Abitabiriye Umuhango wo gushyingura Gahutu, iruhande (mu mutuku) ni ubwoko bw’inzoga Gahutu yazize

Umuturage wo mu mudugudu wa Dufatanye Akagali ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu taliki ya 13/7/2014 yitabye Imana azize kunywa inzoga yitwa Blue Sky ikorerwa mu gihugu cya Uganda.

Nkuko Harelimana Ephrem usanzwe ukorana na nyakwigendera Gahutu avuga ko taliki ya 13/7/2014 Gahutu Jean yazindukiye mu isoko aho akorera yarangiza akavuga ko agiye gushaka icyo kunywa kuko atari umunsi wo gukora.

Gahutu ngo yagiye kunywera mu mudugudu wa Karukogo Akagari ka Buhaza, aho yategewe kunywa udushashi 12 tw’inzoga ya Blue Sky yayimara agahabwa amafaranga ibihumbi birindwi, Gahutu wari usanzwe azwi nk’umunywi w’inzoga ngo yahise atangira kutunywa yicaye muri butiki aho yasinziriye amaze kunywa udushashi 11.

Amakuru atangazwa n’abaturage avuga ko Gahutu agisinzira bamurekeye muri Butiki bagira ngo yasinziriye, ariko bagaruka k’umugoroba bagasanga agisinziriye bagatangira kugira amakenga.

Harelimana wari usanzwe akorana na Gahutu, avuga ko Gahutu yari asanzwe afatwa nk’umuntu ukunda inzoga kuburyo gusinzira bagize ngo ni ubusinzi, ariko ubwo nyiri butiki yahamagaraga umufasha wa Gahutu witwa Nyiramutuzo nawe yabifashe nk’ubusinzi ariko ngo nyuma bamukozeho basanga umuntu yagagaye niko kumujyana kwa muganga bababwira ko yapfuye.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko mu bizami bafashe kuri Gahutu basanze yarazize ubumara bw’inzoga yanyoye. Dr William Kanyenkore akaba avuga ko uretse Gahutu witabye Imana, ngo ibi bitaro bisanzwe byakira abaturage bagizweho ingaruka n’inzoga zikaze aho bagaragaraho indwara zibangiza amaso, mu nda, ibikomere, abandi bakaza bataye ubwenge kubera inzoga zikaze banyoye.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Rubavu buvuga ko bukomeje iperereza ryo kumenya icyo Gahutu yazize neza no kumenya aho izo nzoga zavuye, kuko zisanzwe zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Gahutu Jean yitabye Imana afite imyaka 38 asize abana 5 n’umugore, abaturage bakaba bavuga ko Gahutu abaye uwa gatatu uhitanywe n’inzoga zitemewe gucururizwa mu Rwanda, ahubwo ziba zinjiye nka magendo.