Maj. Gen Frank Mushyo Kamanzi yagizwe umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID).

JPEG - 182 kb
Maj. Gen Frank Mushyo Kamanzi

Iki ni icyemezo cyafashwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon afatanyije n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Nkosazana Dlamini Zuma ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2015.

Uyu musirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda asimbuye Lt Gen Paul Ignace Mella wo muri Tanzania uzarangiza inshingano ze tariki 31 Ukuboza nk’uko bigaragara mu itanganzo rigenewe abanyamakuru.

Ban Ki-moon yashimiye Lt Gen Mella ubwitangiye yakoranye akazi yari ashinzwe mu butumwa bwa UNAMID.

Maj. Gen. Mushyo Kamanzi agiye kuri uyu mwanya afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 27 amaze mu gisirikare haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, hakiyongeraho kandi ubunararibonye afite mu buyobozi bwa gisirikare.

Mu 2012 Maj. Gen. Mushyo yabaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Rwanda, ari na wo mwanya yari akiriho kugeza ubu.

Yabaye kandi umuyobozi w’Ishuri rikuru rya gisirikare (Rwanda Military Academy) kuva mu 2010 kugeza mu 2012.

Si ubwa mbere Gen. Mushyo agiye mu butumwa muri iki gihugu kuko mu 2006 kugeza mu 2007, yabaye Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.

Gen Mushyo Kamanzi afite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, yakuye muri Kaminuza izobereye mu kwigisha iby’umutekano ya ‘National Defence University’ y’i Washington DC, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda.

Yize kandi amasomo ya gisirikare mu mashuri ya gisirikare y’ahitwa Jaji muri Nigeria (Armed Forces Command and Staff College), hamwe n’iryo mu mujyi witwa Nanjing mu Bushinwa.

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMaj. Gen Frank Mushyo Kamanzi yagizwe umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID). Maj. Gen Frank Mushyo KamanziIki ni icyemezo cyafashwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon afatanyije n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Nkosazana Dlamini Zuma ku wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE