Rweru: Hari abakennye bisanze mu cyiciro cya gatatu n’icya kane cy’Ubudehe
*Hari abavuga ko badafite imitungo, inzu cyangwa amatungo bakaba ari n’abapfakazi ariko bisanze mu cyiciro cya gatatu,
*Bamwe bavuga ko batazabona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bagasaba ko ikibazo cyabo gikurikiranwa.
Abaturage bo mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru bavuga ko ibyo babonye ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe ruheruka gusohoka bitandukanye n’ukuri kw’amakuru batanza mu midugudu, abapfakazi kandi bakuze n’abasaza bamwe bisanze mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe abandi mu cya kane, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko hari amahirwe yo kwikosoza.
Umuseke wasuye uyu murenge wa Rweru tariki 21 Kamena 2016, abaturage bagaragaza ko barenganye mu kubashyira mu byiciro by’ubudehe aho hari bamwe bisanze bashyizwe mu cyiciro cy’abaherwe batagikwiye.
Kamaliza Mariam acuruza inyanya n’intoryi byose hamwe bifite igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda 2300, acururiza hasi mu isoko yashyizwe mu cyiciro cya kane cy’ubudehe, avuga ko ku kwezi yinjiza Frw 800 yari inshuro imwe ku munsi.
Agira ati “Mba mu nzu y’amabati 12, narajuriye nta gisubizo ndahabwa, nifuza ko banshyira mu cyiciro cy’ubudehe kinkwiye.”
Mukabadege Speciose utuye mu mudugudu wa Kigina mu kagari ka Nemba, avuga ko we yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi nta sambu afite, arera abana babiri kandi ni umupfakazi.
Na we ngo yarajuriye ntarasubizwa. Ati “Icyiciro cya gatatu bakinshyizemo ndajurira ntabwo nigeze mbona ibisubizo bya byo. Icyiciro cy’ubudehe bazanshyiramo kitari icya gatatu nzabyemera.”
Abaturage bavuga ko aho abaturage n’abayobozi b’umudugudu bashyize abaturage atariho bisanze ubwo ibyiciro by’ubudehe byasohokaga.
Ntakirutimana Clemntine na we atuye mu mudugudu wa Kigina mu kagari ka Nemba, ati “Ubu umuntu ufite inka bamugereranyije nanjye ufite inzu y’ibyondo kandi na yo yagurutse, birababaje kubona umuntu afite inka nyinshi akaba afite na moto ajya mu cyiciro cya mbere kandi njye nkajya mu cyiciro cya kane.”
Avuga ko mu baturage baturanye harimo abantu bishoboye bafite ubushobozi bari mu cyiciro cya mbere abandi bakennye bari mu cyiciro cya kane.
Ntakirutimana avuga ko ari mu cyiciro cya kane cy’ubudehe kandi ngo ku munsi w’isoko yinjiza amafaranga y’u Rwanda 1000, isoko rirema inshuro imwe mu cyumweru.
Nyirasafari Consilia, inzu ye ngo yaraguye, atuye mu mudugudu wa Kimpala, mu kagari ka Nemba ngo yashyizwe mu cyiciro cya gatatu kandi ngo nta mugabo agira.
Agira ati “Icyiciro cya gatatu rwose ntabwo kinshimishije, nk’ikintu nakwifuza ni uko Leta yanshyira mu cyiciro kinkwiriye. Ndi umukene, nta mugabo ngira, mfite abana bane nta kazi bafite, twarahinze turarumbya, n’ubu uje mu rugo wasanga nta kintu kiri mu rugo.”
Nyirampongano Perpetuwa na we ngo yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi mbere yaratangirwaga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ngo nta sambu agira, kandi afite abana batandatu, umutoya afite imyaka ine.
Ati “Ntuye mu kibanza cyonyine, mbaho ari uko nagiye guca inshuro, ubundi bajyaga bantangira mutuelle abo bana nkabacira inshuro ariko bafite ubwisungane mu kwivuza. Nta bushobozi nzabona bwo gutanga mutuelle.”
Umuturage wundi uvuga ko afite abana barindwi, avuga ko aheruka guta mutuelle bagitanga amafaranga y’u Rwanda 600. Iyo ngo arwaye bimusaba kubanza gupagasa kugira ngo abone ayo kujya kwivuza kuko ngo iwe nta n’inkoko agira.
Munyankindi Jean Marie Vianney wo mu mudgudu wa Mujwiri akagari ka Nkanga muri Rweru, avuga ko bababwiye ko umuntu udafite aho aba, adafite isambu, aba ari umukene asaba kujya mu cyiciro kimukwiriye.
Uyu mugabo ufite ubumuga, ngo arihira abana bane ishuri, yashyizwe mu cyiciro cya kabiri kandi ngo aba mu nzu y’umuturage akamuha umubyizi.
Agira ati “Nasohotse mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ntabwo kinyuze kuko n’abana mfite biga ari bane, babiri biga mu wa gatandatu, ndumva nta bushobozi mfite bwo kubarihirira ubwo icyiza ni ukuvamo. Nifuza ko banshyira mu cyiciro cya mbere nkafashwa nk’abandi batishoboye, mfite ubumuga sinahinga, nta n’inzu mfite ndacumbika.”
Kabanani Damiyani ni umusaza w’imyaka 76, avuga ko mbere yashyizwe mu cyiciro cya gatatu arajurira n’ubundi aba aricyo agarukamo nyuma, kandi ngo ahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP igenerwa abari mu zabukuru.
Ati “Singira isambu singira icyo ndya, imfite imfubyi ndera z’umukobwa wanjye w’indaya uhora agenda adahinga, nkibaza icyo nzira kikanyobera.”
Kuri iki kibazo cy’ibyiciro by’ubudehe bitajyanye n’imibereho ababishyizwemo bafite, Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko hari amahirwe yo kubikosora.
Ati “Ibyo bizakosorwa. Ni ikosa ryagaragaye aho wasangaga umuturage wajya mu cyiciro cya mbere yarisanze mu cyiciro cya gatatu, twakoranye inama n’abaturage twaranabasobanuriye, aho ibyo byagaragaye bazandikira umurenge biciye ku buyobozi bw’umudugudu, mu murenge bakusanye lisite aho hagaragaye amakosa bakosore bajye mu karere natwe tujye muri Minisiteri.”
Yakomeje agira ati “Bizakosorwa, umuturage azashyirwa mu cyiciro cy’ubudehe bagenzi be bamushyizemo ku rwego rw’umudugudu ahagaragaye ikosa hazakosorwa.”
Ubwo ibi byiciro by’ubudehe bishya byatangazwaga tariki 2 Kamena 2016, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Alvera Mukabalamba yavuze ko amakuru yasohotse ari ayavuzwe n’abaturage.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/rweru-hari-abakennye-bisanze-mu-cyiciro-cya-gatatu-nicya-kane-cyubudehe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Uyu-musaza-yashyizwe-mu-cyiciro-cya-kane-cyubudehe-kandi-atunzwe-no-guca-inshuro.jpg?fit=840%2C560&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Uyu-musaza-yashyizwe-mu-cyiciro-cya-kane-cyubudehe-kandi-atunzwe-no-guca-inshuro.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLD*Hari abavuga ko badafite imitungo, inzu cyangwa amatungo bakaba ari n’abapfakazi ariko bisanze mu cyiciro cya gatatu, *Bamwe bavuga ko batazabona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bagasaba ko ikibazo cyabo gikurikiranwa. Abaturage bo mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru bavuga ko ibyo babonye ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe ruheruka gusohoka bitandukanye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS