Sosiyete sivile nyarwanda ntishoboye guperereza iby’imirambo yo muri Rweru
Abarobyi bo mu kiyaga cya Rweru nibo babonye imirambo ireremba, aho yari iturutse ntiharamenyekana (Ifoto/Interineti)
Sosiyete Sivile y’u Rwanda yemeje ko idafite ubushobozi bwo gukora iperereza ku mirambo y’abantu babonetse mu Kiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Abarobyi bo mu Kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi, bemeje ko bamaze iminsi babona imirambo ibarirwa muri 40 y’abantu iza ihambiriye mu mifuka.
Imiryango itegamiye kuri Leta y’u Rwanda cyangwa Sosiyete Sivile nyarwanda, kugeza ubu yari itaragira icyo ivuga kuri iki kibazo.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile nyarwanda, Eduard Munyamariza, aravuga ko bazi ko iki kibazo gihari koko, ariko ko ntacyo bagikoraho kuko badafite uko bagera ahabonetse iyo mirambo.
Yagize ati “Ikibazo gihari ni uko ari ibintu bihenze cyane, ntabwo wabikora udafite ubushobozi, icya kabiri iyo mirambo imaze kuboneka Abarundi bahise bayihamba, kujya gutaburura abantu bahambwe ntabwo wabishobora.”
Yakomeje agira ati “Icyo mvuga ni uko tudafite ubushobozi bwo kujya gukora ubwo bushakashatsi, ngo tube twarabonye iyo mirambo kandi tube twarayikozeho ubushakashatsi ngo turebe niba koko yaraturutse mu Rwanda bityo ngo tubyemeze.”
Munyamariza avuga ko hari ibintu Sosiyete Sivile igomba kuvuga n’ibindi ngo itagomba kuvuga, cyane cyane ibyo itakozeho ubushakashatsi ngo irabyirinda.
Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza muri Polisi y’u Rwanda, aherutse kwamagana amakuru avuga ko iyo mirambo ishobora kuba yarageze mu kiyaga cya Rweru iturutse mu Rwanda.
ACP Theos Badege yagize ati, “Polisi y’u Rwanda irabeshyuza ayo makuru kandi igahumuriza Abanyarwanda”
Iby’u Burundi buvuga nabyo birajya gusa n’ibi. Guverineri w’Intara ya Muyinga iherereyemo agace k’ikiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi, Aline Manirabarusha yabwiye RFI ati “Izo nzirakarengane si Abarundi, iyo mirambo yazanwe n’amazi yo mu Kagera”
Mu gihe Guverineri Manirabarusha avuga ko iyo mirambo yaje ireremba mu mazi y’Umugezi w’Akagera uturuka mu Rwanda, umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, ashimangira ko “nta muturage [w’u Rwanda] uraburirwa irengero ngo tube twakeka ko hari uri muri iyo mirambo.”
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile nyarwanda, Edouard Munyamariza, avuga ko bamagana ubwo bwicanyi aho bwaba bwarakorewe hose…
“Niba ubwo bwicanyi bwaba bwarabaye mu Burundi, mu Rwanda cyangwa ahandi, twamaganye iryo hohoterwa rya kiremwamuntu, kandi turabasaba ko ibi bihugu kubera ko ari byo bifite ubushobozi, ko byakora iperereza bamenye uko icyo kibazo gihagaze.”
Sosiyete Sivile ivuga ko ibona ubushobozi iyo itewe inkunga n’imiryango mpuzamahanga, none ngo ikaba nta nkunga yahawe yatuma ibona uko ikora iperereza kuri iyo mirambo