Kuri uyu wa gatanu polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batanu bose bakomoka mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Cyabakamyi, mu Kagari ka Nyarurama, bakurikiranyweho ubutekamitwe bakoresheje telefone,bakabeshya abantu ko batsindiye ibihembo.

Muri aba basore nta n’umwe uri hejuru y’imyaka 25 nk’uko bigaragarira ku byangombwa bibaranga, ndetse bakaba bavuga ko ubusanzwe ari abanyeshuri, bamwe muri bo bakaba ari abo ku ishuri ryisumbuye rya Nyagisozi.

Abo basore ni uwitwa Jeremy Bikorimana na Emmanuel Tuyishime bombi bafite imyaka 18, bakaba baniga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye,rya Nyagisozi muri Nyanza; Donat Uzabakiriho w’imyaka 19,Sosthene Habineza w’imyaka 24, hakabamo na Jerome Bamurebe wacuruzaga amakarita ya telefoni akaba n’umu agent wa MTN Mobile Money.

Aba basore bose bafatiwe mu mukwabu polisi yakoreye mu duce twa Muhima,Nyabugogo na Gatsata ku matariki ya 19 na 20 Mutarama 2016.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko bane muri aba bakurikiranyweho ubushukanyi , bukoresheje telefone aho bafataga nomero y’umuntu bakayihamagara bamubeshya ko yatsindiye amafaranga runaka, bakamubaza nomero ye y’irangamuntu ndetse n’ayo yari afite kuri konti ye ya Mobile Money cyangwa se Tigo Cash kugira ngo babone uko bayamwoherereza, bamara kuyibona bakayikoresha mu kubaruzaho izindi nomero nshya kugira ngo nibamara gukoresha izo numero mu bujura bahite bazikuraho ubashaka ababure.

JPEG - 35.6 kb
Aba basore bose ntawe ufite imyaka 25

Polisi y’igihugu yavuze ko mu bugenzuzi yakoze, ngo yasanze uwitwa Safari William yarabarujweho nimero zisaga 27 atabizi kandi byarakozwe n’ababasore.

Polisi kandi ivuga ko hari n’abandi bantu bakuze ndetse n’abana usanga ibyangombwa byabo bibarujweho nomero nyinshi cyane kandi bo batabizi.

ACP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe kandi agasaba abaturage bose kuba maso bakamenya ko ubu bushukanyi buriho.

JPEG - 16.1 kb
ACP Celestin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Yagize ati:“Bariya ni bake tubagaragarije ariko hari n’abandi benshi tugishakisha dufitiye amazina, gusa abantu bamenye ko ubushukanyi nk’ubu buriho kandi birinde abababwira ko hari ibyo batsindiye mu gihe bazi ko nta ruhare bagize muri ibyo bihembo cyane cyane ko bikunze gukorerwa abantu bo mu byaro.”

Polisi ivuga ko ubwo babafataga bari bamaze kubeshya umukecuru wo mu karere ka Nyamasheke ko umwana we yatsinze ibizamini n’amanota meza none yemerewe kuzishyurirwa na Mme Jeannette Kagame bityo ko agomba kohereza Frw 53 350 yo kuzuza ibyangombwa.

Iki cyaha cy’ubushukanyi kiramutse kibahamye, bashobora guhanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu, biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKuri uyu wa gatanu polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batanu bose bakomoka mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Cyabakamyi, mu Kagari ka Nyarurama, bakurikiranyweho ubutekamitwe bakoresheje telefone,bakabeshya abantu ko batsindiye ibihembo. Muri aba basore nta n’umwe uri hejuru y’imyaka 25 nk’uko bigaragarira ku byangombwa bibaranga, ndetse bakaba bavuga ko ubusanzwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE