Abarenga 85% bagana iki kigo nderabuzima muri iyi minsi ni abarwayi ba Malaria(ifoto,O Nganizi)
Bamwe mu batuye Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bemeza ko malaria ibugarije ifitanye isano no kuba inzitiramubu bahawe zarashaje, bakabura ikibakingira imibu.
Bavuga ko malariya yugarije ingo nyinshi ku buryo hari n’abamaze kuyivuza ubugira gatanu mu gihe cy’amezi atatu gusa ashize.

Ndengejeho Velediyana n’ubu ukiyirwaye yagize ati ”Yamfashe ntwite uriya mwana, na n’ubu ni nk’aho ntarayikira kuko igenda igaruka. Reba n’uyu mwana undyamye iruhande ubu ni ubugira gatatu mbese na hano hirya mu baturanyi nta muntu utararwara iyi Malaria.”

Janvier Nahimana na we utuye mu Mudugudu wa Bushengo yagize ati: ”Abana banjye bose uko ari batanu barwaye malaria kandi si iwanjye gusa kuko nko mu minsi ishize utashoboraga no kubona umuturanyi uguherekeza kwa muganga.”

Bemeza ko igituma iyi malaria ikomeza kubazahaza ari uko muri aka gace batuyemo haba imibu myinshi ahanini bitewe n’uko ari mu rutoki rw’inzitane ndetse n’inzitiramubu baheruka guhabwa mu myaka itatu ishize zikaba zarashaje.

Nyirakazege Gorette yagize ati: ”Iyi malaria itumereye nabi bikomeye kuko nta n’uburyo bufatika bwo kuyirinda dufite. Dutuye mu rutoki tudashobora gukuraho kuko ari rwo rudutunze n’ubwo ariho tubona imibu yihisha. Ikindi ni uko inzitiramubu twari dufite zashaje cyane kuko zimaze imyaka irenga itatu.”

Nteziryayo Vincent yagize ati: ”Duheruka batubarura ariko kubona inzitiramubu byaranze pe! Wenda natwe baziduhaye twashobora kwirinda imibu kimwe n’abandi iyi Malaria ikabona gucika iwacu.”

Kuba batuye mu gace karimo intoki nyinshi ndetse nta n’inzitiramubu nibyo bibakururira imibu ibatera Malaria(ifoto,O Nganizi)

Ikigo Nderabuzima cya Murara gikorera muri aka gace cyemeza malaria igenda yiyongera, gusa kikemeza ko cyakoze ubuvugizi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima aho bategereje inzitiramubu mu minsi iri imbere.

Marie Gorette Mukarugina, umuyobozi wungirije w’iki kigo nderabuzima yagize ati: ”Hari ikibazo cya Malaria igenda yiyongera ariko tubona byaraterwaga n’uko muri aka gace higanjemo ibinombe ndetse hakaba hari n’imyaka myinshi byanatumaga imibu yororoka cyane. Imyaka itatu yo yararenze abantu babonye inzitiramubu, bigaragaza ko izo bafite zashaje ntacyo zikimaze.”

Asaba abaturage gukomeza ubwirinzi birinda ibihuru hafi y’ingo zabo ndetse n’ibyobo birekamo amazi mu gihe bagitegereje guhabwa inzitiramubu ndetse no kwihutira kujya kwa muganga igihe bibonyeho ikimenyetso cya malaria.

Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Murara igaragaza ko mu kwezi kwa kane abarwayi ba maraliya bari 432 mu kwa gatanu baba 753 naho mu kwezi kwa gatandatu bariyongereye cyane bagera ku 2547.

Ndengejeho n’umwana we ngo Malaria bamaze kuyivuza inshuro zirenze eshatu n’ubu baracyayirwaye (Ifoto/Nganizi O)