U Burengerazuba : Batatu biyahuye mu munsi umwe bakoresheje umugozi
Tariki ya 27 Nyakanga, abantu batatu barapfuye nyuma yo kwiyahura bo ubwabo bakoresheje umugozi mu karere ka Karongi na Rusizi.
Mu iperereza rya Polisi nk’uko bisanzwe, ibyo bose bahuriraho ni amakimbirane atewe n’imitungo y’amasambu n’indi mitungo batumvikanaga uko bayisaranganya n’imiryango yabo bakabyihererana kugeza bahisemo kubikemuza kwiyambura ubuzima.
Polisi y’u Rwanda ikaba yibutsa buri wese umenye amakimbirane ashobora guteza ibibazo ko yamenyesha inzego z’ibanze bitarateza impfu nk’izi. Imirambo y’abo bantu yajyanywe mu bitaro bya Mugonero na Gihundwe kugira ngo ipimwe hamenyekane impamvu nyayo yaba yarabateye uko kwiyahura.
Polisi kandi ikomeje kwibutsa no guhamagarira abaturarwanda kwirinda kwiyahura, kuko bigira ingaruka mbi ku muryango haha mwiterambere ndetse no bukungu.
Amakimbirane no kutumvikana birashoboka mu muryango, ariko uburyo bwo kuyahosha mu bwumvikane usanga akenshi imiryango myinshi ibikemura mu buryo butandukanye, hari aho usanga bamwe bahisemo kubihunga biyahura, bigatera ingaruka zitandukanye harimo gusenya ingo, abana bakandagara abandi bakagira ubuzima bubi butewe no kutumvikana, ahandi ugasanga byazanye ubwicanyi butuma bamwe bakurikiranwa n’inkiko bikazana ingaruka zitandukanye mu muryango.
Izo ngaruka zitewe no gukemura ibibazo nabi, biteza ubuzima bukomeye imiryango yabo ugasanga imibereho irakomeye, abana bakabura ibibatunga, kwivuza n’imyenda muri rusange bikabakomerera ari bwo bahitamo kujya kuba ba mayibobo ku mihanda.
Mu Rwanda abakemuza ibibazo kwiyahura bakomeje kugaragara mu buryo butandukanye kandi buteye ibibazo kuko aho kubikemura usanga ahubwo ateje ibibazo abasigaye, bikurikirwa n’inzangano, urwikekwe no kudahuza mu miryango.
RNP