Nyuma y’aho mu ishuli ryitiriwe umutagatifu Andreya, umunyeshuli atemeye mwalimu wamwigishaga isomo ry’ ubutabire, hagiye havugwa byinshi ku mpamvu zaba zarabiteye.

Muri izo mpamvu hari izagiye zitangazwa na mwalimu, ariko noneho abareraga uyu mwana nabo baravuga ko hari icyo yabatangarije ubwo bamusangaga mu bitaro aho akiri.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu Taliki 2 Nzeli 2015, Innocent Ndayambaje usanzwe arera uyu munyeshuli watemye mwarimu we, yatangaje mu magambo macye icyo umwana yababwiye ubwo baganiraga, nyuma yo kugarura ubwenge.
Umunyeshuli na mwalimu bafuye amanita?

Innocent Ndayambaje avuga yemeza ko intandaro yo gutema umwalimu ifitanye isano n’ amanota yo mu isomo ry’Ubutabire (Chimie) uwo munyeshuli yari yatsinzwe.

Ndayambaje, muramu w’umwana watemye mwarimu, yadusubiriye mu kiganiro yagiranye bagiranye ubwo yari yamusuye kwa muganga.

Umwana ngo yagishije mwarimu inama y’ uburyo yatsinda

Ndayamabaje yagize ati: “Koko umwana yemera ko yatsinzwe isomo rya Chimie nk’abandi bose, amaze kuritsindwa ajya kugisha inama mwarimu we, Mwarimu amubwira ko hari uburyo yayamuha(amanota) . ”

Mwarimu Gasoma ngo yahaye urupapuro Elise Karamaga , amubwira ko agenda akiyandikira ibisubizo, hanyuma akikosoza ikaramu umwarimu yari yakosoje y’icyatsi kibisi, yihe amanota angana n’ayo yari yahawe , hanyuma azaze kuburana amanota nk’abandi bose kuko bizaba bigaragara ko hari ibyo atamukosoye.

JPEG - 70.3 kb
Umunyeshuli watemye mwalimu we

Ndayambaje avuga ko umwana urupapuro yararutahanye aba ariko abigenza. Ariko ngo uyu mwarimu akaba yaragendaga yereka umunyeshuri ko amwitayeho cyane kurusha abandi bana b’ abakobwa, buri munsi akamubaza amakuru ya nyina kuko ngo uwo mwarimu yari yaramenye ko nyina ubyara uwo mwana yari arwaye, nyamara ngo uyu mwarimu ntiyari asanzwe azi ababyeyi be .

Umwarimu ngo amaze kumenya ko umwana afite ikibazo cyo gutsindwa isomo ndetse no kuba yari afite ikibazo mu muryango, Abarera uwo mwana bavuga ko yabihereyho kugira ngo azabone uko yiyegereza uwo munyeshuri nkuko Ndayambaje avuga ko umwana yabimuganirije.

Icyakora ngo kubera ko uwo mwana ari umwana utuje akaba ngo atarakundaga kwiyegereza uwo mwarimu, ngo byabaye ngombwa ko amutegera kuriya ayo manota.

Nta gihe kinini gihise Gasoma Jean Baptiste, umwarimu watemwe n’umunyeshuri yigishaga muri St Andre , agize icyo atangaje ku cyateye umunyeshuli we kumutema.

JPEG - 74.8 kb
Mwalimu Gasoma watemwe n’ umunyeshuli we

Mwalimu aganira n’ itangazamakuru

Gasoma w’Imyaka 58 usanzwe wigisha Ubutabire (Chemistry), yatangaje ko uyu munyeshuri we yamutemye nyuma yo kumuvumbura ko yahinduye urupapuro yakoreyeho ikizamini cy’igihembwe cya Kabiri agamije kwihesha amanota menshi kurusha ayo yabonye, nyuma yo kurumarana iminsi abandi baratanze impapuro zabo, ndetse ngo anaruzanye mwarimu arushyiraho akamenyetso ko rufite ikibazo, kuko ngo yari yabonye ikaramu irukosoye idasa n’iyo we yakosoje.

Mwarimu Gasoma Ati: “Kubera ko bari batahanye impapuro bose, bagomba kuzimpa kuwa Kane, we ntiyaruzanye ahubwo yambwiye ko yarwibagiwe azaruzana mugitondo bukeye na bwo ntiyaruzana ahubwo yaje kuruzana kuwa Mbere tariki 24 yamaze kuruhindura”.

Ngo umwarimu yamuhaye gahunda yo guhurira muri Laboratoire ,Innocent Ndayambaje avuga ko umwana yababwiye ko nyuma yo kumusezeranya ko azamuha amanota mu buryo bw’amayeri twavuze haruguru, ngo mwarimu Gasoma Jean Baptiste yahise abwira uwo mwana ko yaza kumusanga mu nzu y’ubushakashatsi(laboratoire) mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo ari naho yagombaga kumuhera amanita nk’ uko tubikesha Makuruki.

Umwana ngo yumvise umwarimu amuhaye gahunda (Rendez-vous) yo guhurira na we ahantu hadakunze kuba hari abandi barimu kandi n’abandi banyeshuli muri ayo masaha baba bagiye gusenga , umwana ngo yigiriye inama mbi yo kuza kwirwanaho yitwaza agahoro (Nkuko Ndayambaje abivuga).
Ngo yakekaga ko mwarimu ashobora kuza kumuhohotera, ashingiye ku myitwarire yari amaze iminsi amubonaho.

Kuki umukobwa yitwaje umuhoro?

Innocenet Ndayambaje avuga ko umwana yababwiye ko koko amaze kugera aho mwarimu yari yamusabye ko bahurira yatangiye gushaka kumufata ku ngufu biba ngombwa ko umwana yitabara, nibwo yamutemye mu mutwe .

Uyu mubyeyi urera Elise Karamaga , avuga ko Umwana amaze gutema mwarimu yahise agwa muri koma, aho yaje kugarurira ubwenge ijambo yavuze ngo “Byari bindambiye”.

Aho yasobanuye ko uwo mwarimu yari amaze ibihembwe bibiri agerageza kuzaryamana nawe .Uyu mubyeyi ntahakana ko umwana yatemye umwarimu ariko avuga ko umwana yabikoze mu rwego rwo kwitabara nyuma y’aho umwarimu ashakiye kumutegera ku manota,ari naho basaba inzego ziboshinzwe gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Ndayambaje anyomoza amakuru avuga ko uwo mwana yaba yari asanzwe aryamana na mwarimu, avuga ko ibyo ari ibinyoma bigamije guharabika mwarimu n’umwana.

Nta wamenya ukuri ku byatangajwe mu itangazamuru na Mwarimu cyangwa ibyo umwana yatangarije ababyeyi be , Gusa ubutabera mu bushishozi nibwo buzagaragaza ukuri kuri iki kibazo.

N’ ubwo bimeze bityo, impande zombi zihururiza ku kuba imvano y’ibyabaye ari amanota.