Remera: Inzu ya Hon Nkusi Juvenal yahiye yose irakongoka

Ibikoresho byo mu nzu byarimo bigurumana
Iyi nzu ni urugo rwa Hon Nkusi, harimo abana n’umukozi ariko bose ntawagize icyo aba. Ibikoresho byo mu nzu nk’utubati, ameza, intebe n’ibiryamirwa byose byabaye umuyonga.
Umwe mu bana bari mu rugo, yabwiye Umuseke ko umuriro watangiye saa ine n’igice, biturutse ku mashanyarazi. nyuma hatangira ikibazo cy’umuriro, akuraho amashanyarazi mu nzu ariko umuriro uranga ukwira hose.
Nyuma yatabaje ababyeyi be na Polisi ishami rishinzwe kuzimya umuriro ariko bahageze ntacyo babashije kuramira mu byari mu nzu uretse kubasha kuzimya umuriro wari wakwiriye inzu yose.
Hon Nkusi, wari mu gahinda kenshi, yavuze ko nta cyo ashobora gutangaza.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke ko abantu bakwiye kujya bubakisha ibikoresho byuzuje ubuziranenge, cyane mu gushyira amashanyarazi mu nzu, kandi bigakorwa n’ababifitiye ubumenyi badashakisha.
Yavuze ko mu nzu hagomba kuba harimo uburyo amashanyarazi yikuraho igihe umuriro uje ari mwinshi, kandi abantu bakagira ibikoresho bizimya umuriro, ndetse bakitabira kugira ubwishingizi bw’ibyo batunze, ibyo ngo bishobora kugabanya ingaruka mbi ziterwa n’inkongi.
ACP Twahirwa yasabye abaturage kujya batabariza ku gihe, igihe habaye inkongi cyangwa ibyago aho kubanza kwirwanirira.

Abazimya umuriro ntibabashije kugira icyo baramira

Bararwana no kuzimya umuriro

Ibintu byose byabaye umuyonga

Inzu yakongotse yose

Inzu yose yahiye

Nta kindi bari gukora uretse kureba ibyabaye

Hon Nkusi aritegereza ibyabaye ku nzu ye n’agahinda

Ibyari mu nzu byose byakongotse

Uretse zimwe mu mpapuro n’udutabo duke umwana yabashije gusohokana ibindi byahiye

Abantu bari bashungamirije bareba uko bazimya iyo nzu

Hon Nkusi Juvenal usanzwe uyobora PAC mu Nteko Nshingamategeko, aganira n’uwari ukuriye itsinda ry’abapolisi bajimije umuriro
