Umuhanzi Kizito mihigo yishwe kandi yishwe urw’ agashinyaguro kuko Polisi y’ u Rwanda yamugeretseho icyaha cyo kwiyahura imubeshyera.

Ikinteye kubandikira iyi nyandiko ni agahinda natewe no kwumva umuvandimwe n’ incuti ikomeye yanjye Kizito Mihigo batinyuka kumubeshyera ngo yiyahuye. Nababajwe n’ urupfu rwe, urupfu bamwishe nk’ uko yahoraga abyikanga. Kizito turaziranye ni incuti yajye kuburyo mubara nk’ umuvandimwe wanjye . Ndagirango mbizeze nkomeje ko nzi neza ko ari nta gahunda yari afite yo kwiyahura nk’ umuntu wemera Imana n’ umusaraba. Kizito yaciye mubihe bikomeye akiri muto, iyo ajya kwiheba akumva icyamuruhura ari ukwiyambura ubuzima ,yari kubikora muri ibyo bihe. Kizito twaraganiraga , iyo gahunda ntiyigeze ayigira kuko ari umuntu wasengaga , wazirikanaga Imana cyane.

Kizito nta mutwe w’ iterabwoba yashakaga gusanga nk’ uko bakomeje kumubeshyera. Yari yabonye abagiraneza bari bemeye kumufasha ngo yigire i Burayi yishakire ubuzima umutima utekanye adahora yikanga ” baraje ” yaduhahamuye twese; yaciye munzira itemewe kuko yari azi neza ko muzemewe bitari gushoboka: kumucyurira ngo yaciye ahatemewe ni ubushinyaguzi bwuzuye ubugome gusa . Ubundi se ubu abashobora kwinjira no gusohoka uko bashatse muri iki gihugu ni bangahe? Abafite umwanya muzaperereze muhere kubiyita abayobozi bafite ubwo bubasha.

Ese umuntu azabuzwa amahoro mugihugu , yangirwe guhunga, nabishobora nabwo asangwe iyo yahungiye atotezwe kugeza ryari? Ese ibi nibyo byereka impunzi zihora zisabwa gutaha ko ari amahoro mu Rwanda? Mpora nibaza nimba mwe musoma iyi nyandiko ari ntakibazo mubona kuri ubu budasa! Ese turi abanyururu mugihugu cyacu? Ninde muri abo bose bamuciriye urubanza utarakosheje ? Ninde ugeza kumyaka 38 atagize aho yibeshya ? Ikosa ribera icyasha bamwe abandi rikababera iteka n’ ikigwi cyo kuganira . Ndacyeka ko abishe Kizito Mihigo bagaragarije isi ubusumbane no kutareshya kw’abanyarwanda kuko hari abakoze ibirenze ibye bafashwe bakajyanwa iwawa cyangwa muri Amerika muri gahunda ngo zo kugororwa cyangwa bakoherezwa iyo kure bavuga ngo u Rwanda rurabananiye ngo nibagende bazagaruke bamaze gutembera isi!

Kizito nzi yasabye imbabazi kubyaha yaregwaga abikuye kumutima . We ubwe yemeraga ko yibeshye , ko atashishoje , ko atarebye kure ngo amenyeneza ibyo yari agiyemo. Yavugaga ko yagendeye mukigare cy’ abasore nkawe yabonaga bababajwe n’ icikamo ibice by’ abanyarwanda ari nayo mpamvu yavugaga ati uwangeza muri Kongo nkifotoza n’ umwana wo muri FDLR kugirango dutange urugero tubabarirane, twereke abanyarwanda ko turi umwe. Ndibuka icyo gihe namubwiye ko ibyo yavugaga byanteraga ubwoba namubwira ko nabonaga ibyo avuga ku ukubabarirana kw’ abanyarwanda byari kure nk’ ukwezi. Sinzigera nibagirwa ukuntu yansubije ati: ” Ni kure nk’ ukwezi ariko ntacyo ubwo atari kure nk’ izuba kuko ho ubanza ari ntawurahagera !” Yakundaga kuvuga amagambo yoroshya uburemere bw’ ibintu . Nk’ iyo abantu bazamuraga amajwi akabona bagiye kurwana , hari ukuntu yavugaga abantu bakarebana bakiseka ibiganiro bigakomeza.

Kuba yarafunzwe agasaba imbabazi agahabwa iza nyirarureshywa nicyo cyatumye yumva ari ntamutekano uhagije afite bikamutera ihungabana ryatumye ashaka kwigendera . Bamufata bakamufunga atanzwe n’ abaturage bahahamuwe n’ inzego z’ umutekano hahandi tugeze aho umwana yatanga nyina cyangwa umubyeyi agatanga umwana we ( muzabaze Honorable Bamporiki nimba mbeshya ), ntiyigeze yiheba byo kwiyahura ntibakabeshye, ntibakamubeshyere izo nkozi z’ ibibi !

Ngo agasozi kagusaba amaraso ntuyakarenze. Kizito muvandimwe wanjye igendere . Uri intwari yanjye, uri intwari yacu. Tuzahora tukwibuka. Mutima mwiza w’ ikitegererezo. Uri imanzi kuko utumye tuva kugiti tukajya kumuntu turi benshi. Tumenye agaciro dufite imbere y’ abicanyi biyambika uruhu rw’ intama badahaga amaraso bahora bamena . Mutima mwiza ,nimba bakwishe wowe waririmbiraga Imana, wari incuti ya Yezu, wowe wahoraga uzirikana Bikira Mariya , wowe wagabiwe n’ ingoma ukanga ubugome yashatse kugutamika ukanga kuba intsina ngufi ngo wibagirwe ubumuntu twese duhuriraho; nimba bakwishe, nimba bishe inzirakarengane nkawe hazabaho nde?

Ndasubiza amaso inyuma nkibuka ubwanyuma twaganiriye nkumva agahinda karanyishe. Warihutaga ntiwashakaga gutinza abanyeshuri bawe ; bose kandi sinshidikanya ko bazi ukuri kuko bakuzi kandi bazi ko udashobora kwiyahura kuko utari ikihebe . Igendere muvandimwe wanjye , ncuti yanjye ncuti y’ Imana. Ndabizi ko wakiranwe urukundo n’ abamalayika mu ijuru kandi nejejwe no kuba nzi yuko Imana izaguhoza amarira ikaguha amahoro , ituze n’ umunezero ubwo uyisanze .

Abakwambuye ubuzima kuri iyi isi ntabubasha bafite kuri roho yawe kandi Imana yaguhaye ubwo buzima bakwambuye izabababaza ibyo bakoze, inabibahanire.

Igendere muvandimwe wanjye , mutima ucyeye . Urukundo n’ ubworoherane udusigiye tuzabwigisha abandi tube umwe nk’ uko wabirotaga. Tube abantu mbere yo kuba abanyarwanda b’ abatutsi cyangwa abahutu cyangwa abatwa.

Igendere mutima ucyeye. Imana izaguhorera kandi abo uzize ntamahoro bazigera babona kuri iyi isi . Tuzahora tukuzirikana mubitekerezo, mumagambo no mubikorwa byacu . Tuzahora duharanira amahoro mw’ izina ryawe.

( Kumpamvu z’ umutekano we, Inyenyeri News Group iririnda gutangaza amazina y’ uwohereje inyandiko . )