Ruhango: Abantu 6 bo mu muryango umwe bicishijwe intwaro gakondo
Zimwe mu ntwaro gakondo (Ifoto/Interineti)
Abantu 6 bo mu muryango umwe batuye mu Murenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango wicishijwe intwaro gakondo n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryakeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango amaze kubwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abapfuye ari umudamu n’abana be batanu barimo abakobwa batatu n’abahungu be babiri.
Mbabazi Francois Xavier abisobanura muri aya magambo: “Abantu batandatu bose bishwe. Ni igikorwa giteye agahinda cyane, bishwe nabi hakoreshejwe intwaro gakondo”.
Hari abagiye bakubitwa ku bikuta, abandi bagakorerwa ubugome bukabije.
Uyu muryango ubundi wari ugizwe n’abantu umunani; hishwe batandatu harokoka babiri ari bo nyir’urugo Ngayaberura ufunzwe ndetse n’umwana umwe w’umuhungu utari uhari kuko akora i Kigali.
Imirambo ya ba nyakwigendera iracyari mu rugo muri aka kanya twandika iyi nkuru.
Umuyobozi w’Akarere aributsa ko iyo abantu bishwe muri ubu buryo imirambo yabo ibanza yapimwa n’abaganga ngo hamenyekane icyabishe, mbere y’uko ishyingurwa.
Mbabazi Francois Xavier yanabwiye iki kinyamakuru ko amakuru aturuka mu baturage avuga ko bashobora kuba bazize amakimbirane yo mu miryango.
Hagati aho Polisi nayo ‘ngo’ yatangiye gukora iperereza kuri izi mfu nubwo twe tutarabasha kuvugana nayo