U Rwanda gusubira muri Congo kurangiza FDLR – Brig. Gen. Safari
U Rwanda ruratangaza ko rushobora gusubira muri Congo kurwanya umutwe wa FDLR ku giti cyarwo mu gihe hatagize igikorwa.
Leta y’u Rwanda iravuga ko ibabazwa n’ibikorwa n’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe wa FDLR byatangijwe muri Mutarama 2015, ariko kugeza uyu munsi uyu mutwe ngo ukaba ukomeje kwisuganya.
Umuyobozi ushinzwe politiki n’igenamigambi muri minisiteri y’ingabo, Brig. Gen. Ferdinand Safari, yabwiye ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru, ko Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari (ICGLR) yakoze inama nyinshi ndetse ikagaragaza gahunda nziza yo kurandura FDLR, ariko byose bikaba byaragumye mu mpapuro.
Brig. Gen. Safari avuga ko ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Congo yatangaiye neza bigatuma umutwe wa M23 uhashwa, ngo ibi akaba ari byo byari bikwiriye no gukomeza ku mitwe ya FDLR na ADF ariko ngo imbaraga zaracitse.
Safari yaboneyeho gutanga gasopo avuga ko niba hatagize igikorwa u Rwanda rushobora kuzakora ibikorwa nk’ibyo mu 2009 bya “Umoja Wetu” rwafatanyije n’igisirikare cya Congo bigasiga biciye integer umutwe wa FDLR ku rugero rwa 70% mu kwezi kumwe.
Inama y’abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize ICGLR yateraniye I Nairobi kuri uyu wa Gatatu ushize, yanzuye ko ibindi bihugu byo mu karere bikwiye gutanga izindi ngabo zo kujya gutera ingabo mu bitugu izindi zisaga 3,000 zikomoka muri Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi. Izi ngabo zikaba zari zahurijwe mu mutwe udasanzwe wa Monusco wari wahawe inshingano zo kurandura imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Umutwe wa FDLR bivugwa ko ufite abarwanyi babarirwa hagati y’1,500 na 2000 ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, umaze igihe ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare.
Uyu mutwe wari warahawe igihe ntarengwa cyo kugeza kuwa 01 Mutarama 2015 washyize hasi ibirwanisho, ariko abarwanyi bawo 300 nibo bashyize hasi ibirwanisho gusa.
Nubwo bivugwa gutyo, minisitiri w’ingabo wungirije wa Congo, Rene Sibu Matubuka, ushinzwe gukurikirana isubizwa mu buzima busanzwe ry’abahoze ari abarwanyi, yabwiye The east African ko FDLR yaciwe integer bifatika ku buryo itakiri ikibazo ku mutekano mu karere.
Yaboneyeho kunyomoza ibirego bishinja guverinoma ya Congo kuba idafite ubushake bwo kurandura FDLR kuko ngo ari yo ibuza u Rwanda kwinjira muri Congo.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/u-rwanda-gusubira-muri-congo-kurangiza-fdlr-brig-gen-safari/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Safari.jpg?fit=717%2C478&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Safari.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSU Rwanda ruratangaza ko rushobora gusubira muri Congo kurwanya umutwe wa FDLR ku giti cyarwo mu gihe hatagize igikorwa. Leta y’u Rwanda iravuga ko ibabazwa n’ibikorwa n’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe wa FDLR byatangijwe muri Mutarama 2015, ariko kugeza uyu munsi uyu mutwe ngo ukaba ukomeje kwisuganya. Umuyobozi ushinzwe politiki...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS