POLITIKI: IMPUZAMASHYAKA CPC IRABESHYUZA IBIHUHA BY’UKO UBUYOBOZI BWAYO BWABA BWAHINDUTSE
Source Veritas
Gusobanukirwa neza ku mikorere ya CPC no ku mayobera ya FCLR-Ubumwe
Ku itariki ya 8 Ukwakira 2014, abagabo babiri, Gen. BYIRINGIRO, na Dr. MURAYI, bakwije ku mbuga nyinshi za internet no mu binyamakuru binyuranye inyandiko iteye isoni, igamije gusebya umukuru wa CPC no kwigarurira mu buryo bw’amahugu ubuyobozi bw’iyo mpuzamashyaka. Mbere yo kuvuga ku binyoma byuzuye muri iyo nyandiko, ni ngombwa kwibutsa ibi bikurikira:
1.CPC ni impuzamashyaka yashinzwe n’amashyaka ane, ashingiye ku butumire Faustin Twagiramungu yagejeje ku mashyaka 10 akorera hanze y’igihugu, tariki 14 Mutarama 2014. Yayatumiye agira ngo ayashishikarize gushyira hamwe agahuza ingufu zayo, bityo agakorera mu mpuzamashyaka. Tariki ya 1 Werurwe 2014, nibwo abari bahagarariye amashyaka 4, ariyo FDLR,PS- Imberakuri, UDR na RDI-Rwanda Rwiza, bemeje ko Faustin Twagiramungu azayobora impuzamashyaka yari imaze gushyirwaho, ihawe izina CPC, bisobanuye : Impuzamashyaka iharanira impinduka mu Rwanda (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement). Nyuma haje kwiyongeraho ishyaka CNR-Intwari, ubu CPC ikaba igizwe n’amashyaka 5 atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Paul Kagame bukomeje kuzonga u Rwanda. CPC ikomeje kandi kugirana imishyikirano ishimishije n’andi mashyaka yifuza gukorana nayo.
2. CPC yahagurukijwe no gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu cyacu, ariko ugasanga ku mpamvu zuzuye amayobera, hari abantu badashaka ko igera ku nshingano zayo, kandi bitwa ko bari mu buyobozi bwayo. Muri bo twavuga abakuriye umutwe wiswe FCLR-Ubumwe washinzwe na Gen. Byiringiro Victor, ariko ukaba utaramenyekana mu bihugu by’amahanga, ndetse no mu Banyarwanda, ubu ukaba uzwi nk’ihuriro rya Gen. Byiringiro n’abo bafatanije kujijisha bawitirira FDLR na PS-Imberakuri. Gen. Byiringiro uvuga ko awuhagarariye muri CPC, na Dr. Murayi uvuga ko ashyigikiye uwo mutwe n’umuyobozi wawo, ntako batagize ngo bawinjize ku buryo bwa magendu muri CPC, ariko Perezida wa CPC arabatsembera, kubera ko mu by’ukuri bari bagambiriye ko FCLR-Ubumwe yasimbura CPC, birengagije ko CPC ishyigikiwe n’Abanyarwanda benshi n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga yitaye ku bibazo by’u Rwanda n’iby’Akarere k’Ibiyaga bigari.
Byageze n’aho Prezida wa CPC yandikirwa ibaruwa na Gen. Byiringiro amubwira ati: “ndaguhonda ntunoga”, arongera ati: “ariko uzanoga”. Ibyo ari byo byose mu byemejwe tariki ya 1 Werurwe 2014, bigatangarizwa amahanga mu kiganiro n’Abanyamakuru i Buruseli tariki ya 19 Werurwe 2014, ntaho FCLR-Ubumwe igaragara nk’ishyaka rishya muri CPC nyirizina. Bityo rero ibikorwa bya FCLR-Ubumwe, nk’ihuriro, kimwe n’iby’uriyoboye, ntaho bihuriye na gato n‘ibya CPC. Ndetse amaherezo ukuri kose kuzamenyekana, kubera ko nta kigaragaza ko amashyaka FDLR na PS-imberakuri yemera uwo mutwe wa FCLR akomeje kwitirirwa.
3. Twakwibutsa kandi ko Gen. Byiringiro Victor yafatiwe ibihano na Conseil de Sécurité ya LONI nk’umuyobozi w’agateganyo wa FDLR, wenda akaba ari yo mpamvu yihisha inyuma y’umutwe utazwi, ari wo FCLR-Ubumwe. Niba kandi FDLR Gen. Byiringiro ayoboye yarahinduye izina, byaba byiza ko bimenyeshwa Abanyarwanda n’Amahanga yitaye ku bibazo by’u Rwanda, nk’imiryango ya LONI, SADC, ICGLR ndetse na UA/AU, tutaretse n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, UE/EU.
Ikindi twakongeraho ni uko mu mugambi we wo gusenya CPC abanje kwigarurira ubuyobozi bwayo, Gen. Byiringiro nta shyaka muyagize CPC rimushyigikiye, uretse irya Dr Murayi. Bigomba kumvikana ariko ko hari abayobozi bo muri iryo shyaka rya UDR batemera ubwo butiriganya bwa Murayi na Byiringiro.
4. Mu nama yabaye tariki ya 17 Nzeri 2014 (na Dr Murayi yari ayirimo !), hemejwe ko inama izakomeza imirimo yayo tariki ya 5 Ukwakira 2014. Kuri iyi tariki inama yarasubukuwe yemeza amategeko agenga imikorere ya CPC, nk’uko yari yateguwe n’inama nkuru y’impunguke za CPC (ishyaka UDR ryayibuzemo ku mpamvu zitazwi), yamaze hafi ibyumweru bibiri byose. Ikindi iyo nama yo kuwa 5 Ukwakira yasuzumye, ni ikibazo kirebana n’ibihano byo mu rwego mpuzamahanga bigiye gufatirwa impunzi ziri muri RDC na FDLR by’umwihariko, havugwa ko itashyize intwaro hasi nkuko yari yarabyiyemeje.
Kubera ko amategeko agenga imikorere ya CPC yemejwe mu nama yo kw’itariki ya 5 Ukwakira 2014, ibindi byose byakorwa bitubahirije ayo mategeko byaba ari impfabusa. Ayo mategeko ashobora kongererwa ubugororangingo mu gihe ari ngombwa kandi bisabwe n’amashyaka agize CPC, abanje kubitangira impamvu zifatika. Amashyaka yose ari muri CPC arareshya nta mwihariko w’uburenganzira bw’ikirenga amashyaka yashinze CPC arusha ayinjiyemo n’azayinjiramo hakurikijwe amategeko yavuzwe haruguru. Kubw’iyo mpamvu, ibyemezo bya Gen Byiringiro na Dr Murayi biyita ba “fondateri” ba CPC nta gaciro bishobora kugira, mu gihe bitemejwe n’inzego za CPC zibifitiye ububasha.
Ibinyoma byuzuye muri iriya nyandiko ya Byiringiro na Murayi
1.Inama yo kuwa 05/Ukwakira/2014 yaje isubukura imirimo y’iyo kuwa 17 Nzeri. Perezida wa UDR Dr. Murayi Paulin yari ayirimo, ayitangamo n’ibitekerezo, ndetse asaba ko inama y’ubutaha ariyo yabaye tariki ya 5 Ukwakira, yazaba yabanje kubonana na Perezida wa CPC ku giti cye, kugira ngo amenye niba yarahawe imbabazi, nyuma y’uko yanditse ibaruwa azisaba, kubera amakosa akomyee cyane yakoreye CPC mu mirimo ye ashinzwe, harimo kutagira ibanga nk’umuyobozi (Visi-Perezida wa 2 wa CPC), gusebya hirya no hino Prezida wa CPC no gushaka kuburizamo amanama yose Prezida atumije.
Mu nyandiko ye na Byiringiro, Dr Murayi abeshya rubanda ko inama yo kuwa 5 Ukwakira yari baringa, yirengangiza nkana ko yari ayizi neza ndetse ko bucya iba, yandikiye Perezida wa CPC mu ma saa munani n’igice y’ijoro yitwaje ko ngo atazaza mu nama kubera ko ngo atabonye igihe gihagije cyo gusoma inyandiko yari amaranye hafi ukwezi kose kandi azi neza uburemere bw’ibyagombaga kwigwa. Nyamara mugenzi we Manzi Aloys bafatanije gushinga ishyaka rya UDR akaba ari nawe Komiseri wa CPC ushinzwe ububanyi n’amahanga, yakurikiye inama zombi kandi yemera n’ibyemezo byose byazifatiwemo.
2.Urwishe ya nka ruracyayirimo. Amategeko agenga CPC atarajyaho Gen. Byiringiro Victor niwe Perezida wa FDLR, akaba 1er Vice perezida wa CPC, akaba na Komiseri mukuru ushinzwe umutekano muri CPC, none agaragaje ko ngo afite n’undi mutwe wa FCLR ayobora mu bwihisho. Nk’aho iyo mirimo yose akomatanyije itamuhagije, yisumbukuruje cyane ngo arashaka no kuyobora CPC, yirengagije ko adashobora no kuva mu ishyamba aho yihishe, kubera ibihano yafatiwe na Loni n’iyo CPC itarabaho. Ntabwo CPC yigeze na rimwe yivanga mu mikorere y’ishyaka FDLR Gen Byiringiro ayobora, ahubwo CPC yatunguwe no kumva ko Byiringiro yaba abangikanya urugaga FDLR n’undi mutwe yashinze ubwe utazwi mu rwego rwa CPC no mu rwego mpuzamahanga.
Umwanzuro
1.CPC ntikorana n’umutwe wa FCLR uyobowe n’uwitwa Gen. Byiringiro Victor, ahubwo ikorana n’urugaga rwa FDLR. Mu gihe uhagarariye FDLR yaba afite imiziro yatuma abangamira imikorere myiza ya CPC cyangwa adindiza urugamba turimo rwo kurengera Abanyarwanda, birumvikana ko CPC ifite uburenganzira bwo gusaba FDLR guhagararirwa mu mpuzamashyaka n’undi muntu urwo rugaga ryihitiyemo, kandi ibyo si igitugu, si no kwivanga mu mikorere y’andi mashyaka.
2.Impuzamashyaka CPC yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko nta muntu n’umwe wakwemererwa gufataho ingwate impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kongo, nk’amatungo ye ayobora ayerekeza aho ashatse kubera inyungu ze bwite. Ntawukwiye kandi kwitwaza amapeti afite mu ngabo ngo azishore mu ntambara idafite ishingiro yo guhangana n’amahanga kandi bigaragara ko zidafite ubushobozi bwo kuyitsinda, agamije gusa gufata abarwanyi nk’ikibaba cyo kwikingira ibyaha ashinjwa n’inkiko mpuzamahanga. Abo barwanyi baritanze bihagije, bamena amaraso yabo mu kurengera impunzi babana nazo; ntawakwemererwa kubamarisha ku maherere, abashora mu ntambara yazabarimbura.
3.Nubwo Gen. Byiringiro yaba Perezida w’amashyaka n’imitwe bitabarika, sibyo byamuvaniraho ibyaha ashinjwa, atanyuze imbere y’inkiko. Ntakwiye kwikirigita ngo aseke mu makinamico yo kwigarurira ubuyobozi bwa CPC, akinisha ubuzima bw’Abanyarwanda ibihumbi amagana. Ubuzima n’akarengane k’impunzi z’Abanyarwanda biratureba twese nk’abiyemeje gufatanya mu rwego rwa politiki muri CPC kandi inshingano twiyemeje yo kugoboka igihugu tuzayigeraho nta kabuza. Turifuza gukangurira impunzi ziri muri Kongo n’abazitangiye bose ko ubu igihe cya “humiriza nkuyobore” cyarangiye, ko ahubwo CPC ibona ko igihe ari icyo guhagurukira rimwe tukumvisha Ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-Kagame n’Amahanga ko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda, bene Kanyarwanda bakarubanamo mu mutekano no mu bwisanzure bwa buri wese.
4.Turangije dusaba Abanyarwanda bose, cyane cyane abakomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo, gushishoza no kwita ku nama nziza tubagira, bakamaganira kure abashinyaguzi nka ba Byiringiro na Murayi bababeshya, kugeza n’aho bashaka kubamarisha, bigaragara ko bakurikiranye inyungu zabo bwite cyangwa iz’udutsiko bakorera.
Bikorewei Buruseli tariki ya 9 Ukwakira 2014
Faustin TWAGIRAMUNGU
Prezida wa CPC