MyPassion

Abaturage batuye Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro baratabaza nyuma y’uko abubaka umuhanda uva ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda werekeza I Rubengera mu Karere ka Karongi , babasenyeye amazu. Baravuga ko uku gusenyerwa kwabatunguye, kuko bari bumvikanye n’ubuyobozi ko uyu muhanda uzubakwa nyuma yo guhabwa ingurane no kwimuka.

Aba baturage baravuga ko amazu yabo amaze gusenyuka biturutse ku bikortwa byo kubaka uyu muhanda. Abaganiriye n’umuryango.rw bavuga ko utarasenyewe n’amazi y’imvura yayobejwe n’iyubakwa ry’uwo muhanda, yasenyewe n’imashini itsindagira umuhanda yatumye amazu yabo yiyasa.

Abaturage baravuga ko batunguwe no kubona imashini zikora uyu muhanda ziwukora imbere y’imiryango y’amazu yabo. Bavuga ko n’ubwo bari bazi ko aho batuye hazubakwa umuhanda, bari barumvikanye n’ubuyobozi ko ibikorwa byo kuwubaka bizagera aho batuye ari uko bamaze kubona ingurane banimutse.

Appauline Niyobuhungiro utuye mu Mudugudu wa Rusisiro ,Akagari ka Kabujenje ni umwe mu basenyewe n’ibikorwa byo kubaka uyu muhanda. Inzu yakoreragamo ubucuruzi buto niyo yasenyutse, biturutse ku mazi yuzuye inzu bitewe n’uko yayobejwe n’abubaka umuhanda. Aganira n’Umuryango.rw yagize ati “Amazu yari yarabaruwe badusinyisha amafaranga bagomba kuzatwishyura none mu gihe tugitegereye bakoraga ahatari amazu kugira ngo babanze bishyure’’

Gusa avuga ko aya masezerano abakora umuhanda baje kuyarengaho, maze bakirara n’aho batuye. Ati “nijoro ku wa tariki 3 Ukwakira,2016 imashini zaraje zikuraho bimwe mu bikorwa byari hafi y’iwanjye , zisunikira itaka mu muryango w’inzu yanjye, bamaze gutsindagira imvura yaraguye noneho kubera ko imigende yatwaraga amazi itaka ryayifunze , amazi yahise aza mu nzu iwanjye’’

Amazu yagiye atoborwa kugira ngo amazi abone aho aca

Niyobuhungiro yemeza ko yari kumwe n’abana be babiri, kandi ko iyo adatabarwa n’abaturanyi ibintu byashoboraga kuba bibi cyane. Avuga ko kubera ko inzu yari yuzuye amazi, byabaye ngombwa ko bayipfumura kugira ngo amazi ajye yinjira asohokera ku rundi ruhande.

Inzu zishobora kubagwaho kuko badafite ahandi bakimukira

Abaturage bavuga ko nyuma yo gusenyerwa bagowe cyane no kubona aho kuba kandi ko ayo mazu yangiritse ashobora kubagwira. Innocent Habiyambere afite amazu mu Kagari ka Kabujenje, yashegeshwe n’imashini z’abashinwa zirimo kubaka imihanda. Ati “Ubu tuvugana hari abaturanyi amazu afite kuba yaguyeho kuko yarengewe n’amazi. Muri make ntibafite aho kuba kandi bari barabaruriwe bategereje ingurane bakabona kwimuka’’

Pascal Cyungiraho nawe amazi yaramusenyeye. Yabwiye Ikinyamakuru ,Umuryango.rw ko inzu ye yarengewe n’ibicuruzwa bikangirika ku buryo ubu ntaho afite ho kwikinga. Ni nyuma y’uko itaka ry’umuhanda rifunze ahari hagenewe guca amazi maze akaza mu nzu ye.

Niyobuhungiro avuga ko yagerageje kwegera abakoraga umuhanda ababwira ko adafite ahantu ho kuba kandi ko n’ ibyo yacuruzaga byangiritse ariko bakamubwira ko abayobozi babo aribo bazabikemura.

Ubuyobozi bwemera ko iki kibazo kiriho, ngo ariko kigiye gukemuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Sylvestre Bisangabagabo avuga ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA).

Ati “Twarangije kuvugana n’abakozi ba RTDA bagiye kuza kureba uko bimeze bakemure ikibazo’’

Icyakora yabwiye Umuryango.rw ko atazi ikibazo RTDA igiye guheraro ikemura mu byo abaturage basenyewe bafite. Yavuze ko nta bubasha afite bwo gutangaza imyanzuro ya RTDA. Gusa ntanemera ko ugusenyuka kw’amazu byatewe n’umuhanda. Avuga ko byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi.

Kuba RTDA igiye gukurikirana iki kibazo byanashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Herman Butasi. Ati “Hari ababariwe hari n’abatabarabirwa bavuga ko amazi arimo kubasatira, abakozi bo muri RTDA bagiye kujyayo barebe ko ko niba hari ibibazo bikomeye byatuma babarirwa nabo bakababarira’’

Avuga ku kibazo cy’abadafite aho bikinga, Butasi yabwiye umuryango ko ababariwe batuye ahagomba guca umuhanga RTDA yabasabye ko yabakodeshereza andi mazu. Gusa ngo aba baturage barabyanze bavuga ko batava mu mazu yabo nta ngurane barahabwa.

Ati “Bari bafite impungenge ko bamaze kubakodeshereza bagasohoka mu mazu yabo batabishyura. Ari RTDA ni iy’igihugu ubwo nibagerayo baraganira barebe ko hari abo bashobora gukodeshereza babikore, biraterwa n’uburyo basanga ikibazo gihagaze’’

Ibi bibaye mu gihe itegeko rigenga kwimura abaturage k’ubw’inyungu rusange rivuga ko nta muturage ugombwa kwimurwa cyangwa se gukorerwa ku mitungo ye atarahabwa ingurane.

Ku bijyanye n’Iri tegeko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Sylvestre Bisangabagabo avuga ko nta muturage wakuwe mu nzu ye ndetse ko no kuba amazu yarangiritse atari umuhanda wabiteye ahubwo ari imvura nyinshi.

Ati’’abari bafite amazu ahaciwe umuhanda harishyuwe , aba rero nabo barabariwe ndetse abakozi ba RTDA babonanye nabo ku buryo ikibazo gikemuka’’

Bisangabagabo yemeza ari amazu atatu yangiritse gusa ndetse ko ibyangijwe nabyo ari ikibazo kizakemurwa na RTDA.

Uru rusengero rwangijwe n’umuhanda ubwo watangiraga gukorwa , nyirarwo avuga ko kugeza ubu nta ngurane arabona

Uyu muhanda ukaba watangaiye kubakwa mu Gushyingo,2015 , aba barutage bavuga ko bari babwiye ko aho batuye hazakorwa ari uko bamaze guhabwa ingurane no kwimuka bityo ko kiba byarabaye gutya byabatunguye cyane.