Rwamagana : Barasabwa kuba maso ku bujura bupfumura amazu bumaze iminsi buhagaragara
Mu gihe muri iyi minsi abatuye Akarere ka Rwamagana bavuga ko bibasiwe n’ubujura rimwe na rimwe bukorwa n’abapfumura amazu bakiba ibirimo, polisi y’u Rwanda muri aka Karere irabamenyesha ko ikibazo cyahagurikiwe ndetse igasaba abahatuye kuba maso cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru bagafatanya mu guhanahana amakuru yakwifashishwa mu itabwa muri yombi ry’abari inyuma y’ibi bikorwa.
Mu gihe abahatuye basanga ikibazo cyari kigiye gufata indi ntera, polisi y’u Rwanda muri kariya karere ivuga ko ubu abakora biriya bikorwa bahagurukiwe ndetse akab ari muri urwo rwego ubu kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro hafungiye abagabo batatu bakekwaho gukora ubujura bw’ibikoresho bitandukanye birimo za televiziyo, decoder n’ibindi bifite agaciro gakabakaba miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu kandi bimwe mu byari byibwe byamaze gufatwa na na polisi y’igihugu ubu bikaba biri kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana birimo televiziyo 7,decoder 2,indangururamajwi 4 nini zikunze kwifashishwa nko mu biterane bihuza abantu benshi, n’ibindi bikoresho bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni y’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda muri kariya Karere ikaba ikomeje gusaba abaturage kuba maso cyane cyane muri iyi minsi mikuru ndetse batanga amakuru ku muntu wese baketseho kuba mu bikorwa nk’ibi kuko byayifasha mu itabwa muri yombi ry’ababyihishe inyuma.
Mu gihe nk’iki cy’iminsi mikuru, mu duce dutandukanye abadutuye bakunze gusabwa kurushaho kubungabunga umutekano,birinda abagambiriye gukora ibikorwa bibi bashobora kuririra ku cyuho cy’abari mu bikorwa byo kwishimisha bakaigeraho. Abaturage kandi basabwa kwirinda ibikorwa by’ubutekamutwe bikunze kuboneka mu minsi nk’iyi cyane cyane ahateranira abantu benshi nko muri za gare (aho bategera imodoka), ku masoko n’ahandi