Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe Hashakimana Eric w’imyaka 26, washakaga gutoroka mu gihe Polisi yakoraga iperereza muri dosiye yari akurikiranwemo ijyanye no kuroga Gen Ruvusha, warozwe ubwo yiyakiraga nabagenzi be.

Displaying Screenshot_2014-06-16-13-11-48_resized.png

Eric Hashakimana warashwe azize ko ngo polisi icyeka ko yaroze Gen Ruvusha

Gen Ruvusha ubwo yahumurizaga abaturage abizeza umutekano

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yatangaje ko Hashakimana yabwiye inzego za Polisi kuri iki Cyumweru ko yagize uruhare muri uko kuroga kwakurikiranwaga, anasaba ko yajya kwerekana aho yakuye uburozi, bageze mu nzira ashatse gutoroka araraswa, ubwo tukibaza niba aba polisi b’urwanda bo niba mwiperereza barasa kungusho gusa. cyangwa niba urashe kungusho ndetse akica umuntu nkuyu ufite ibanga akkurikiranwaho we aba adakwiye guhanwa, ese ubwo ukuri kuzamenyekana gute.

ACP Gatare Yagize ati“Ahagana saa yine za mu gitondo kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kamena, mu gihe [Hashakimana] yari ajyanye abashinzwe iperereza kubereka aho yakuye uburozi mu gasantere k’ubucuruzi ka Rukomo mu mudugudu wa Nyamiyaga, Umurenge wa Kageyo, yasimbutse imodoka ashaka gutoroka noneho araraswa ahita apfa.” Ubwo twe tukibaza ukuntu umuntu ukurikiranwaho kuroga General Ruvusha atakabaye yari yambaye amapingo nabyo bikatuyobera, ese ushinzwe abakurikirana ibyaha bihambaye yadusobanulira impanvu uyu musore yabashije kwiruka?

ACP Gatare yasabye abakekwaho ibyaha ko bajya bemera kugera imbere y’ubutabera, kuko baburanishwa mu buryo butabogamye, aho gushaka gutoroka byatuma babura ubuzima. nonese hari uburyo butabogamye buburanira abatanga uburozi?

Polisi nta yandi makuru arambuye yari yashyira ahagaragara kuri dosiye Hashakimana yari akurikiranweho.Ariko Polisi yemeje ko izatangaza amakuru arambuye. Ariko muri ako Karere ka Gicumbi hari amakuru yahavuzwe ko hari umusirikare wari uri kumwe n’abandi barozwe, uwo musilikare akaba ari Gen Ruvusha.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSSPORTPolisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe Hashakimana Eric w’imyaka 26, washakaga gutoroka mu gihe Polisi yakoraga iperereza muri dosiye yari akurikiranwemo ijyanye no kuroga Gen Ruvusha, warozwe ubwo yiyakiraga nabagenzi be. Eric Hashakimana warashwe azize ko ngo polisi icyeka ko yaroze Gen Ruvusha Gen Ruvusha ubwo yahumurizaga abaturage abizeza umutekano Umuvugizi wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE