RCS ntiyemeranya n’abavuga ko Ingabire amaze icyumweru atarya
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwahakanye ibivugwa n’Ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe na leta mu Rwanda ko Ingabire Victoire agiye kwicirwa n’inzara muri gereza ya 1930.
Ngo byatewe n’uko uwari asanzwe amugemurira muri gereza yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Muri ishize nibwo Ishyaka rya FDU ryatangiye gukwirakiwza itangazo rivuga ko umuyobozi waryo Victoire Ingabire Umuhoza amaze iminsi irindwi atarya.
Ingabire afungiye muri Gereza ya Nyarugenge yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa FDU ku mugabane w’u Burayi, Justin Bahunga yabwiye BBC ko Ingabire atemerewe kugemurirwa n’abari basanzwe bamugerira babiri aribo Leonille Gasengayire na Boniface Twagirimana kuko bafunzwe na Polisi y’u Rwanda.
Ingabire afite uburwayi bw’igifu ari nayo mpamvu muganga yemeje ko agomba guhabwa amafunguro yihariye kuva yatabya muri yombi; umuryango we wagakwiye kuba umwitaho utuye mu mahanga ari nayo mpamvu hashatswe abagomba kumugemurira.
Hashize irindwi Polisi y’u Rwanda, ifunze barindwi barimo abo mu ishyaka rya FDU bashinjwa kujya mu myitozo ya Gisirikare hanze y’u Rwanda muri bo harimo abayoboke batatu b’ir’ishyaka.
Aha kandi ninaho hafashwe babiri bari basazwe bagemurira Ingabire muri Gereza ya 1930.Bwana Bahunga uvugira FDU uri mu mahanga avuga ko batazi uko umuyobozi w’abo abayeho nyuma y’uko abari bashinzwe kumwitaho bafunzwe.
Ingabire Victoire Umuhoza afungiwe muri gereza izwi nka 1930
RCS ngo ibivugwa ni ibinyoma
RCS ivuga ko nta kibazo Ingabire afite kuko yatangiye kwitabwaho na gereza mu gihe uwamugemuriraga afunze, ngo afashwe nk’abandi bagororwa.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza mu Rwanda(RCS), CIP Hilary Sengabo, yabwiye BBC ko Ingabire yamaze gutanga andi mazina y’abantu yifuza ko bazamugemurira.
CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda
Sengabo anavuga ko nubwo Ingabire yatanze ayo mazina hagomba kubanza gusuzumwa uwo muntu akabona guhabwa ibyangombwa bimwemerera kugemura.
Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, yakatiwe gufungwa imyaka 15 muri 2013 ahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gifungo yagikatiwe n’urukiko rw’ikirenga tariki ya 13 Ukuboza, nyuma yo gukatirwa imyaka 8 y’igifungo yaje kujuririra we n’ubushinjacyaha, asoza igihano cye
mu mu mwaka wa 2025, yakatiwe mu 2010