Tele 10 iragerwa amajanja na RPF kubera inkuru zidashyikiye manda ya Kagame.
Tele 10 media group, ikigo gifite TV 10 na Radio 10 ndetse kikanatanga serivisi za DSTV, na Canal+, kiri mu mazi abira, aho ishyaka FPR bivugwa ko ryatangiye kugenzura ibyo kiri gutangaza ku bijyanye no kuba perezida Kagame yakongera kwiyamamariza indi manda.
Amakuru agera ku kinyamakuru Great Lakes Voice dukesha iyi nkuru aravuga ko nyiri Tele 10, Eugene Nyagahene, usanzwe ari n’umunyamuryango wa FPR, yaba yarasohowe mu nama y’abakada ba FPR yateraniye i Rusororo nyuma y’uko ibitangazamakuru bye byatangaje amakuru ku bwumvikane buke buherutse muri PSD aho hari igice cyamaganaga chairman w’ishyaka, Vincent Biruta, wari ushyigikiye ko itegeko nshinga rivugururwa ngo perezida Kagame akomeze kuyobora. Ngo abarwanashyaka ba PSD batashyigikiye ko manda ya gatatu kuva icyo gihe birukanwe mu buyobozi bw’ishyaka.
Amakuru aturuka muri iri shyaka akomeza kugera kuri GLV, akomeza avuga ko Nyagahene yari yaraburiwe mbere ubwo radio ye yakiraga ibiganirompaka binenga ubuyobozi buriho mu buryo butandukanye harimo no kwakira abanyamakuru banenga manda ya gatatu ya perezida Kagame.
Great Lakes Voice iravuga ko Nyagahene atabashije kwitaba telephone ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru ubwo cyakoraga inkuru, ariko Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Francois Ngarambe ku ruhande rwe yahakanye ko Nyagahene yirukanwe mu nama.
Yagize ati: “Yari(Nyagahene) ari mu mwiherero w’abakada i Rusororo”. Abajijwe impamvu yirukanwe mu nama y’abakada, Ngarambe yasubije mu magambo magufi agira ati :“Oya, ntiyirukanwe”.
Bamwe mu banyamakuru kuri radio batifuje ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara, nabo bemeje ko ishyaka riri ku butegetsi ryashinjije ibitangazamakuru bya Nyagahene gukora inkuru ku muntu wiyitaga uwo mu muryango wa perezida Kagame ashaka kwambura ubutaka abaturage muri Gitarama.
Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye iyi nkuru bavuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma akarekurwa. Bakomeje bavuga ko uyu mugabo yakingiwe ikibaba na bamwe mu basirikare bakuru.
Kubera izi mpamvu nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo byabaye ngombwa ko Nyagahene abuza abanyamakuru kwirinda inkuru zo mu gihugu imbere bakajya bibanda ku nkuru zo hanze n’iz’imyidagaduro nk’umupira, umuziki n’ibindi nk’ibyo.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/tele-10-iragerwa-amajanja-na-rpf-kubera-inkuru-zidashyikiye-manda-ya-kagame/AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTele 10 media group, ikigo gifite TV 10 na Radio 10 ndetse kikanatanga serivisi za DSTV, na Canal+, kiri mu mazi abira, aho ishyaka FPR bivugwa ko ryatangiye kugenzura ibyo kiri gutangaza ku bijyanye no kuba perezida Kagame yakongera kwiyamamariza indi manda. Amakuru agera ku kinyamakuru Great Lakes Voice dukesha...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS