Inyeshyamba 12 zo mu mutwe wa coalition nationale du peuple pour la souveraineté du Congo uyobowe na Yakutumba baguye mu mirwano ikomeye imaze icyumweru ibahanganishije n’ingabo za leta ya Kongo mu gace ka Fizi ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.

Umuyobozi wa diviziyo ya 1004 y’ingabo za leta ya Kongo ,Coloneli Jaguar Rutarara, akaba yatangarije radiyo Okapi ari nayo dukesha iyi nkuru ko bafashe izindi nyeshyamba 5 zo muri uyu mutwe wa Yakutumba aho umwe muri aba bafashwe yeretse ingabo za FARDC ububiko bw’intaro bw’izi nyeshyamba.

Umuvugizi w’iz’inyeshyamba za Yakutumba, Pacific Mutiki, akaba yatangaje ko abasirikare 8 ba leta basize ubuzima muri iyi mirwano ndetse bagahita babashyingura akaba anavuga ko k’uruhande rw’inyeshyamba nta muntu wasize ubuzima muri iyi mirwano.

Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Baraka ikaba yatangaje ko uretse abasirikare hari n’abaturage bahasize ubuzima cyane cyane abo mu gace ka Buma, Lubomo, Ona, Mwanzalulu na Karamba, mu majyaruguru ya Kazimiya aho benshi bahungiye mu mujyi wa Baraka .

Ngo abahunze ubu bakaba nta byo kurya bafite ndetse n’ubutabazi bw ‘ibanze

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSInyeshyamba 12 zo mu mutwe wa coalition nationale du peuple pour la souveraineté du Congo uyobowe na Yakutumba baguye mu mirwano ikomeye imaze icyumweru ibahanganishije n’ingabo za leta ya Kongo mu gace ka Fizi ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika. Umuyobozi wa diviziyo ya 1004 y’ingabo za leta ya Kongo ,Coloneli...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE