Amwe mu maresitora arafunze mu rwego rwo gukumira cholera (Ifoto/Muhire Desire)
 Bamwe mu bacuruza ibigage, inzagwa n’amaresitora bo mu Mirenge ya Kanama na Nyakiliba yo mu Karere ka Rubavu baravuga ko bari mu gihombo gikomeye nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere bubafungiye imiryango.

Ibi ubuyobozi bw’Akarere bwabikoze kubera abaturage batatu bo mu Kagali ka Rusongati bari bamaze kwitaba imana bazize indwara ya cholera.

Abacuruzi baganiriye n’abanyamakuru bavuga ko babangamiwe bikomeye n’iki cyemezo kuko ngo n’ubwo cholera yatwaye ubuzima bw’abantu ngo na bo bashobora kwicwa n’inzara kubera ibyo bakoraga byahagaritswe.

Ntakirutimana Epimaque ucuruza resitora yagize ati “Iki cyemezo badufatiye kiratubangamiye cyane , nk’ubu nacuruzaga ibyo kurya muri iyi resitora none baramfungiye nta n’ikindi bagendeyeho, none se ko nari ntunze umuryango wanjye ubwo ndabaho gute? Ikindi buri kwezi ngomba kwishyura inzu nkoreramo, ubu se amafaranga yo kwishyura nzayakura he?”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie avuga ko bakimara kumenya iki kibazo imirenge itatu yo mu Karere ka Rubvu ari yo bahereyeho bafunga ibicuruzwa bikekwaho gutera iki cyorezo.

Iyo Mirenge ni Kanama, Nyundo na Nyakiliba kuko ituranye kandi aba bantu bapfuye bakaba ari abo mu Murenge wa Kanama.

Meya Sinamenye Jeremie yagize ati “Ibi bintu bijyanye n’ibigage, ibi binyobwa byose bicuruzwa bidapfundikiye, ibi biribwa byose bicururizwa ku muhanda harimo n’imbuto z’amoko yose twasabye ko ibyo bintu byose biba bihagaze.”

Sinamenye Jeremie avuga ko n’ubwo ku ikubitiro bari bahaye akato abo mu Mirenge ya Kanama, Nyakiliba na Nyundo ngo basanze bidahagije bahitamo ko icyemezo cyari cyafashwe muri iyi Mirenge gifatwa mu Karere kose.

Ati “Twasanze tutari bufate umwanzuro mu Murenge wa Kanama gusa ngo dusige Nyakiliba na Nyundo bituranye, nanone dusanga tutari bufate iyo mirenge uko ari itatu gusa biba ngombwa ko umwanzuro tuwufata mu karere kose kugira ngo twirinde ko icyorezo cya cholera cyakwirakwira mu Karere”

Kugeza ubu nta rwego rwa Leta ruremeza aho iki cyorezo cya cholera cyakomotse n’ubwo hari abaturage bavuga ko cyaba cyarakomotse ku mata basigaye bashyiramo amazi ndetse n’ibigage byanduuye.

Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko hari abantu bagera kuri 70 bagaragayeho ibimenyetso bya cholera barimo batatu bapfuye, abarwaye bakavurwa bagakira ndetse n’abakiri kwa muganga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukaba bwaratanze iminsi 10 ngo abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa byose bikekwaho gutera iki cyorezo bibe bihagaritswe.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/cholera.jpg?fit=728%2C546&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/cholera.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAmwe mu maresitora arafunze mu rwego rwo gukumira cholera (Ifoto/Muhire Desire)  Bamwe mu bacuruza ibigage, inzagwa n’amaresitora bo mu Mirenge ya Kanama na Nyakiliba yo mu Karere ka Rubavu baravuga ko bari mu gihombo gikomeye nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere bubafungiye imiryango. Ibi ubuyobozi bw’Akarere bwabikoze kubera abaturage batatu bo mu Kagali...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE