Mu cyegeranyo cya leta y’ u Bwongereza ku burenganzira bwa muntu na Demokarasi mu 2014, iki gihugu kiravuga ko iterambere n’ imibereho y’ Abanyarwanda biri kuzamuka ku rwego rushimishije, ariko cyasabye u Rwanda guhangana n’ ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu, by’ umwihariko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ urubuga rwa politiki.

Mu ngingo nkuru zagiye zibandwaho, harimo ko muri Mutarama 2014, uwahoze akuriye ubutasi bw’ u Rwanda Patrick Karegeya yiciwe mu cyumba cya Hotel muri Afurika y’ Epfo.
JPEG - 13.4 kb
Patrick Karegeya ugaragazwa muri iyi raporo/Photo internet

Muri Kanama uriya mwaka nabwo urukiko muri kiriya gihugu rwahamije abagabo bane icyaha cyo gushaka kwica Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba w’ ingabo z’ u Rwanda, urukiko runavuga ko ubu bwicanyi bwari bwihishwe inyuma n’ inyungu za politiki, bukayoborwa n’ itsinda ryaturutse mu Rwanda nk’ uko bigaragara muri iyi raporo.

Ubwongereza bukaba buvuga ko buhangayikishijwe bikomeye n’ ibisa n’ urukurikirane rw’ ibikorwa by’ ubugizi bwa nabi bikomeje kwibasira abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda.

Iyi raporo kandi ivuga ko muri Mata na Gicurasi umwaka ushize, bamwe mu baturage batawe muri yombi mu majyaruguru y’ uburengerazuba bw’ u Rwanda, bakurikiranwe ho ibyaha bibangamiye umutekano w’ igihugu no gukorana n’ umutwe wa FDLR.

U Bwongereza buvuga ko U Rwanda rufite uburenganzira bwo gukurikirana abashaka guhungabanya igihugu, ariko ngo hari ingingo zimwe na zimwe zitubahirijwe n’ ubwo zitavugwa muri iyi raporo.

Iyi raporo igaruka ku ikurwa muri Uganda rya Lieutenant Joel Mutabazi wahoze mu itsinda ririnda umukuru w’ igihugu Paul Kagame, ibintu we yise ugushimutwa, u Rwanda rukavuga ko byakurikije amategeko. U Bwongereza buvuga ko u Rwanda rwakora ku buryo bene ibi bikorwa byajya bibaho bitanyuranye n’ amategeko.

Igaruka kandi ku irekurwa rya Bernard Ntaganda wo mu ishyaka PS Imberakuri nyuma y’ imyaka ine muri gereza, u Bwongereza bukaboneraho no kuvuga ko bugikurikirana abanyapolitiki n’ impirimbanyi bafunze, barimo Victoire Ingabire Umuhoza na Sylvain Sibomana bombi bo mu ishyaka FDU.

U Bwongereza bwanenze ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda; Aha leta y’iki gihugu yasabye ko ibiganiro bya Radio BBC mu Kinyarwanda byakongera kumvikana mu Rwanda mu minsi ya vuba. Leta y’ u Bwongereza iremera ko hari ibice bimwe by’icyegeranyo cya BBC “Rwanda’s untold story”, byababaje Abanyarwanda, ariko ngo u Rwanda rukwiye kureka Gahuzamiryango ikumvikana.

Ku bijyanye n’ itangazamakuru kandi U Bwongereza buvuga ko bwishimiye ko ikinyamakuru The East African cyongeye gukora, ariko bukavuga ko buhangayikishijwe no kuba bimwe mu bitangazamakuru birimo Radio Isango Star na Contact FM byarategetswe guhagarika bimwe mu biganiro, ndetse n’ abanyamakuru babili ba Radio Salus bakaba barafunzwe mu mwaka w’2014.

U Bwongereza kandi bukaba bwagaragaje ko bwishimiye igikorwa cyo kurwanya umuco wo kudahana mu Rwanda, nyuma y’ itabwa muri yombi n’ iburanishwa ry’ abapolisi babili bakurikiranweho ubwicanyi bwakozwe muri Nyakanga 2013.

Rabbi Malo Umucunguzi

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu cyegeranyo cya leta y’ u Bwongereza ku burenganzira bwa muntu na Demokarasi mu 2014, iki gihugu kiravuga ko iterambere n’ imibereho y’ Abanyarwanda biri kuzamuka ku rwego rushimishije, ariko cyasabye u Rwanda guhangana n’ ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu, by’ umwihariko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ urubuga rwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE