Rwigara wazize kuburana na FPR

Rwigara Assinapol wari umaze iminsi aburana ibibanza azwi mu bashoramari bakomeye mu Rwanda yahitanywe n’impanuka y’imodoka mu mugoroba w’uyu wa gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2015.

Umushoramari Rwigara Assinapol watsinze Akarere ka Nyarugenge kamwimuye binyuranyije n’Amategeko mu kibanza cye giherereye mu Mujyi wa Kigali, hakozwe isesengura Urwego rw’Umuvunyi rusaba ko urwo rubanza rusubirishwamo mu Rukiko rw’Ikirenga nk’uko Akarere kabisabye.

Rwigara yaburanaga n’Akarere avuga ko kamwimuye mu buryo bunyuranyije n’Amategeko mu kibanza cye gifite No 5860 giherereye mu Kiyovu, na we yari yarimuyemo abaturage bari bahatuye, agiye kuhubaka hoteli.

 

Amakuru agera ku kinyamakuru inyenyerinews avuga ko imodoka nini yagonze imodoka ntoya yari irimo Rwigara Asinapolo, maze hamwe n’abo bari kumwe bahita bahasiga ubuzima, iyi mpanuka ikaba yabereye hafi y’ibiro by’Akagari ka Gacuriro mu Karere ka Gasabo.

Impanuka yahitanye Rwigara n’abo bari kumwe

Imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ya Rwigara yangiritse bikomeye ku buryo nta mahirwe yagize yo kurokoka iyi mpanuka

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSRwigara wazize kuburana na FPR Rwigara Assinapol wari umaze iminsi aburana ibibanza azwi mu bashoramari bakomeye mu Rwanda yahitanywe n’impanuka y’imodoka mu mugoroba w’uyu wa gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2015. Umushoramari Rwigara Assinapol watsinze Akarere ka Nyarugenge kamwimuye binyuranyije n’Amategeko mu kibanza cye giherereye mu Mujyi wa Kigali, hakozwe isesengura...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE