Rucagu: Kagame n’imana abamurwanya n’abamarayika
Guhakwa kwa Rucagu noneho gutumye agereranya Kagame n’imana cyakola akanagereranya abarwanya Kagame n’abamarayika.
Imana irikumwe na Kagame
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu asanga abarwanya Leta y’u Rwanda ntaho batandukaniye n’Abamalayika bigumuye ku Mana mu Ijuru.
Dore ngo abarwanya Kagame
Rucagu Boniface avuga ko Imana yari ifite abamalayika mu ijuru, gusa umwe yaje kuyihinduka aba shitani uyirwanya.
Kuri Rucagu, nubwo bamwe baca izo nzira yemeza ko ari izo kugambanira igihugu, ngo ugambanira igihugu biramugaruka akabona ingaruka zabyo.
Umutahira w’Intore avuze ibi nyuma y’aho mu Murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, hagaragaye bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bafashaga abarwanyi ba FDLR kugaba ibitero mu Rwanda.
Abagabo batatu barimo babiri bayobora mu nzego z’Imidugudu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, biyemereye gukingira ikibaba FDLR mu gitero yagabye tariki ya 16 Mata 2016 ku biro bya Polisi no ku Murenge Sacco mu Murenge wa Bugeshi.
Mu kiganiro Rucagu Boniface yahaye Ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko kugeza ubu abayobozi b’Imidugudu batangiye kujyanwa mu itorero, nubwo ngo ubushobozi butaraboneka bwose.
Rucagu kandi avuga ko kuba kugeza uyu munsi hari abayobozi bahemukira igihugu kandi baratojwe, ngo no ku Mana byayibayeho.
Uku ni ko yabibwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe: “N’Imana yatoje abantu barayihemukiye ariko ntiyacitse intege, no mu ijuru ubwayo yari ihafite abamalayika b’intore ariko rusofero yarahindutse, tugomba kwemera ko mu Rwanda dutoza indangagaciro ariko umwe agahinduka, ntitugomba rero gucika intege ahubwo bigomba kutwongerera imbaraga.”
Ubwo Rucagu yasubizaga no kuri bamwe mu bayobozi mu nzego zikomeye bahinduka ubutegetsi buriho, yavuze ko na bo bidatinda kubahinduka.
Nubwo nta muyobozi atunga urutoki, Rucagu yunzemo ati “Hari n’abaminisitiri bamwe badutaba mu nama kandi bari abatoza b’intore, umwe avamo akaba ikigwari ariko abandi bagakomeza, umutoza w’ikirenga Paul Kagame ahora atanga imbabazi ikibazo ni uko usanga bo badashaka kuzimusaba, na bo ntibitinda kubagaruka.”
Buri uko umwaka ushira undi ugataha, leta y’u Rwanda ntihwema gushyira abayobozi mu itorero aho batangwaho byinshi bigishwa gukunda igihugu, gusa ibi ntibibuza ko nabwo uko imyaka ishira hakunze kugaragara bamwe mu bayobozi barimo n’abaminisitiri, bahitamo guhunga igihugu bakerekeza mu barwanya politike bo ubwabo bigishaga Abanyarwanda gushyigikira.
Ntabwo aribwo bwambere aho Kagame agereranywa nimana kuko hambere ho bamwise Yesu Christo, ibisazi biragwira kuko ibya Rucagu byo ntamuti. Kagame n’imana ya Rucagu naho abarwanya Kagame bakaba abamarayika ubwo Rucagu we ntituzi icyo aricyo.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/rucagu-kagame-nimana-abamurwanya-nabamarayika/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Rucagu-Boniface.jpg?fit=643%2C414&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Rucagu-Boniface.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSGuhakwa kwa Rucagu noneho gutumye agereranya Kagame n’imana cyakola akanagereranya abarwanya Kagame n’abamarayika. Imana irikumwe na Kagame Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu asanga abarwanya Leta y’u Rwanda ntaho batandukaniye n’Abamalayika bigumuye ku Mana mu Ijuru. Dore ngo abarwanya Kagame Rucagu Boniface avuga ko Imana yari ifite abamalayika mu ijuru, gusa umwe yaje kuyihinduka aba shitani...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS