Ibirasirazuba – Mu kagali ka Bwana Umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana ababyeyi bavuga ko gutera inda abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 20 by’abaye nk’icyorezo muri aka gace, ingo zirimo abana b’abangavu muri aka gace abataratewe inda nizo z’umwihariko. Ubuyobozi bwo ntibubivuga guAfite imyaka 18, ni umwe mubo twaganiriye tyo, imibare butanga ihabanye cyane n’ubuhamya bw’abatuye aha.

 

Umwangavu witwa Josiane (izina tumwise kubera imyaka ye), afite imyaka 18, bamuteye inda afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri muri ES Duha. Yahuye n’ingorane zikomeye iwabo bakimenya ko atwite kuko muri iyo minsi na nyina yari atwite.

Josiane ubu afite umwana w’amezi atatu yabyaranye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 21. Josiane ubu ntiyiga ndetse afite impungenge ko se atazakomeza kumurihira ishuri kuko ngo yarakajwe cyane n’ibyo yakoze. Josiane inzozi ze zari ukuzaba umuganga.

Oliva Nyirangendahayo ni nyina w’uyu mwana wabyaye, yabwiye Umuseke ko byamubabaje cyane kuba yari atwite mu gihe n’umukobwa we wari ufite imyaka 17 gusa nawe atwite.

Ati “Byabanje kunanira kubyakira, kurya no kunywa birananira, numvaga ngayitse kuba ntwite n’umwana wanjye atwite. Ariko hano iwacu byabaye nk’icyorezo ugende ubaza urumirwa. Iki ni ikibazo kiduhangayikishije cyane hano.

Uyu mubyeyi avuga ko ntako batagira mu burezi, avuga ko yewe n’inkoni we yayishyizeho ariko ngo umukobwa we yatangiye kujya aherekeza bagenzi be agaherayo. Gusa ngo afite ikizere ko niyitwara neza nubwo yabyaye nakura azabona umusore umutwara.

Undi muryango wa Mukandekezi utuye aha mu kagali ka Bwana nawo umukobwa wabo ku myaka 20 bamuteye inda yiga mu mashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa waganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke avuga ko umusore wamuteye inda asa n’uwamufashe ku ngufu nubwo ngo yari yagiye kumusura iwabo. Uyu musore nawe ngo barenda kungana.

Uyu mwana w’umukobwa nawe yahagaritse ishuri ngo arere umwana we ubu w’amezi atandatu, nubwo ikizere ari gike ko nyina azongera kumurihira amashuri nyuma y’ibi.

Uyu mukobwa avuga ko abandi bangavu azi batewe inda bataragera ku myaka 20 aha iwabo ari benshi.

Ati “Abo nibuka neza ni 10 cyangwa 12.”

Nyina nawe arabyemeza, avuga ko abana b’abangavu batewe inda hano iwabo ari benshi cyane.

Ati “Ntako tuba tutagize tubabwira ingaruka z’ubusambanyi birirwamo ntibumve. Abo bateye inda aha bashobora kuba barenga na 50 bose b’abana bato.”

Umusaza Faustin Habiyakare w’imyaka 72 avuga ko ikibazo bakibona kikabatera impungenge, ariko ko byose biterwa n’ibihe u Rwanda rurimo ubu. Muri iki gihe ngo abona abana bitegeka, nta mubyeyi ubabwira ngo bumve.

Abandi bantu batandukanye batuye muri aka kagali baganiriye n’Umunyamakuru w’Umuseke wagiyeyo kubaza iby’iki kibazo, bose bavuga ko giteye impungenge; abana bari kuvuga batiteguwe, icyari igisebo kera ngo kimaze kuba ibintu bisanzwe, abakobwa bari gucikiriza amashuri n’ibindi biherekeza iki kibazo bibahangayikishije.

Igitangaje cyane bahuriraho kandi ni uko aba bana bari hagati y’imyaka 15 na 21 baterwa inda abenshi baziterwa n’abahungu b’ikigero cyabo. Iyo uganira nabo bagenda bakubarira urugo ku rugo, ko kwa kanaka no kwa kanaka abana baho babateye inda. Bakakubwira ko umwihariko uri aho umwana wabo w’umukobwa atatewe inda.

Abishoboye mu batuye aha bamwe ngo abana babo bahita babohereza mu miryango i Kigali, ndetse bavuga inkuru z’imiryango imwe yashatse gushyingira abana batarageza no ku myaka 19 bateranye inda, kubana kwabo bihagarikwa n’imiryango.

Bamuteye inda afite imyaka 20, ubu ntiyiga nta n'ikizere afite cyo gusubirayo

 Ubuyobozi buvuga ibindi

Mukasine Adeline Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bwana aha mu murenge wa Munyiginya avuga ko abakobwa batewe inda muri aka kagari ari bane (4) gusa, babiri ngo bigaga mu mashuri abanza ndetse ngo hari uwishyingiye afite imyaka 16 ubuyobozi bumukurayo.

Mukasine we avuga ko abona ngo ari ikibazo kiri n’ahandi. Ati “Usanga ari ikibazo kiri n’ahandi mu gihugu.”

Tumusabye imibare bafite ubu mu kagali avuga ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2013, kugeza muri Nyakanga 2014, abajyanama b’ubuzima batanze raporo y’abakobwa batatu gusa babyariye iwabo. Imibare ihabanye cyane n’ibyo abaturage bakwereka bakanakubwira.

Uyu muyobozi ariko ntabura kuvuga ko ngo kuri iki kibazo ntako ubuyobozi bw’Akagali butagira, ngo bufatanya n’ikigo nderabuzima cya Ruhunda mu guha urubyiruko amasomo ajyanye n’imyororokere no kwirinda ubusambanyi.

Ati ” Iyo tuberetse agakingirizo baraseka kandi tuba tubabwira ko ariko konyine kabarinda gusama no kwirinda indwara ziva mu busambanyi.”

Kidende, umuyobozi w’Umudugudu umwe muri irindwi igize aka kagali yabwiye Umuseke ko we abona muri iki kibazo n’ababyeyi batari shyashya ngo kuko hari abadaha abana ibihagije bakenera ku mashuri bityo abasore kubashuka bikaborohera bakabashora mu busambanyi.

Aha mu cyaro, ingaruka ku bana b’abangavu ubu babaye abagore bakiri bato ni nyinshi; abenshi muri bo bata ishuri bakajya kurera inzozi zabo zigaherera aha, kwita kubo babyaye biragoranye kuko ari abana batateganyijwe, gutotezwa kuri bo mu miryango imwe n’imwe, gukomeza kwishora mu busambanyi bamwe bakaba ubu babyaye kabiri, kugeramirwa no kuba bakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubukene n’ibindi…

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW