Rwanda:Urujijo ku rubanza rwa Nyakwigendera NTIBAKAREKE
Adeline Ntibakareke
Ntibakareke Adeline w’imyaka 26, wari nyiri akabari kitwa Isangano,gaherereye mu mudugudu w’Intwari mu kagali ka Bibare mu murenge wa kimironko mu mujyi wa kigali.
Ahagana mu ma saa tanu z’amanywa,taliki ya 2/11/2015 nibwo umurambo wa Nibakareke Adeline bawusanze mu kabali ke,aho babikaga amakara,birababaje kubona abanyarwanda barimo gupfa ako kageni, u Rwanda rubifiemo uruhare.
Twagerageje gukurikirana amakuru y’urupfu rwe,hali umwe wari incuti ye magara,tutari butangaze amazina ye,ku bw’umutekano we,wadutangarije ko hali ibyo ishyaka FPR
Inkotanyi ryamusabye gukora akaba atarabyubahirije akaba ariyo mpamvu yishwe.
None bakaba bari gukora ikinamico ku muryango we,bakoresha imanza zidasobanutse.
Tariki ya 17/03/2016 nibwo hali kuba urubanza rwa Nyakwigendera,batumira abantu bahageze,abakekwa kubigiramo uruhare,banga kuburana ngo babimenyeshejwe batinze,urubanza rurasubikwa.
Tariki ya 21/04/2016 nibwo rwongeye gusubukurwa,aliko igitangaje abari bemeye icyaha ko aribo babikoze,barabihakanye bakaba basaba kugirwa abere.
hari andi makuru ari kuvugwa muli iyi minsi avuga ko abo bakoranaga bo mu muryango we,hashize ukwezi baburiwe irengero.
Umunyarwanda wese yibaze ibi bibazo
Ese FPR izagezahe ihitana abatavuga rumwe nayo?
Ese umunyarwanda wese azajya avuga ari uko agezweho?
TWAKAGOMBYE GUHAGURUKA TUKABISHAKIRA UMUTI.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/rwandaurujijo-ku-rubanza-rwa-nyakwigendera-ntibakareke/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/Adeline.jpg?fit=540%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/Adeline.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS Adeline Ntibakareke Ntibakareke Adeline w'imyaka 26, wari nyiri akabari kitwa Isangano,gaherereye mu mudugudu w'Intwari mu kagali ka Bibare mu murenge wa kimironko mu mujyi wa kigali. Ahagana mu ma saa tanu z'amanywa,taliki ya 2/11/2015 nibwo umurambo wa Nibakareke Adeline bawusanze mu kabali ke,aho babikaga amakara,birababaje kubona abanyarwanda barimo gupfa ako kageni,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS