Rwinkwavu inzara irabamaze naho Kagame ati Convention Center

Muri iki kiganiro, bamwe mu baturage bari bicaye mu gacaca ubona kumishijwe n’izuba
Mu murenge wa Rwinkwavu niho cyane cyane hibasiwe n’ibura ry’ibiribwa n’amazi, n’amapfa akabije kubera izuba ry’igihe kirekire.
Ikiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi cyateguwe n’ihuriro ry’amaradio ane y’abaturage yigenga; Radio Izuba y’iburasirazuba, Isangano y’iburengerazuba, Ishingiro yo mumajyaruguru na Radio Huguka yo muntara y’amajyepfo kunkunga y’umushinga Institut Panos Grand Lakes.
Muri iki kiganiro abaturage bagiye bagaragaza ibintu byabateje inzara harimo kuba ngo barambuwe igishanga cya Rwinkavu bahingaga, kuba barambuwe umusozi ugahabwa abitwa Getorofa Bio-Fuel Rwanda ikawuhindura ubutayu, kuba nta mbuto y’imyumbati bakibona kandi ngo ubutaka bwa hano i Rwinkwavu buberanye nayo, n’ibindi bitandukanye…
Umwe muri aba baturage ati “twari dufite igishanga twahingaga cyikadutunga hashize imyaka ibiri bavuga ngo bari kugitunganya ngo kizahingwemo umuceri nanubu wagirango ntikizanarangira ubwose twabura gusonza dute kandi n’amazi yarafunzwe?!”.
Undi nawe utuye hano i Rwinkwavu ati “Nibyo koko Leta iraduha iyo mirimo bakaduha ibiryo ariko twibuke ko iyi mirimo itazahoraho. None ni ukuguma muri ya nzara? Nimudushakire umuti urambye”.

Umwe ku wundi bagiye bagaragaza ko ikibazo kitoroshye kandi bakeneye umuti urambye
Jean Claude Murenzi umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wari kumwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere Consolee Uwibambe bagerageje gusubiza bimwe mu bibazo byagiye bibazwa n’aba baturage banabereka ko hari ibisubizo birambye biri gushyirwaho.
Murenzi yagize ati “Mubyukuri amapfa yo yarabaye arahari ariko twagerageje kureba uko tubafasha kubona ibiribwa ariko mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye turateganya gutera amashyamba ku misozi yose tugakangurira n’abaturage gitera ibiti ariko turi no gutunganya igishanga cyizabafasha kuhira, rwose iki kiri gukorwa vuba”.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo ingaruka z’amapfa maremare zatangiye kugaragara habura ibiribwa cyane cyane mu mirenge ya Mwiri, Gahini na hano i Rwinkwavu.
Uburyo abanyarwanda babayeho mubuzima butandukanye cyane, urugero numushinga wa convention centre kuko iyo urebye usanga abanyarwanda ntahuliro bafitanye mu buzima bwa buri munsi.
Biragoye cyane gusobanura buri kimwe kuri uyu mushinga munini w’ubwubatsi wuzuye ku Kimihurura mu Rwanda, ni inyubako zavuzwe cyane kandi zimaze igihe ziri kubakwa, akamaro kazo kazaba kanini cyane ku bukungu bw’u Rwanda,igihugu kiri kugenda kiba ihuriro ry’inama mpuzamahanga n’ubukerarugendo. Uyu ni umwe mu mishinga y’ubwibatsi minini, ikomeye kandi igezweho muri Africa.

Ibyahoze mu nzozi ku Rwanda ubu ni umushinga urangiye
Kigali Convetion Center igizwe n’inyubako nini eshatu, Kigali Convetion Hotel (KCH), Convention Center (CC) na Extention Building.
Kigali Convetion Hotel (KCH) ni Hotel y’inyenyeri eshanu ifite etages esheshatu, ibyumba 292, ibyumba bitanu byo ku rwego rwo kwakira Perezida w’igihugu n’icyumba kimwe kigenewe kwakira umwami (royal suit) kiri hejuru ahareba muri Rond point isanzwe izwi ya Kimihurura. Ni iyi nyubako itamirije imitako y’amabara.
Convention Center (CC) yo ni inyubako y’uruziga rumeze nk’igi, igenewe kwakira inama zinyuranye nka; summits, conventions, festivals n’amamurikabikorwa (exhibitions). Iyi irimo icyumba kinini kigezweho cy’inama gishobora kwakira abantu 3 500 bicaye neza. Ifite ibyumba imbere bishobora kwakira ibindi bikorwa binyuraye, ndetse n’indi salle ishobora kwakira abagera ku 1500 ku ruhande.
Extention Building ni indi nyubako nini iri iruhande rw’izi zombi izakoreshwa nk’ububiko bw’ibindi bikoresho nkenerwa bw’izi nyubako ebyiri, ariko inafite ikindi cyumba (salle) kinini cyane gishobora kwakira abantu 5 000 hashyizwemo intebe.
Uyu ni umushinga minini w’ubwubatsi wabayeho kugeza ubu mu Rwanda, ubu ni umushinga urangiye, biteganyijwe ko Perezida Kagame afungura kumugaragaro iyi nzu kuri uyu wa 08 Nyakanga 2016.
Abakozi bagera hafi ku 2 000 nibo amasaha yose y’umunsi na bamwe nijoro bubatse iyi nzu, muri aba harimo kuva ku mukozi wo ku rwego rwo hasi nk’abayede (aide macon) abatera ibyatsi n’ibiti…kugeza ku benjennyeri (engineers) bakomeye cyane mu by’ubwubatsi, imihanda, amashanyarazi, IT n’ibindi byinshi…
Abanyarwanda bakoze kuri izi nyubako barenga 1 200, naho abanyaTurkiya bagize Company yitwa SUMMA bagera kuri 700.
Igitera ishema bamwe mu bubatsi kuri iyi nyubako baganiriye n’Umuseke ni uko bimwe mu bikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka nk’amakaro, amabuye ya pavement n’ibindi byakozwe n’inganda zo mu Rwanda z’i Nyarubaka na Nyagatare.
Buri mwaka izi nyubako bivugwa ko zizajya zinjiriza u Rwanda aregwa miliyoni 50$.

Ikaze dutemberane muri izi nyubako

Uturutse mu marembo magari areba ku Kimihurura uhingukira ahari urugabano ruhuza Convention Hotel na Convention Center yakira inama

Urebeye uru rugabano mu rundi ruhande rwo hirya

Iyi ni inzira ihuza Hotel na Convention Center y’inama

Urebye ibyumba bya Hotel ukiri hasi

Nyiri igitekerezo cy’iyi nyubako ngo uyu mutako yawutekereje ahereye ku buryo Agaseke k’u Rwanda, kazwi no mu mahanga, kaba kaboshye, iyi mitako nayo niko isobekeranye

Ku muryango wa Hotel

Aha uba winjira ugana kuri ‘reception’

Muri reception ni ahantu naho heza cyane hari ibyicato byiza

Ntabwo ubura kureba hejuru ngo urebe iyi mitako y’amatara

Ku ruhande uba ureba ibindi byicaro byitaruye

Hari kandi ahantu hagari hakwakirirwa abantu baje ari benshi

Winjiye imbere muri Hotel ureba uko yubatse

Ni ahantu heza cyane ho kuruhukira

Aha ni hejuru ahari kandi icyumba cyagenewe abo ku rwego rw’umwami, ‘Royal Suit’ bashobora kuza mu Rwanda

Aha uterera ijisho hakurya ukareba umusozi wa Rebero

Mu cyumba giciriritse muri iyi Hotel y’inyenyeri eshanu, harimo ibyangombwa nkenerwa byo ku rwego rwiza

Aha naho hari ibyicaro byiza byafasha uhari kuruhuka

Hari n’ibyicaro by’abari koga

Hari Piscine nto nziza

N’amazi aba anyuranamo biteye amabengeza

Akayaga k’impeshyi karahuha ku bimera bihateye bikanogera ijisho n’amatwi

Uri kuruhuka yanogerwa cyane

Imbere muri Hotel hari ahantu hanyuranye abantu bakwicara baganira, bafungura cyangwa bakora inama

Hari kandi ahagenewe kwicira icyaka hameze neza

Ibiciro byaho uko bihagaze

Mu mbere harimo kandi inzu yagenewe imyitozo ngororamubiri

Hashobora kujya abantu barenga 100 bagakora imyitozo inyuranye icya rimwe

Utuyira twa hano twakozwe n’amabuye y’uruganda rwa Nyarubaka muri Kamonyi

Aha hari ikibuga gishya cya Tennis

Ikibuga cya Tennis kiri ahantu hisanzuye, uri muri Hotel ashobora kureba neza abari gukina
Convention Center

Convention Center, inyubako nyirizina y’Inama

Yubatse iruhande rwa Convention Hotel

Uri iruhande rwayo uba ureba imbere yawe Rond Point ya Kimihurura

Ku muhanda mugari uri hano uhita ubona ko hitegurwa ikintu gikomeye

Imbuga y’iyi nyubako yubatswe n’amabuye yakorewe mu Rwanda

Ku ruhande rwayo kandi hari aho abantu bakwicara bakiganirira

Uturutse mu gice cyayo cyo hepfo uza ugendera muri iri baraza ryateguwe riva muri Parking

Imbere ya recetion yayo hubatse mu buryo butanga ikaze

Ukinjira ubona ahantu heza abantu bashobora kwicara aho hafi

Mu nzira yerekeza muri ‘Conference hall’

Ugeze imbere muri iki cyumba kinama

Ni ahantu hameze neza naho kandi hatatse neza. Igisenge cy’iyi Salle iri ‘multipurpose’ kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho

Hanze gato muri Recetion hari aho abantu bahagarara muri Pause y’inama bakaganira by’akanya gato bahagaze

Ni inyubako ya Convention Center. Ni inzu ifite ishusho y’igi yubakishije ahanini ibyuma

Niyo izwi cyane kuko nijoro iba imurika mu mabara y’ibendera ry’igihugu ikabonwa na benshi mu mujyi wa Kigali

Amatara y’amabara ari kuri iyi nzu niyo ayiha isura y’ubwiza mu gihe cya nijoro

Iruhande rwayo wahicara ukaruhuka

ahari Salle ishobora kwakira abantu 5 000 mu gihe iteguwe ariko ikaba igenewe kuba ububiko bw’ibikoresho nkenerwa by’izi nyubako zindi zombi (Concention Center na Convention Hotel)
