Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda RPF ivuga ko ryaganiye na Lt Rose Kabuye wasezeye mu gisirikare cy’ u Rwanda inshuro zirenga 30 ku kibazo kijyanye n’imyitwarire.

Ikinyamakuru Greatlakes voices kivuga ko mu kiganiro Senateri Tito Rutaremara yagiranye n’igitangazamakuru yasobanuye ko Rose Kabuye yagaragazaga ibintu uko bitari mu ishyaka ndetse akanavuga ibinyoma ku bayobozi b’igihugu.

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko ibyo Rose Kabuye yakoze binyuranye cyane n’amahame agenga RPF, ari nayo mpamvu abandi bagore mu ishyaka riri ku butegetsi baburiwe mu nama ya biro politiki ya FPR iheruka, yabereye ahazwi nka Petit Stade

Lt Col Rose Kabuye igihe yari kurugamba

Ibi byabaye ubwo madamu Oda Gasinzigwa, komiseri muri RPF yavugaga ko hari bamwe mu bagize iri shyaka badaha agaciro ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, aho yagize ati “Hari bamwe mu banyamuryango bagize uruhare mu byaha bigambiriye guhungabanya ubuzima bw’igihugu, bangiza isura y’ ishyaka, bakwirakwiza ibihuha ndetse barema amatsinda arwanya ibimaze kugerwaho”

Muri iyi nama kandi Edda Mukabagwiza yavugiye mu ruhame ko umuvandimwe we Odette Mukabakomeza ari umwe mu bagize ishyaka rikorera hanze y’ igihugu RNC. Muri iyi nama ya biro politiki ya RPF Perezida Kagame, Chairman w’ iri shyaka riri ku butegetsi akaba yarihanangirije abanyamuryango batezutse ku mahame y’ ishyaka ryabo.

Senateri Tito Rutaremara kandi yavuze ko Rose Kabuye ari inyuma y’ishingwa ry’ itsinda rinenga ibimaze kugerwaho, n’ abandi bagore barimo Ambassaderi Joy Kanyange, Mary Baine, Immaculee Uwanyirigira, Immy Kamarade, Anne Gahongaire n’ abandi kandi bagize uruhare mu rugamba rwarwanywe na RPF mu kubohora igihugu.

JPEG - 62.4 kb
Capt David Kabuye umugabo wa Rose Kabuye ubu uri mu maboko y’ ubutabera

Mu kwezi gushize umugabo wa Rose Kabuye n’ uwa Mary Baine aribo Capt David Kabuye na Colonel Tom Byabagamba nabo bakaba baratawe muri yombi ndetse bakaba baratangiye kugezwa imbere y’ inkiko, aho bakurikiranweho ibyaha birimo kugumura abaturage, kubangisha ubuyobozi buriho no gutunga imbunda binyuranije n’ amategeko.

Senateri Rutaremara yagize ati “Rose yihanangirijwe inshuro zirenga 30. Hari abantu bagiye bihanangirizwa kuko bazana umwuka mubi mu ishyaka.”

Sen. Rutaremara akaba yaravuze ko muri RPF hari umwanya uhagije wo kuba abantu banenga ibitari kugenda neza, ariko bigakorwa nta gihutajwe, ndetse n’ ibitekerezo bikeneye gutangwa bigatangwa binyuze mu buryo buboneye mu ishyaka.