Muri raporo ya paje 25 u Burundi bwashyize hanze ,abayobozi b ‘ u Burundi bashyira mu majwi Leta y’u Rwanda kuba itera inkunga abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bagamije kumuhirika ku butegetsi.

Iyi raporo ntijya kure y’amateka u Rwanda rufitanye n’u Burundi kuva muri 1959 aho bihumbi by,abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bahungiraga mu Burundi mu gihe cy’ubwicanyi bwacaga ibintu mu gihugu cyabo.

Uduce twahungiyemo aba batutsi bavuye mu Rwanda iyi raporo ishimangira ko aritwo turangwamo imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza nk’uko bitangazwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafarabsa dukesha iyi nkuru.

U Burundi bwaranzwe n’imyigaragambyo kuva aho Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza manda ya 3
Muri iyi raporo kandi abayobozi b’u Burundi bemeza ko u Rwanda arirwo rwari unyuma y’imyigaragambyo ndetse n’ibitero byagabwaga n’udutsiko tw’inyeshyamba byayogoje u Burundi mbere y’amatora ya Perezida yabaye umwaka ushize wa 2015.

Iyi raporo yanzura ishimangira ko kuba mu Burundi hari Politiki y’ubwiyunge idakuyeho amoko bibabaza u Rwanda bigatuma rwivanga mu bibazo by’u Burundi.

Iyi raporo ikaba ishyizwe ahagaragara nyu y’umwaka umwe mu Burundi habaye Coup d’Etat yapfubye ku ya 13 Gicurasi,2015 ,u Rwanda kandi rukaba rwarashyizwe mu majwi.

U Rwanda rwakomeje guhakana ibivugwa n’Uburundi rwemeza ko nta ruhare na ruto rufite mu bibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu kuva umwaka ushize.

Byageze n’aho rwemeza ko nibiba ngombwa impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda zahunze umutekano muke rushobora gusaba ko zashakirwa ikindi gihugu zijyanwamo ngo haveho urwikekwe.

Uburundi bwavugaga ko u Rwanda ruha imyitozo ya gisirikali abasore bavuye mu ikambi y’izi mpunzi ngo bazahirike ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Ibi byose u Rwanda rwavugaga ko ari ibinyoma bigamije kubeshya amahanga birengagije aho ikibazo nyamukuru kiri: kuba Nkurunziza yariyamamarije manda ya gatatu hari abaturage benshi batamushyigikiye ndetse na bamwe mu bafatanyije kuyobora ishyaka rye rya CNDD bakaba barifuzaga ko ava ku butegetsi