Rugamba Cyprien :Murumve Twana Twanjye Nabaraze Urukundo
Murumve twana twanjye Nabaraze urukundo
Murarugire intego mwese aho mujya hose
Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga
Ari amanywa ari na nijoro
Ntihagire ikibakanga we
Muzabona ibibagora bishaka gutambamira urwo rukundo
Murabe maso hatagira ubacamo icyanzu
Murakomeze muntwaze ntabwo nzabahana
Nzahorana namwe nsimbura ibibarwanya
Wa mwanzi w’ icyatwa ujya ubakurura mu cyaha
Nzamukubita ijanya mwimure mureba
Muhumure naratsinze Nimika urukundo
Ntihagire ikibakanga we
Murumve twana twanjye nabaraze urukundo
Murarugire intego aho mujya hose
Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga
Ari amanywa ari na nijoro
Ntihagire ikibakanga we
Murizihirane cyane mumenye ko undi ari umwana wanjye
Niba ahuhinda kandi umusanga ntukabikangwe
Ujye umpamagara najye nze tujye tujyana
Nihashira iminsi azigorora umureba
Niba kandi usanga ari wowe ujya umuhunga
Ujye umyambaza umuvure nawe uri umurwayi
Muhumure naratsinze nimika urukundo
Ntihagire ikibakanga we
Murumve twana twanjye nabaraze urukundo
Murarugire intego aho mujya hose
Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga
Ari amanywa ari na nijoro
Ntihagire ikibakanga we
Murankurikire cyane munyige intambwe, mumenye ingendo
Muraze neza mutikanga nkabanyabwoba
Mwikamate icyeza mukurikire icyiza
Mufatane urunana munsange mucyeye
Mwizihirwe muberwe nzakomeza mbarinde
Nzafata kumugongo ahababaye mpakande
Muhumure naratsinze nimika urukundo
Ntihagire ikibakanga we
Murumve twana twanjye nabaraze urukundo
Murarugire intego aho mujya hose
Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga
Ari amanywa ari na nijoro
Ntihagire ikibakanga we
Rugamba Cyprian
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/rugamba-cyprien-murumve-twana-twanjye-nabaraze-urukundo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/trauma.png?fit=400%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/trauma.png?resize=110%2C110&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONMurumve twana twanjye Nabaraze urukundo Murarugire intego mwese aho mujya hose Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga Ari amanywa ari na nijoro Ntihagire ikibakanga we Muzabona ibibagora bishaka gutambamira urwo rukundo Murabe maso hatagira ubacamo icyanzu Murakomeze muntwaze ntabwo nzabahana Nzahorana namwe nsimbura ibibarwanya Wa mwanzi w’ icyatwa ujya ubakurura mu cyaha Nzamukubita ijanya mwimure mureba Muhumure naratsinze Nimika urukundo Ntihagire ikibakanga...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS