SOUDAN:Meriam Ibrahim wari warakatiwe igihano cy’urupfu yahungiye muri ambasade ya Amerika
Amakuru atangazwa na BBC aravuga ko Meriam Ibrahim wari warakatiwe igihano cy’urupfu, akaza kurekurwa n’urukiko nyamara akongera gusubizwa mu buroko kubera kugerageza guhunga akoresheje impapuro mpimbano, ubu noneho yahungiye muri Ambasade ya Amerika i Khartoum.
Ibrahi Meriam wari wakatiwe igihano cyo gupfa
Nkuko bitangazwa n’umuwunganizi we mu mategeko Muhannad Moustafa, ngo Meriam n’umuryango we bahungiye muri Ambasade ya Amerika kandi ngo bameze neza.
Meriam yari yafunguwe kuri uyu wa mbere tariki 23 Kamena, aza gufatwa na Polisi ku kibuga cy’indege i Khartoum kuwa kabiri ashaka kujya muri Amerika, aho Leta ya Soudan yamufatanye ibyangombwa byatanzwe na Soudan y’amajyepfo, ibyo byangombwa byari ibihimbano nkuko Leta ya Soudan yabitangaje.
Ngibyo ibyangombwa bamufatanye
Kuva Polisi yamufata kuwa kabiri, Leta ya Soudan yikomye cyane Leta zunze ubumwe za Amerika n’igihugu cya Soudan y’epfo kuba ari byo byafashije Meriam gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano.
Meriam yari yakatiwe igihano cy’urupfu n’ibiboko ijana kubera gushaka umugabo w’umukiristo kandi we ari umuyisilamu.Ibyo ibihano byaje gukurwaho kubera igitutu bashyizweho n’amahanga n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu.Gusa akaba yari yategetswe kutava mu gihugu cya Soudan.
Ferdinand M.