutwe uvuze ku Banyarwanda. Birumvikana ko iyo hagize abashaka kuwusiga amavuta cyangwa kuwuvugira, birumvikana ko hagomba kuzamo utubazo ariko nta kibazo na kimwe kitajya kirangira iyo habayeho ubushake.”

Ku Bufaransa

Mushikiwabo yavuze ko igitera agatotsi mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa ari Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko rudashobora guhindura amateka kugira ngo rubane n’u Bufaransa.

Ati “ntabwo tubutegeka icyo bukora. Icyo dusaba abayobozi ba politiki, igisirikare n’iperereza mu gihe Jenoside yategurwaga n’igihe yakorwaga ndetse na nyuma yaho bagize uruhare rwo gushaka gushyigikira cyangwa kudahana abakoze Jenoside bakwemera uruhare rwabo kuko na raporo yakozwe na Sena y’u Bufaransa ibigaragaza. Twifuza kubana nabwo neza ariko ntibatubuze kuvuga amateka yacu kuko ntidushobora kuyahindura.”

Kuri Amerika

Mushikiwabo yavuze ko umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyahindutseho kuva mu myaka ishize ariko ko rimwe na rimwe Amerika idashimishwa n’ingamba z’u Rwanda mu kurinda umutekano w’igihugu.

Ati “nk’uko Amerika ikeneye umutekano ni nako n’u Rwanda ruwukenera.”

Yahakanye ko u Rwanda rutoteza abakekwaho guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko babivugwaho na Amerika na Human Right Watch.

Kuri Human Rights Watch

Minisitiri Mushikiwabo yahakanye ko u Rwanda rutakuyeho umubano rufitanye n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Right Watch ariko avuga ko wifata nk’uhanganye na Leta y’u Rwanda, ukirengagiza amasezerano (MoU) ufitanye n’u Rwanda.

Yatanze urugero rw’uko raporo zawo zose ngo ziba zivugira FDLR ukirengagiza ibyo iba watangarijwe n’u Rwanda.

Kuri Kongo

Minisitiri Mushikiwabo yavuze kandi ko u Rwanda rutimye Kongo abarwanyi ba M23 nk’uko byatangarijwe BBC kuya 5 Kamena 2014 na Francois Muamba ushinzwe amahoro n’umutekano muri Leta ya Kinshasa ahubwo ko itabisabye inyunze mu nzira nyazo.

Yavuze ko bumvise ngo hari abantu baje mu Rwanda ariko batababwiye icyo baje gukora n’uburyo bwo kugikora ariko ko mu minsi iri imbere hari intumwa zizagera mu Rwanda zitumwe na Kongo hamwe n’ibiro by’intumwa ya Loni mu karere k’ibiyaga bigari akaba aribo bazakirwa n’u Rwanda; bakerekwa abari muri M23, aho Leta ya Congo yabasabye ko ababishaka bakuzuza inyandiko zisaba imbabazi, bakababarirwa ibyaha by’intambara bakoze.

Kuri General Laurent Nkunda w’imyaka 47 ufungiye mu Rwanda kuva muri 2009, Mushikiwabo yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo arebe uko yahabwa ubutabera ku byaha ashinjwa byakozwe n’inyeshyamba za CNDP yari ayoboye ari nazo zaje kuvamo M23 muri 2012.

Kuri Afurika y’Epfo

Mushikiwabo yavuze ko ibihugu byombi biri gushyiramo imbaraga mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo nubwo ibiro byayo bitari gukora hano mu Rwanda.

Minisitiri yavuze ko ibyo azi ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi ari mwiza nubwo uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi yikuye ku mirimo ye ndetse “agahita abura”, hanyuma akaza gusimburwa n’uwari uhagarariye u Rwanda muri Kongo.

Inkuru zijyanye n’iyi:

1. Sinibaza ukuntu Kikwete avugira FDLR – Mushikiwabo 
2. IBUKA iramagana byimazeyo amagambo yavuzwe na Kikwete
3. Kagame yongeye kunenga Loni anaha ubutumwa abasaba ibiganiro na FDLR. 
4. Nyuma yo kwifatanya na FDLR. Twagiramungu ari mu ruzinduko rw’ibanga muri Tanzania
.
5. Tanzania : Leta irotswa igitutu ngo isobanure uburyo ikoreshwa na FDLR na RNC 
6. Twari tuzi neza ko kunoza umubano wacu n’u Bufaransa bitazoroha – Mushikiwabo
7. Abahungabanya umutekano tuzajya tubarasa ku manywa y’ihangu – Kagame
8. Igihano cy’urupfu, inzitizi ikomeye ku iyoherezwa rya Laurent Nkunda muri Kongo

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/Mbanda J)   U Rwanda ruravuga ko nta kibazo na kimwe rutewe n’uko FDLR yashyira ibirwanisho byayo hasi maze igatahuka. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta yavuze ko icyo ari cyo n’ubusanzwe u Rwanda rwayisabye kuva kera. Madame...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE