Rulindo: Umucukuzi yaguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Rutongo
Kuwa gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2014 Nkusi wari umukozi ucukura mu kirombe cy’amabuye y’gaciro muri Rutongo Mines yapfuye azize impanuka y’akazi.
Nk’uko abakoranaga nawe babitangarije IREME.net, Nkusi yaguye mu kirombe cyo mu kagari ka Mahaza, Umurenge wa Ntarabana Akerere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, kuwa 29/10/2014, ahagana isaa sita z’amanywa. Bavuga ko yahitanywe n’akamashini ko mu bwoko bwa Tingatinga nto (Boy-cat Caterpillar) yari atwaye agiye kumena amabuye iyo mashini-modoka ikamurusha ingufu akarenga gato aho yagombaga kuyamena ikamurundura mu manga, akangirika bikomeye mu mutwe agahita ahasiga ubuzima.
Umukoresha we, Habiyaremye Leopold ukuriye ikirombe cya Mahaza (cya Rutongo Mines) yatangarije IREME ko iyo mashini iterura ikanamena amabuye yari ifite umuntu usanzwe ayikoresha, Nkusi akaba yari amwungirije, ariko atarayizobera. Ubwo umukozi usanzwe ayikoresha yafataga akaruhuko, Nkusi yafashe machine apakira ajya kumena amabuye, ariko kuko atari azi kuyikoresha neza, bimunanira kuyamena ahabigenewe, amanukana nayo, imugusha mu mpanga , ajyanwa kwa muganga arembye, agwa mu nzira ataragerayo. Yahise ajyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rutongo.
Léoplold Habiyaremye yakomeje aha ubutumwa n’impanuro abandi bakozi bakora mu birombe, ko batagomba gukinisha imashini n’ibikoresho batamenyereye gukoresha neza, kuko mu birombe haba ingusho nyinshi.
Kimwe n’ahandi henshi, si ubwa mbere mu birombe bya Rutongo haguye umucukuzi, cyakora hari hashize igihe bidaherutse.
Aimable Wilson Mbarimombazi
IREME.NET / Amajyaruguru
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/rulindo-umucukuzi-yaguye-mu-kirombe-cyamabuye-yagaciro-cya-rutongo/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKuwa gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2014 Nkusi wari umukozi ucukura mu kirombe cy’amabuye y’gaciro muri Rutongo Mines yapfuye azize impanuka y’akazi. Nk’uko abakoranaga nawe babitangarije IREME.net, Nkusi yaguye mu kirombe cyo mu kagari ka Mahaza, Umurenge wa Ntarabana Akerere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, kuwa 29/10/2014, ahagana isaa sita z’amanywa....Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS