Rwanda: Izuba rikomeje kuyogoza Intara y’Iburasirazuba
Iyi Ntara ari na yo nini mu Rwanda, izwiho kuba ikigega cy’ubukungu bw’u Rwanda mu bworozi ndetse n’ubuhinzi.
Gusa kubera izuba rimaze igihe ryibasiye abayituyemo babangamiwe mu buryo bukomeye n’iri zuba ryinshi, bamwe badatinya kuvuga ko rimaze kuba nk’iryo mu butayu.
Aborozi bo muri utu turere ndetse n’abahinzi nibo babangamiwe mu buryo bukomeye, harimo nko kubona amazi, kubura ibiryo by’amatungo, no gukora ingendo ndende ku matungo ngo agere ahari amazi.
Nk’ubu hari aborozi bagenda ibirometero hafi 8 kugira ngo bagere ahari amazi nayo yo mu mugezi w’Umuvumba, ugabanya u Rwanda na Tanzania.
Kubona ibiryo by’amatungo nabyo bimaze kuba ingume.
Nk’aho ikinyamakuru izubarirashe.rw cyageze mu Murenge wa Rwimiyaga Akarere ka Nyagatare, kugira ngo umworozi abone ibyo agaburira amatungo, birasaba ko ashaka abakozi bakajya mu mirima y’ibigori, bakarundanya ibisigazwa byabyo (ibigorigori), nk’uko muri bubibone ku mafoto.
Uwitwa Kayumba atuye muri uyu Murenge, aganira n’iki kinyamakuru yagize ati “Aho Inka zacu zarishaga hasigaye ubutaka gusa, kugira ngo tubone ibyo tugaburira amatungo bisaba ko twirirwa mu baturanyi bacu, tukabasaba aho basaruye ibigori n’ibishyimbo, noneho tukarundanya ibisigazwa byabo, tukaba aribyo tugaburira ayo matungo.”
Nubwo aba barozi bacyifashisha ibi bisigazwa by’ibigori, nta kabuza ko mu mezi ari imbere ikibazo cyiza gukomera cyane ibi ibigorigori bishobora gushira mu minsi mike, kuko aba baturage bose aribyo bahanze amaso.
Aho iki kinyamakuru cyageze mu Mirenge ya Rwimiyaga, Karangazi, Matimba na Musheri, usanga amwe mu mavomo yarabuze amazi, amwe mu mariba aho aya matungo yashorwaga yarakamye, andi yabaye ibyondo ndetse arasibama.
Kubera kandi umurongo muremure ugaragara kuri robine zimwe zitarapfa, bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rwimiyaga bahitamo kujya ku mugezi w’Umuvumba, bagakoresha ibirometero birenga umunani.
Ku bahinzi nabo, imibyare yumiye mu mirima, ibi bikaba aribyo bikomeje gutuma bamwe bahitamo gusuhukira mu bihugu by’abaturanye nka Uganda.
Mu Murenge wa Musheri naho ni mu karere ka Nyagatare, nk’abahatuye mu kagari ka Nyamiyonga usanga bavoma ibyondo. Aya niyo mazi abatunze kuva mu myaka 22 ishize.
Mu mwaka ushize, ikibazo nk’iki cyizuba kandi cyibasiye iyi ntara, ku buryo byageze aho ikiro cy’inka (inyama) kigura amafaranga 300, inka yose ikaba yagurwa amafaranga ibihumbi bitandatu (6).
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/rwanda-izuba-rikomeje-kuyogoza-intara-yiburasirazuba/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/izuba.jpg?fit=800%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/izuba.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAya matungo yo mu Murenge wa Rwimiyaga, akoresha hafi ibirometero icyenda ngo agere ku mugezi w'Umuvumba (Ifoto/Habimana J.) Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba dukomeje kwibasirwa n’amapfa yatewe n’izuba rimaze igihe kirekire. Iyi Ntara ari na yo nini mu Rwanda, izwiho kuba ikigega cy’ubukungu bw’u Rwanda mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS