Rosine Mutimukeye yitabye Imana
Ahagana saa munani z’amanywa kuri iki cyumweru nibwo Rosine Mutimukeye wari umaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro bya CHUK yitabye Imana azize indwara kugeza ubu itaratangazwa.
Uburwayi budasanzwe bw’uyu mwanya bwamenyakanye cyane mu byumweru bibiri bishize ubwo ababyeyi be basabaga ubufasha ngo bakomeze kumuvuza. Abantu benshi bitabiriye gufasha uyu muryango.
Jean Bosco Uwihoreye, umubyeyi wa Rosine yabwiye Umuseke ko Rosine yitabye Imana asa n’utunguranye kuko atigeze aremba cyane ngo babone ko biri hafi kurangira.
Gusa avuga ko kuva kuwa gatandatu nimugoroba umwana yatangiye kugira umuriro kugeza uyu munsi yitabye Imana.
Rosine amaze igihe cy’imyaka itatu afite uburwayi bwo kubyimba inda, yagiye ajyanwa kwa muganga ndetse no mu baganga ba gakondo ariko nta na hamwe bamukijije.
Rosine yakorewe ibizamini bitandukanye ariko yitabye Imana abaganga bataratangaza indwara arwaye mu by’ukuri, nubwo bari haketswe cancer.
Umubyeyi wa Rosine yabwiye Umuseke ko ababajwe cyane no kuba umwana we yitabye Imana abaganga batamenya indwara yari afite mu gihe gisaga ukwezi bamaze kwa muganga.
Uyu mugabo ashimira cyane abanyarwanda batandukanye bamuhaye ubufasha muri iki gihe bamaze kwa muganga. Agasaba Minisiteri y’ubuzima kujya yihutisha ibyo gufasha umurwayi ukiri muto guhabwa ubuvuzi byananirana akajyanwa ahisumbuye ku bushobozi bwabo.
UMUSEKE.RW