Uturututse ibumoso: Rucagu Boniface, ikirango cy’ikinyamakuru Rushyashya na Dr Pierre Damien Habumuremyi (Amafoto/Interineti)

 

Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe na Rucagu Boniface uyobora Itorero ry’Igihugu, baravuga ko bagiye kujya kurega ikinyamakuru Rushyashya.

Dr Habumuremyi yabwiye Izuba Rirashe ko ibyo iki kinyamakuru cyamwanditseho ko akiri Minisitiri w’Intebe yakoranaga na FDLR kandi yari yaraciyemo Guverinoma ibice bibiri, byamubabaje cyane.

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) ruherutse kunenga ikinyamakuru Rushyashya ku nkuru cyanditse ifite umutwe ugira uti, “Ibimenyetso by’Umugambi wa nyuma wa FDLR wo gutera u Rwanda”.

RMC yavuze ko iyo nkuru yari igamije guharabika, kandi ko itari yujuje amahame y’itangazamakuru.

Muri iyo nkuru umunyamakuru ashyira mu majwi Senateri Uwimana Consolee na Dr Habumuremyi ko bari inyuma y’uwo mugambi wa FDLR wo gutera u Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.

Dr. Habumuremyi  yabwiye Izuba Rirashe ko nawe agiye kuregera RMC kuko icyo kirego RMC yavugagaho, atari we wagitanze, cyatanzwe na Senateri Consolee.

RMC ngo nidafata imyanzuro ikwiye, azakomereza mu rukiko kugira ngo arengere uburenganzira bwe.

Yagize ati, “FDLR n’iki yakumarira? FDLR ifite akahe gaciro mu gihugu? FDLR ifite izihe mbaraga ku buryo Minisitiri w’Intebe yakorana nayo?   Byarambabaje cyane na n’ubu biracyambabaza.”

Dr Habumuremyi avuga ko iyo atari yo nkuru ikinyamakuru Rushyashya cyamwanditseho yonyine kigamije kumuharabika, kandi ko inkuru zose bamwandikaho batajya bamuvugisha.

Hagati aho ariko umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya, ashimangira ko ibyo yanditse abifitiye ibimenyetso, kandi ko yiteguye kwitaba urukiko nihagira umurega.

Jean Gaulbert Burasa ubwo yabazwaga n’umunyamakuru w’Izuba Rirashe icyo avuga ku kuba Dr Habumuremyi agiye kumurega, yavuze ko ntacyo bimutwaye, kandi ko bitanumvikana impamvu atajya kurega mu rukiko ahubwo akaza kuregera itangazamakuru nk’aho ari rwo rukiko.

Burasa avuga kandi ko RMC ari igikoresho cy’abanyepolitiki baza kuyiregera, bityo ko ibyo imunenga nta gaciro yabiha.

Kangura, Rushyashya na Rucagu

Rucagu Boniface uyobora Itorero ry’Igihugu nawe aravuga ko agiye kurega ikinyamakuru Rushyashya nyuma y’uko ngo kimubeshyeye ko yakibwiye ko nawe azi neza iby’imikoranire ya Habumuremyi na FDLR.

Avuga ko nta munyamakuru wa Rushyashya bigeze bavugana.

Nyuma y’uko kinenzwe na RMC, ikinyamakuru Rushyashya cyasohoye indi nkuru ifite umutwe ugira uti “Rucagu Boniface ahamya ko Habumuremyi Pierre Damien yari azi neza umugambi wa FDLR wo gutera u Rwanda.”

Umunyamakuru avuga ko yabwiwe na Rucagu Boniface ubwe, ko Dr. Habumuremyi yari azi iby’umugambi wa FDLR wo gutera u Rwanda, iturutse mu Majyaruguru.

Ikinyamakuru Rushyashya kivuga ko inama zose z’ubugambanyi zayoborwaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve wo mu Karere ka Musanze Nsengimana Alfred (waje kwicwa arashwe ngo ubwo yageragezaga gutoroka umucungagereza) zaberaga kuri Hoteli ya Dr. Habumuremyi Pierre Damien iri ku biyaga bya Burera na Ruhondo, fagitire z’ibyo banyoye zikishyurwa na Dr. Habumuremyi Pierre Damien.

Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yabajije Rucagu ku by’icyo kiganiro ikinyamakuru Rushyashya kivuga ko bagiranye, avuga ko bamubeshyeye.

Yagize ati “Natangaye, n’Umuyobozi wa Rushyashya twavuganye [maze gusoma iyo nkuru]  ambwira ko  yagiye mu karere ka Kirehe. Ndashaka ko Ikinyamakuru cya Rushyashya kivuguruza  mu nyandiko yabo bakabwira Abanyarwanda ko banyanditse bambeshyera.”

Rucagu avuga ko ibyo Rushyashya yamukoreye ari nk’ibyo ikinyamakuru Kangura cyamukoreye.

Yagize ati “Kangura yigeze kujugunya inyandiko hanze ivuga Abatutsi nabi barangije baravuga ngo aya magambo ni aya Depite Rucagu none na Rushyashya ndashaka ko ivuguruza inyandiko yabo babyanga nkajya kubarega mu rwego rw’Abanyamakuru bigenzura.”

Icyo gihe Rucagu yari Umudepite, ikinyamakuru Kangura gitambutsa inyandiko kivuga ko ari we wayicyohererereje, ifite umutwe ugira uti, “Umututsi umuvura ijisho ryamara gukira akarigukanurira”

Rucagu avuga ko amahirwe yagize ari uko ikinyamakuru Kangura cyemeye ko cyamubeshyeye kigasohora indi nyandiko kivuga ko cyisegura ku basomyi bacyo.

Iyi nzira ngo ni nayo agiye gukoresha kuri Rushyashya nayo isabe imbabazi abasomyi, ndetse inatambutse inyandiko yo kunyomoza agomba kwandika ubwe, ninanirana yiyambaze izindi nzego.

Gusa mu gushimangira ko ibyanditswe ari byo, ikinyamakuru Rushyashya kivuga ko cyagiranye icyo kiganiro na Rucagu mu biro bye.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUturututse ibumoso: Rucagu Boniface, ikirango cy’ikinyamakuru Rushyashya na Dr Pierre Damien Habumuremyi (Amafoto/Interineti)   Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe na Rucagu Boniface uyobora Itorero ry’Igihugu, baravuga ko bagiye kujya kurega ikinyamakuru Rushyashya. Dr Habumuremyi yabwiye Izuba Rirashe ko ibyo iki kinyamakuru cyamwanditseho ko akiri Minisitiri w’Intebe yakoranaga na FDLR...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE