Twagiramungu yitumiye mu rubanza rwa Simbikangwa agezeyo abara amateka y’u Rwanda
Twagiramungu Faustin, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yitumiye mu rubanza rwa Pascal Simbikangwa, Umunyarwanda ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, ubu uri kuburanishirizwa mu Bufaransa, Twagiramungu agezeyo mu gihe urukiko rwari rwiteze ko agiye gutanga ubuhamya koko nk’umuntu uzi ibya Simbikangwa, we abasogongeza ku mateka y’u Rwanda bagera n’aho kumwiyama.
Nkuko France 24 yabyanditse, ubwo Twagiramungu yari muri uru rubanza ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2014, yahawe ijambo nk’umutangabuhamya w’ubushake, abantu bose bagize amatsiko yo kumva icyo agiye kuvuga nk’umuntu w’inararibonye ariko baje gutangazwa n’uko yivugiraga ibijyanye na Politike gusa, ndetse n’amateka y’u Rwanda yo guhera mu mwaka 1959.
Ubwo yari afashe ijambo Twagiramungu yatangiye kwivugira ibijyanye n’amateka y’u Rwanda kurusha ubuhamya yari yitezweho, ndetse ari nako yivuga ibigwi ko nta muntu wamurusha amateka y’u Rwanda yo kuva mu 1959.
Umwe mu bunganizi mu by’amategeko, Me Simon Foreman, yabajije Twagiramungu niba yaje aje gutanga ubuhamya cyangwa yaje kugaragaza umurongo we wa Politike ndetse anamusaba ko yavuga ibijyanye n’ibyo urukiko rumukeneyeho aho kwivuga ibigwi.
Twagiramungu nawe yaramusubije ati : « Nk’umunyapolitike w’Umunyarwanda waje hano gutanga ubuhamya, ndagaragaza amateka y’u Rwanda ntabwo nshimangira ibinyoma by’amateka… Nta muntu n’umwe ushobora kundusha amateka y’igihugu cyanjye nakurikiranye guhera mu 1959. »
Mu buhamya bwa Twagiramungu ntiyigeze ahwema kuvuga amateka y’u Rwanda guhera mu mwaka 1959, nubwo bakomezaga kumwiyama bamusaba kuvuga icyo azi kuri Simbikangwa n’uruhare ashinjwa muri Jenoside.
Twagiramungu we yakomeje kwivugira ibidahuye n’ibyo abazwa, ahubwo akavuga ashaka kugararaza ko haba harabayeho Jenoside ebyiri, bisa no gupfobya Jenoside yakoreweAbatutsi.
Nyuma ya Me Simon Foreman, Me Bruno Sturlese nawe yaje kugaragaza kutishimira imyitwarire y’umutangabuhamya Twagiramungu aho yanavuze ko Twagiramungu yihuje n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, anamubaza ibibazo kuri icyo kintu cyo kwifatanya na FDLR ishinjwa ibyaha by’ubwicanyi mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Twagiramungu nawe yavuze ko kwifatanya na FDLR ari umwanzuro yafashe yabitekerejeho. Muri uru rubanza nta kintu Twagiramungu yigeze avuga kuri Simbikangwa gifatika uretse kugaragaza ko yakoze impanuka mu 1986, bigahita bishyira iherezo ku kazi ke ka gisirikare. Ibi byanenzwe na bose binubiye ko nta gishya uyu mukambwe muri politiki yazanye nk’ubuhamya bushinja cyangwa bushinjura Capt Simbikangwa.
Umucamanza Olivier Leurent, amaze kumva byose Twagiramungu yavuze atanga ubuhamya, yamusabye ko ashobora kwisubirira mu bikorwa bye bya Politike.
Hashize iminsi 11 urubanza rwa Simbikangwa Pascal rutangiye kuburanishwa, akaba ari ubwa mbere Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yafashwe akanaburanishwa mu Bufaransa ahavugwaho kuba abandi benshi bakekwaho Jenoside bihisheyo ndetse bamwe bahawe ubwenegihugu barasize bahekuye u rwanda.
Rubibi@igihe.rw
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/twagiramungu-yitumiye-mu-rubanza-rwa-simbikangwa-agezeyo-abara-amateka-yu-rwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/maxresdefault.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/maxresdefault.jpg?resize=110%2C110&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONTwagiramungu Faustin, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yitumiye mu rubanza rwa Pascal Simbikangwa, Umunyarwanda ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, ubu uri kuburanishirizwa mu Bufaransa, Twagiramungu agezeyo mu gihe urukiko rwari rwiteze ko agiye gutanga ubuhamya koko nk’umuntu uzi ibya Simbikangwa, we...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ngaho re!!! Icyiza nuko yavuze ibya politike ye nabyo ni byiza da