Gahima Rudasingwa Kayumba

Ubwumvikane buke hagati ya General Kayumba Nyamwasa na Doctor Theogene Rudasingwa buhangayikishije abayoboke ba Rwanda National Congress (RNC), bamwe mu bayoboke ba RNC bakomeje gutangariza abahisi n’abagenzi ko Rudasingwa Theogene na Gen Kayumba Nyamwasa bamaze kugirana inama zitabalika kugirango bumvikane kuri ejo hazaza h’ihuliro nyarwanda ariko bakananiranwa. Ibyo kandi bikaba biterwa na ba Kidobya mu byegera byabo Abdul Ali

(Dick Nyarwaya) n’abandi nkawe babateranya aho abayoboke bamaze gucikamo ibice, imvo n’imvano ikaba ikomoka ku matora ategerejwe kandi muri ayo matora Rudasingwa akaba atemerewe kwiyamamariza indi manda, Rudasingwa kandi kimwe na Musonera Jonathan, Joseph Ngarambe ndetse na Gahima Gerald bakaba barasabiwe kwirukanwa mw’ihuliro nyarwanda RNC, ibi Kayumba Nyamwasa akaba yemeranya nabyo ndetse bikaba biri mu byatumye Rudasingwa Theogene arakara cyane, mubyo abo bagabo bashinjwa hakaba harimo kuyobya  umutungo w’ihuliro nyarwanda ndetse nagasuzuguro.

Nkuko abanyamuryango ba RNC batabaza bavuga, batumenyesha ko Gen Kayumba Nyamwasa ashaka kwimika Gervais Cyondo cyangwa Major Micombero, naho Rudasingwa we akaba yifuza indi manda cyangwa se undi muyobozi ukomoka mu bashinze ihuliro nyarwanda. Mu magambo Rudasingwa yadutangarije abinyujije kuri umwe mu bayoboke be twamutumyeho atabizi yavuze ko Kayumba ashaka abantu ayoborera inyuma nkuko FPR yabigenje muri za 1990 ubwo bayoboresheje Kanyarengwe na Bizimungu Pasteur, ati ayo macenga ntabwo nyemera. Ati niba Kayumba ashaka ubuyobozi nange nzamutora ndetse ijwi ryange ararifite, ati ariko kwimika abantu ayoborera inyuma simbyemera. Ati ikindi ntemeranya nacyo n’udutsiko twabasilikare yahunganye nabo bakomeje gukorera amanama inyuma y’ihuliro nyarwanda ati kandi utwo tunama dushobora kwitirirwa Ihuliro nyarwanda kandi hari n’ubwo byaba ar’ibyica amategeko. Mubo ashyira mu majwi harimo Captain Kaje Alpha wahungiye muri Canada, Major Nkubana Emmanuel uri muu Bubiligi ndetse na, 2lt Rutabana uri mu Bubiligi, Major Micombero nawe uri mu gihugu c’yububiligi. Ati bamwe muri aba basilikare bahora mu ndege berekeza Afrurika  aho bakora amanama benshi muri twe tutazi nicyo agamije, ibi byose bikorwa ubuyobozi bw’Ihuliro butabizi kandi bikitirirwa Ihuliro nyarwanda ati ntabwo aribyo ndetse tugomba kubyamagana.

Twagerageje kumenya impamvu yatuma abantu nka Musonera Jonathan, Rudasingwa Theogene, mwene nyina Gahima ndetse na Ngarambe Joseph bakwirukanwa mw’ihuliro bashinze ariko ibisobanuro dukomeje guhabwa ntabwo bisobanutse, bamwe bati bayoboye nabi abandi nabo bati baribye. Ikibazo gikomeye n’uko buri umwe akurura yishyira aho abayoboke benshi bakiyumvamo Theogene Rudasingwa naho abandi bakaba bayoboka Gen Kayumba Nyamwasa cyakola kandi Rudasingwa akaba akomeje kuyobola Ihuliro kuko amatora noneho yijijweyo kugeza mu kwa 8/2016 nyuma yokuba amaze kwigizwayo inshuro eshatu.

Nubwo bwose amatora yigizwayo aliko, ntabwo ishyamba ariryeru kuko ntawe uzi abaziyamamaza, Kampanye zikaba zitangiye aho Rukundo ukuliye urubyiruko muri RNC avuye Afurika yepfo aho yahuye na Kayumba Nyamwasa wamwunvishaga ukuntu agomba gutangira kumvisha urubyiruko ko impinduka mw’ishyaka zikenewe, ubundi kandi Rutabana nawe ushinzwe umuco mw’Ihuliro nyarwanda na Micombero nabo bakaba baherutse muri Afurika Yepfo aho bahuye na Kayumba Nyamwasa bakaganira kuburyo amatora azagenda. Abantu bari ku ruhande rwa Rudasingwa  harimo  na Musonera Jonathan we akaba akomeje gukunga abantu bomu bubiligi kuko niho RNC ifite abayoboke benshi kw’isi, ibi bikaba biteye impungenge  abanyarwanda kuko ishyaka RNC abanyarwanda benshi  bari barifitye ikizere  rigiye kubatenguha. Umwe mu barwana shyaka ba RNC yavuze ko atewe impungenge nuko Kagame agiye gufata manda ya gatatu mugihe abakabaye bamwamagana ahubwo barimo gusenyagurana, bityo rero abanyamuryango ba RNC bakaba basaba ababayobora gukemura ibibazo biri mw’Ihuliro mbere yuko amazi arenga inkombe.

Ikinyamakuru inyenyerinews gikomeje kubakulikiranira amakuru kititaye kwishyaka cyangwa umuryango runaka ahubwo ukuli. Uwo ariwe wese wiyitirira ko ashyize imbere inyungu za baturage igihe atabyubahirije tuzamuhanura nkuko bikomeje gukorerwa leta ya Kigali, iy’inkuru yakulikiranywe nabayoboke ba RNC ariko ihawe amahirwe yogusangirwa n’abanyarwanda bose.

Noble Marara.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/arton3900.jpg?fit=730%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/arton3900.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSGahima Rudasingwa Kayumba Ubwumvikane buke hagati ya General Kayumba Nyamwasa na Doctor Theogene Rudasingwa buhangayikishije abayoboke ba Rwanda National Congress (RNC), bamwe mu bayoboke ba RNC bakomeje gutangariza abahisi n’abagenzi ko Rudasingwa Theogene na Gen Kayumba Nyamwasa bamaze kugirana inama zitabalika kugirango bumvikane kuri ejo hazaza h’ihuliro nyarwanda ariko bakananiranwa....PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE