Mu gihe isi yose ihanze amaso kwamburwa ibirwanisho kwa FDLR, itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biteganyijwe ko mu minsi ya vuba rishyira ahagaragara raporo yaryo ngarukamwaka. Amapaji atari make agize iyi raporo akaba yaribanze ku mutwe wa FDLR.

Umutwe wa FDLR ntiwigeze ugaragaza ubushake bwo kurambika hasi ibirwanisho mu gihe ntarengwa wari warahawe ngo ibe yamaze guhagarika ibikorwa byayo mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi raporo yenda kujya ahagaragara Radio RFI yabashije kubonera kopi, igaragaza ubufatanye hagati y’igisirikare cya Congo na FDLR, no kuba impunzi z’Abanyarwanda zibana n’abarwanyi b’uyu mutwe.

Ibikomerezwa byo muri FDLR ntibyigeze bijya mu nkambi yateganyijwe

Abarwanyi ba FDLR babashije kujya mu nkambi yabateganyirijwe ni abo ku rwego rwo hasi n’intwaro zabo zishaje, ndetse n’abafite uburwayi butandukanye.

Abatangabuhamya baganiriye n’izi mpuguke bemeje ko abakuru ba FDLR bohereje muri ziriya nkambi abarwanyi batari bakenewe.

JPEG - 58.7 kb
Aba ni abarwanyi ba FDLR mu myambaro y’igisirikare cya Congo

Iyi raporo kandi ikomeza ivuga ko FDLR ifite n’abandi banyapolitiki bavugana nayo.

Muri aba banyapolitiki ariko ngo RNC ya Gen Kayumba Nyamwasa ntago irimo nk’uko u Rwanda rubyemeza. Izi mpuguke zivuga ko nta bimenyetso bifatika by’uko RNC itera inkunga uyu mutwe haba mu mafaranga no mu bikoresho bihari. Ku rundi ruhande ariko imanza z’iterabwoba ndetse n’urwa Kizito Mihigo ziheruka zigaragaza ko iyi mitwe uko ari abiri yaba ifite aho ihurira.

Izi mpuguke kandi zabashije kugenzura ibirego by’u Rwanda by’uko abagize umutwe wa FDLR bagenda muri Tanzania cyangwa bagahererekanya amafaranga ava cyangwa ajya muri Tanzania. Tanzania kandi ifite abasirikare bayo bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi raporo ivuga ko hari ubufatanye hagati ya FDLR n’ingabo za Congo mu bucuruzi bw’amakara, ibiti na zahabu, uyu mutwe ukuramo akayabo ka miliyoni zigera mw’ijana z’amadolari. Amafaranga ava muri ubu bucuruzi kandi ngo akaba ariyo agurwamo amasasu bagurishwa n’igisirikare cya FARDC.

Itsinda ry’izi mpuguke zivuga ko zitewe ubwoba n’inzirakarengane z’abaturage zishobora kwicwa igihe uyu mutwe waba utangiye kugabwaho ibitero urebye imiturire y’impunzi z’Abanyarwanda n’abarwanyi ba FDLR