“Sinabona amafaranga yo guha umwana ngo arye ku ishuri kandi mu rugo natwe turya rimwe ku munsi” Ubuhamya bw’umwarimu
Nyuma y’inkuru yo kuwa 18 Ukuboza 2014 yasohotse ku rubuga umuryango.rw yagiraga iti : “Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ikomeje kugenda biguruntege”, twaje kubona ubutumwa bw’umwe mu barezi wifuje ko igitekerezo cye cyasohoka nk’inkuru mu rwego rwo kugirango abantu basobanukirwe zimwe mu mbogamizi zikomeje kuyigaragaramo, aha akaba agaragaza ko bikomeje kuba ikibazo igihe abana bamwe bashobora kurya kuko bishyuye amafaranga yo kurya, abandi bakabwirirwa, warangiza ukabashyira mu ishuri rimwe ukabigisha.
Ubu butumwa buragira buti :
Iyi nkuru iranshimishije cyane. Njyewe ndi umurezi nigisha Senior two na Senior three nkaba ndi class teacher wa Senior three. Iyi gahunda yo kugaburira abana, ni nziza cyane iyo wumva ivugwa ariko ingaruka zikomeye igira sinzi niba n’aba bakoze ubushakashatsi barazibonye zose.
Twe tubirimo rwose twasaba ko niba Leta itashobora gufasha abatishoboye, byahagarikwa bakiga uko byari bisanzwe kuko bitera amakimbirane hagati y’abana barya n’abatarya ndetse n’abarimu ndetse hagati y’umuyobozi w’ishuri n’umwarimu. Tekereza nawe kubuza umwana kurya kandi ashonje ndetse akubwira ko atabona amafaranga asabwa, aba yahisemo kuza abizi neza ko nta yo yatanze urumva nawe ikibimutera.
Kumubuza urumva ingaruka zabyo ! numwemerera kandi atarayatanze ndetse bagenzi be babizi nabyo urabyumva ! umuyobozi w’ishuri nawe namenya ko hari umwana wariye atarishyuye, wowe mwarimu uzisobanura wandikirwe n’ibaruwa ugusaba gutanga ubusobanuro. Iyo dusubiye mu ishiri kwigisha nyuma yo kurya kimwe cya kabiri cy’abana kiba cyatashye ukabura uko utanga isomo kuko n’abihanganye baba basinzira. Kuvuga na none ngo abatishoboye bajye bumvikana n’ubuyobozi bw’ishuri, ibyo byaba ari ukubeshyana kuko ntago ishuri ryabona amafaranga cyeretse nibiba nka mitiweli kandi ntibyakunda.
Kandi nanone Leta nifasha abatishoboye bo mu kiciro cya mbere gusa cy’ubudehe ntago ikibazo kizakemuka kuko byakozwe nabi cyane bamwe bagirwa abakire kandi ari abatindi, sinzi uko bizagenda, hari umubyeyi usanga afite abana barenze babiri kubona amafaranga ari hejuru y’ibihumbi bibiri buri cyumweru birakoneye ! Gusa ni gahunda nziza pe ariko ninozwe kuko izaba nziza ari uko abana bose barya.
Kandi n’ubwo bajya babihakana rwose umwana utayabonye ntago batuma yiga neza (abayobozi b’ibigo) ibi ndabivuga nka mwarimu usabwa kubikora ni nacyo gituma bamwe bahitamo kureka kwiga kuko baterwa ipfunwe no guhora basohorwa buri munsi. Nk’ubu hari umubyeyi waje aratubwira ati sinabona amafaranga kuko no mu rugo turya rimwe ku munsi ngo ajye ataha arye ninjoro, niba bidashoboka azabireke (kwiga), kandi ngo ari mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe. Navuga byinshi gusa mumbabarire kuko ndondogoye, mumbabariye iki gitekerezo mwagikoramo inkuru kuko byafasha n’abandi gutanga ibitekerezo.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/sinabona-amafaranga-yo-guha-umwana-ngo-arye-ku-ishuri-kandi-mu-rugo-natwe-turya-rimwe-ku-munsi-ubuhamya-bwumwarimu/AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma y’inkuru yo kuwa 18 Ukuboza 2014 yasohotse ku rubuga umuryango.rw yagiraga iti : “Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ikomeje kugenda biguruntege”, twaje kubona ubutumwa bw’umwe mu barezi wifuje ko igitekerezo cye cyasohoka nk’inkuru mu rwego rwo kugirango abantu basobanukirwe zimwe mu mbogamizi zikomeje kuyigaragaramo, aha akaba agaragaza ko...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Iyi nkuru irababaje kandi iteye agahinda. Ndumvikana nuyumurezi ko igihugu kitashobora kurihira buri wese, ariko nanone kwigomwa(effort) byagombye kuba kuri muturarwanda wese. Ntabwo byumvikanako abantu bamwe birirwa bagenda mumamodoka agura miliyoni 80 ziva mumitsi y’abaturage cyangwa imfashanyo zagenewe abo baturage kugirango bariya bana bashobore kwiga.Iriya njye nsanga ari politike igenewe gupyinagaza bamwe, kuberako umwana wize kariya kageni ntazashoborra gupiganwa ku isoko ry’akazi n’uwigiye muri Green Hills urangiza secondaire bakamwohereza kwiga i Burayi na za Amerika.Uriya mukene we iyo agize amahirwe ajya kwiga i Butare aho bararara bashushanyije muzugu wa yine.Kandi mwese mwarabibonye abajya kwiga i Burayi na Amerika abaribo.Biragoye kubona neza iyo igihugu cyacu cyerekeza kuberako ibirego byaregwaga Habyalimana ngo apyinagaza bamwe, agatonesha abandi, ndabona byarikubye inshuro nka makunyabiri. Ntekerezako ikiguzi cy’amaraso yamenetse y’abana babanyarwanda ari kirekire kugirango tugere kuri politiki yo kwikubira ibyiza by’igihugu iteye kuriya.