Rusagara yanenze Col Karege ngo wasebeje umuryango we ko barwara mu mutwe
*‘Our guy is finished’ ntabyo navuze
*N’iyo umuntu akekwaho icyaha, mu cyubahiro cye birakwiye ko hatazamo family ye.
*Kwivuguruza, gutegura ubuhamya nibyo Rusagara n’avoka we ngo biri mubyo ashinjwe n’abasirikare bakomeye
Kanombe – Ibi ni bimwe mu byo Frank Rusagara na Me Buhuru P. Celestin umwunganira mu mategeko kuri uyu wa gatatu bavuze mu Rukiko rukuru rwa gisiriare banenga ubuhamya bwatanzwe n’abasirikare n’abahoze ari bo nka Col Camile Karege, Col Mulisa, Brg Gn Kalyango na Brg Gen (rtd) Geofrew Byegeka. Uregwa yari ahawe umwanya ngo akomereze aho yasubikiye mu iburanisha ry’ejo avuga ku buhamya bw’abamushinje.
Uyu musirikare wigeze kuba umuyobozi w’uru rukiko, araregwa ibyaha byo gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi buriho abicishije mu magambo yagiye atangaza, ndetse no gusebya umukuru w’igihugu kandi ari umuyobozi.
Agendeye ku nyandiko mvugo z’aba basirikare, Rusagara yavuze ko aba bagiye bavuguruzanya ndetse ko ibyo bavuze ko yavuze bitigeze bimusohoka mu kanwa.
Uyu musirikare (Rusagara) wasezerewe mu ngabo avuga ko yababajwe no kuba muri ubu buhamya hari uwagarutse ku muryango we awusebya ndetse anamusebya, we ubwe.
Yifashishije inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bwatanzwe na Col Camile Karege, Rusagara yabwiye umucamanza ko ubwo uyu mutangabuhamya yabazwaga icyo yongera ku buhamya bwe yavuze ko “Akurikije uko Rusagara yagiriwe inama akabyanga bishoboka ko agira (Rusagara) indwara yo mu mutwe cyane cyane ko no mu muryango w’iwabo bagira icyo kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe”
Mu mvugo yuzuye amarangamutima, Rusagara yagize ati “n’iyo umuntu akekwaho icyaha, mu cyubahiro cye birakwiye ko hatazanwamo umuryango we… my family should be protected, no mu mibereho y’abantu my family is protected.”
Rusagara yakomeje abwira Umucamanza ko no mahame mpuzamaganga areba uburenganzira bwa muntu umuryango we ukwiye icyubahiro ndetse ko imvugo zakoreshejwe n’uyu musirikare zidakwiye haba mu muryango mugari no mu mvugo za RDF.
We n’umwunganizi we babwiye Umucamanza ko aya magambo yavuzwe na Col Camile bumva ntacyo yamarira Urukiko uretse gusebya umuryango w’uregwa. Rusagara ati “He attacked me and my family. ”
Rusagara ababazwa no kuba Kagame agarukwaho muri uru rubanza
Ubushinjacyaha butahakanye ko uyu mutangabuhamya (Col Karege) yarengereye mu vugo yakoresheje, bwavuze ko mu kwakira ubuhamya butajonjora ndetse ko butanahitamo uzakoresha amagambo meza.
Umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha, Capt Nzakamwita, yavuze ko abatangabuhamya barahizwa mbere yo gutanga ubuhamya bwabo bityo ko inenge zose zazagaragara mu buhamya bwabo baziryozwa n’iyi ndahiro baba bakoze.
Mu buhamya bwe, Col Camile yavuze ko mu biganiro yagiranye na Rusagara muri Nyakanga 2013 yavuze amagambo asebya umukuru w’igihugu na politiki y’u Rwanda nko kuba yaravuze ngo “Our guy is finished”(ngo yavugaga umukuru w’igihugu).
Col Mulisa we yavuze ko atigeze yumva Rusagara anenga umukuru w’igihugu uretse kuba yarumvise avuga (Rusagara) ijambo ngo “You are finished”,
Agenda asoma ibikubiye mu nyandiko mvugo z’aba batangabuhamya, Rusagara yavuze ko atahakana ko yicaranye n’aba basirikare bombi ariko ko aya magambo yose bamushinja kuvuga (‘our guy is finished’ na you are finished’)atigeze ayavuga ndetse ko bishimangirwa no kuba aba batangabuhamya bayavuguruzanyaho.
Busubiza ibyatangajwe n’uregwa, Ubushinjacyaha bwavuze ko izi mvugo zombi zidakwiye kugereranywa cyangwa ngo ngo zifatwe nk’izivuguruzanya kuko zose zavuzwe, zibwirwa abantu batandukanye, mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye.
Mu buhamya bwabo, aba basirikare bombi (Col Mulisa na Col Camile) banahuriza ku kuba Rusagara yaragereranyije Perezida Kagame na Perezida Museveni uko bitwaye mu ntambara ya M23, bavuga ko Rusagara yanenze Perezida Kagame uko yitwaye muri iki kibazo ariko agashima Museveni.
Rusagara ukomeje kuburana ahakana ibyo ashinjwa byose yabwiye umucamanza ko Brg Gen (Rtd) Byegeka yavuze ko atigeze yumva Rusagara agereranya Kagame na Museveni. Rusagara Ati “…kuki aba ba koloneri bihutiye kumva nubahuka umukuru w’igihugu General ntabyumve?”
Brig Gen (Rtd) Rusagara Frank wahakanye ko yaba yaranenze umukuru w’igihugu ahubwo akanenga Ubushinjacyaha bwatumye izina “Kagame” rizanwa muri uru rubanza.
Avuga ku bayatangajwe n’aba batangabuhamya bavuze ko yanenze Umukuru w’igihugu, Rusagara yagize ati “si ndi umunyamategeko ariko izina rya nyakubahwa perezida kurizana mu rubanza utazabasha no kumuzan,…unamubeshyera,…ababajije aba batangabuhamya bage bagira inama abo babaza.”
Bagenedeye ku biganiro bagiranye, aba batangabuhamya banashinja uregwa (Rusagara) gushimagiza RNC n’ibikorwa byayo uretse Godfrey Byegeka wahakanye ko atigeze yumva uyu mugabo avuga kuri RNC.
Ubushinjacyaga buvuga ko ibi bidakwiye gufatwa nko kuvuguruzanya nk’uko Rusagara n’umwunganizi we babivugaga ahubwo ko buri mutangabuhamya yagiye avuga ibyo yumvise.
Bakomeza kunenga ubuhamya bushinja Rusagara, uyu mugabo n’umwunganizi we bavuze ko bagendeye ku miterere y’inyandiko mvugo z’ubuhamya bwatanzwe na Col Camile Karege na Col Mulisa bigaragara ko ubuhamya bw’aba bombi bwateguwe kuko ibibazo babajijwe bisa ndetse n’ibisubizo bikaba ari bimwe.
Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Rusagara ati “ibintu byari prepared hari hasigaye copy and paste… habayeho copy and paste.”
Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa 07 Mutarama; Brg Gen (Rtd) Frank Rusagara akomeza kwisobanura ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bamushinja, aho uyu mugabo akomeje kuvuga ko igihe bavuga ko yakoreye bimwe mu byo ashinjwa yari ari mu mahanga.