Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2014 mu Mudugudu wa Gatanga, Akagari ka Karenge muri uyu Murenge wa Rwimbogo ho mu Karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo wa Mukandabasanze Dorothee w’imyaka 32 y’amavuko wishwe anigishijwe igitenge yari yambaye ndetse bikaba binakekwa ko yaba yishwe yabanje gusambanywa.

Amakuru atangazwa na polisi muri aka gace, avuga ko uyu Mukandabasanze Dorothee bikekwa ko yaba yishwe abanje gusambanywa kuko aho basanze umurambo we banahasanze agakingirizo kakoreshejwe, bityo ibizamini akaba aribyo biri butange .

Polisi ivuga ko mu gihe hagikorwa iperereza kugeza ubu hari abakekwa kuba inyuma y’uru rupfu ndetse bakaba bamaze gutabwa muri yombi.

Ubusanzwe Mukandabasanze Dorothee yari atuye mu Mudugudu wa Renga, Akagari ka Muhehwe mu Murenge wa Rwimbogo ho mu Karere ka Rusizi, umurambo we ukaba wabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu Mudugudu wa Gatanga, Akagari ka Karenge muri uyu Murenge wa Rwimbogo ho mu Karere ka Rusizi

source: umuryango

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2014 mu Mudugudu wa Gatanga, Akagari ka Karenge muri uyu Murenge wa Rwimbogo ho mu Karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo wa Mukandabasanze Dorothee w’imyaka 32 y’amavuko wishwe anigishijwe igitenge yari yambaye ndetse bikaba binakekwa ko yaba yishwe yabanje...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE